Komite nyobozi y’ikipe ya Musanze FC yamaze gusohora ibaruwa y’ubwegure yandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, ku mpamvu z’uko batishimiye ingengo y’imari ubuyobozi bw’akarere bwageneye iyo kipe muri 2021-2022.
Ishingiye ku bitekerezo byatanzwe n’Abanyamuryango ba FERWAFA mu nama nyunguranabitekerezo yabaye ku wa 30 Nyakanga 2021, ndetse n’isesengura ryakozwe ku bijyanye n’umubare w’abanyamahanga bemerewe gukina mu marushanwa ategurwa na FERWAFA, Komite Nyobozi ya FERWAFA yateranye kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021 yafashe (…)
Myugariro wa APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Emmanuel Imanishimwe uzwi nka Mangwende, yaraye yerekeje muri Maroc mu ikipe ya FAR Rabat yo mu cyiciro cya mbere
Inama nyunguranabitekerezo yahuje abanyamuryango ba Ferwafa yaganiriwemo zimwe mu mpinduka zishobora kuzakurikizwa muri shampiyona ziri imbere, harimo no kongera umubare w’abanyamahanga bakina shampiyona
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda “Amavubi” Haruna Niyonzima yamaze gusubira mu ikipe ya AS Kigali nyuma yo gusoza amasezerano muri Young Africans yo muri Tanzania
Abanyafurikakazi batanu barimo umunyarwandakazi Mukansanga Salima, batoranyijwe mu basifuzi bazasifura imikino ya ¼ ya Olempike mu bagore
Muri CECAFA y’amakipe izabera muri Tanzania, ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania iratangira icakirana na Express yo muri Uganda
Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Mutsinzi Ange yaraye yerekeje ku mugabanae w’I Burayi aho agiye gukora igeragezwa mu Bubiligi
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryategetswe kwishyura uwahoze ashinzwe itumanaho no kuyishakira amasoko, nyuma yo kubisabwa n’urukiko
Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza ko yashyizeho umutoza mushya uzayifasha mu mwaka utaha w’imikino nk’umutoza wungirije ndetse ushinzwe no kongerera ingufu abakinnyi
Ikipe ya APR FC yagombaga guhagararira u Rwanda muri CECAFA y’amakipe izabera muri Tanzania, yatangaje ko itakitabiriye aya marushanwa
Impuzamashyirahamwe y’ibihugu byo mu karere ka Afurika y’i Burasirazuba no hagati (CECAFA) mu mupira w’amaguru, yamaze gutangaza amakipe yemeye kwitabira CECAFA izabera i Dar es Salaam muri Tanzania.
Mugheni Kakule Fabrice wakiniraga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya, yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri.
Kwizera Olivier usanzwe ufatira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Bamporiki Edouard, asanga impamvu u Rwanda rukomeje guseruka nabi mu marushanwa mpuzamahanga, bituruka ku gutegereza intsinzi mu gihe itateguwe mu mikino inyuranye, ibyo bikaba nko gushaka gusarura ikitabibwe.
Umusifuzi mpuzamahanga w’umugore Mukansanga Salima, yabaye umunyarwandakazi wa mbere usifuye imikino olempike.
Rutahizamu Byiringiro Lague wari umaze iminsi yerekeje mu ikipe yo mu cyiciro cya kabiri mu Busuwisi, yatangaje ko yatsinzwe igerageza yari amazemo iminsi.
Kazungu Claver wari umaze imyaka itanu ari umuvugizi w’ikipe y’Ingabo z’igihugu, APR FC, ntakiri umuvugizi wayo.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza Masudi Djuma nk’umutoza mukuru, naho Mukura VS itangaza itsinda ry’abatoza rizaba riyobowe na Ruremesha Emmanuel
Abakinnyi ba Musanze FC, barimo Mutebi Rachid na Musa Ally Sova bamaze kwirukanwa n’ikipe ya Musanze, aho bavugwaho imyitwarire idahwitse mu ikipe, uwitwa Cyambade Fred na we akaba yamaze gusezererwa kubera umusaruro muke.
Ikipe ya APR FC yatangaje zimwe mu mpinduka zakozwe mu bakinnyi, aho harimo abakinnyi basezerewe barimo Rwabugiri Umar, ndetse n’abashya barimo Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports
Ikipe y’igihugu ya Argentine yegukanye igikombe cya Copa America itsinze Brazil, mu mukino wabereye kuri Stade Maracana yo muri Brazil.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryatangaje ko Amavubi atakitabiriye CECAFA igomba kubera muri Ethiopia.
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha umutoza Haringingo Francis uheruka guhagarikwa na Police FC, ahabwa intego yo kwegukana igikombe
Myugariro akaba na kapietni w’ikipe ya APR FC, yamaze kuyivamo nyuma yo gusoza amasezerano y’imyaka ibiri, akaba yerekeje mu ikipe yo mu gihugu cya Georgia.
Ikipe ya AS Kigali yatangaje ko yamaze kongerera amasezerano Kalisa rachid usanzwe ukina mu kibuga hagati, ndetse inasinyisha abandi bakinnyi babiri bashya
Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza y’umupira w’amaguru ikatishije itike yo gukina umukino wa nyuma w’irushanwa rya EURO 2020 rihuza amakipe y’ibihugu y’i Burayi, nyuma yo gutsinda Denmark ibitego 2-1 u Bwongereza bukaba bugeze ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa nyuma y’imyaka 55 yari ishize bugerageza ariko ntibubishobore.
Mu buzima hari igihe umuntu yiyemeza ibintu ndetse akanabishyira ku mugaragaro, ariko burya ngo bucya bucyana ayandi. Mu 1986, ikipe y’umupira w’amaguru ya Argentine yakinnye umukino wa gishuti n’iy’u Bufaransa, wari ugamije kwamagana ibiyobyabwenge na ruswa.
Umunyezamu Kwizera Olivier wari umaze iminsi avuze akurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge amaze kurekurwa