Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Nyakanga 2022,ikipe ya APR FC kumugaragaro yaguze umukinnyi Nkundimana Fabio wakiniraga Musanze FC wanifuzwaga n’ikipe ya Rayon Sports.
Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka ibiri umukinnyi Ndekwe Felix wari usanzwe akina mu ikipe ya AS Kigali
Mu gihe bivugwa ko Rayon Sports yaba yaguze Nkundimana Fabio ukinira ikipe ya Musanze FC, muri iyi kipe baravuga ko batari bumvikana ku mafaranga agomba gutangwa kuri uwo musore ukina hagati mu kibuga, ariko unifuzwa n’ikipe ya APR FC.
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha Tuyisenge Arsène wakinaga mu ikipe ya ESPOIR nka rutahizamu uca ku mpande, aho yamusinyishije amasezerano y’imyaka ibiri
Mu gihe umwaka w’imikino mu Rwanda wamaze gusozwa amakipe arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports akomeje kwiyubaka agura abakinnyi bashya ndetse anongerera abandi amasezerano
Mu gihe isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rikomeje mu Rwanda, imwe mu nkuru zirimo kuvugwa ni iya Niyibizi Ramadhan ukinira AS Kigali, ariko bivugwa ko yamaze kumvikana na APR FC ndetse na we yifuza kujyamo, gusa akazitirwa no kuba agifite amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.
Nyuma y’iminsi 15 yari amaze yarahagaritswe ku kazi, Muhire Henry yasubiye mu kazi nk’Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yemeje ku mugaragaro ko yaguze rutahizamu, Gabriel Jesus wakiniraga Manchester City, bikaba byatangajwe ku wa Mbere tariki 4 Nyakanga 2022, uwo mukinnyi akaba yishimiye kujya mu ikipe ikomeye.
Komite y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) yatangaje ko Igikombe cya Afurika cya 2023 cyari giteganyijwe mu mpeshyi ya 2023 cyimuriwe mu mwaka wa 2024 n’ubundi kikazabera muri Côte d’Ivoire cyagombaga kubera.
Ikipe y’umupira w’amaguru y’Umurenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ni yo yegukanye igikombe kijyanye no kwizihiza ku nshuro ya 28 umunsi wo Kwibuhora, nyuma yo gutsinda Umurenge wa Nyamabuye ibitego bitatu ku busa (3-0), ukaba wabaye ku Cyumweru tari 3 Nyakanga 2022.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Nyakanga 2022, ikipe ya Liverpool yongereye amasezeramo umukinnyi wayo Mohamed Salah ukomoka mu gihugu cya Misiri amaezerano y’imyaka ibiri.
Kompanyi ya Hyper Sports Group Ltd yateguye igikorwa cyo guhemba abitwaye neza mu mupira w’amaguru w’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2021/22, mu byiciro bitandukanye, cyiswe “Hyper Football Awards 2022” kizasozwa ku wa 30 Nyakanga 2022.
Kapiteni w’ikipe ya AS Kigali akaba na kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yavuze ko atazi igihe azasezerera kuri ruhago, ashimangira ko agifite imbaraga zo gukina.
Mu mukino wo guhatanira igikombe cy’icyiciro cya kabiri, ikipe ya Sunrise yacyegukanye itsinze Rwamagana City igitego 1-0
Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro mu bagore wabaye kuri uyu wa Kabiri, warangiye AS Kigali yegukanye igikombe nyuma yo kunyagira Kamonyi WFC
Ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda APR FC igitego 1-0, umutoza Cassa Mbungo yandika amateka yo gutwara iki gikombe inshuro eshatu
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu wabaye kuri uyu Mbere, ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Police FC ibitego 4-0, byose byatsinzwe mu gice cya kabiri
Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha myugariro Ngendahimana Eric wari umaze imyaka ibiri akinira ikipe ya Kiyovu Sports
Manishimwe Djabel, Umukinnyi wa APR-FC, yavuze ingorane yagize nyuma yo kuva muri Rayon Sports agasinyira APR FC, aho yirukanywe mu nzu yakodeshaga nta nteguza, ubwo yari ku kibuga mu myitozo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports yongereye amasezerano myugariro wayo Serumogo Ally Omar, ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo.
Ikipe ya AS Kigali ya AS Kigali yatangiye kwitegura umwaka utaha w’imikino, isinyisha abakinnyi babiri barimo uwakinaga muri Etincelles n’uwa Bugesera
Nyuma yo gutandukana n’umutoza Gatera Musa amasezerano y’imyaka ibiri arangiye, kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, ikipe ya Espoir FC yasinyishije umutoza Bipfubusa Joslin.
Kuri uyu wa Kane tariki 23 Kamena 2022, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi Nzeyimana Felix na Tuyisenge Javan, bari abakozi mu Ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Nyuma yuko ikipe ya Espoir FC itandukanye n’uwari umutoza wayo Gatera Musa, ariko ikavuga ko ishobora kumukurikirana kubera kuba ngo yaragiye yakira amafaranga (ruswa) mu mikino itandukanye ndetse ikaba yamugeza mu nzego bireba, uyu mutoza we avuga ko ibyo ntaho bihuriye n’ukuri ndetse ko yifuza ko Espoir FC irega, we ntacyo (…)
Ikipe ya Rwamagana City yatsinze umukino ubanza wa 1/2 mu cyiciro cya kabiri, igira icyizere cyo kuzamuka mu cyiciro cya mbere
Mu rwego rwo kwitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro uteganyijwe mu cyumweru gitaha, APR FC na AS Kigali bakomeje imyitozo ikomeye bitegura uyu mukino
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kwemeranya na Haringingo Francis Christian wari umutoza wa Kiyovu Sports, kuyibera umutoza mu gihe cy’umwaka umwe w’imikino.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza amatariki mashya azakinirwaho imikino ya nyuma y’igikombe cy’Amahoro.
Ikipe ya Marine FC yo mu Karere ka Rubavu yasezereye myugariro wayo Hakizimana Félicien yari yaratijwe n’Intare FC, aho bamushinja kubagambanira ku mukino wabahuje na Kiyovu Sports.
Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Henry Muhire yamaze guhagarikwa mu kazi ke