Kuri uyu wa kane ikipe ya Rayon Sports yatsinze AS Kigali igitego 1-0 mu mukino w’ikirarane wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali.
Ikipe ya APR FC yanganyirije na Kiyovu Sports 2-2 kuri Stade ya Kigali mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Buyapani yatunguye benshi itsinda ikipe y’igihugu y’u Budage ibitego 2-1 mu mukino w’igikombe cy’Isi wabaye kuri uyu wa gatatu.
Umuyobozi ushinzwe tekinike muri FERWAFA Gérad Buscher yanyuzwe n’imikorere y’irerero rya Gasabo Gorilla Football Academy aheruka gusura
Kuri uyu wa Gatatu kuri stade ya Kigali, ikipe ya APR FC irakira Kiyovu Sports mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona.
Umunyarwandakazi Mukansanga Salima yongeye gukora andi mateka yo kuba umusifuzi w’umugore ukomoka muri Afurika wasifuye umukino w’igikombe cy’isi
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya Manchester United yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Cristiano Ronaldo ku bwumvikane bw’impande zombi.
Nyuma yo gutsindwa na Arabie Saoudite ibitego 2-1 bamwe mu bagize ikipe ya Argentine bavuze ko bazize amakosa yabo, Messi n’umutoza bavuga ko nta gucika integer kuko bagifite indi mikino.
Mu mukino wa mbere mu itsinda rya gatatu ry’igikombe cy’isi 2022 wabaye kuri uyu wa kabiri, ikipe y’igihugu ya Arabie Saoudite yatunguranye itsinda Argentine ihabwa amahirwe yo gutwara igikombe ibitego 2-1.
Kuri uyu wa mbere hakinwe imikino y’umunsi wa kabiri w’igikombe cy’Isi 2022 aho u Bwongereza bwanyagiye Iran ibitego 6-2 naho u Buholandi bigoranye butsinda Senegal 2-0.
Kuri iki cyumweru mu gihugu cya Qatar hatangiye imikino y’Igikombe cy’Isi 2022 cyatangiye Qatar yakiriye itsindwa na Ecuador ibitego 2-0 mu mukino ufungura wo mu itsinda rya mbere.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022, yageze i Doha muri Qatar aho yitabiriye itangizwa ry’imikino y’Igikome cy’Isi cya 2022.
Kuri iki cyumweru ikipe ya Rayon Sports yanganyije na Mukura VS 2-2 mu mukino w’umunsi wa cumi wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali, Rayon Sports itakaza amanota mu mikino ibiri yikurikiranya.
Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa, Karim Benzema, ntabwo azakina Igikombe cy’Isi 2022 gitangira kuri iki Cyumweru muri Qatar. Ibi ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yabyemeje mu ijoro ryakeye, ivuga ko kubera imvune uyu mugabo w’imyaka 34 atazagaragara muri iri rushanwa riruta ayandi mu mupira w’amaguru ku isi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu yatsinze Sudan igitego 1-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri stade ya Kigali, ibona intsinzi nyuma y’amezi icumi atazi gutsinda uko bimera.
Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza Harry Kane avuga ko bajyanye muri Qatar intego yo gutwara Igikombe cy’Isi cya 2022 kizatangira kuri iki cyumweru.
Kuri uyu wa Kane Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Senegal ryemeje ko Sadio Mane atazakina Igikombe cy’Isi kubera imvune.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yanganyirije na Sudan kuri stade ya Kigali 0-0 mu mukino wa mbere wa gicuti wabaye kuri uyu wa kane tariki 17 Ugushyingo 2022.
Ikipe y’igihugu ya Ghana ni kimwe mu bihugu bitanu bizahagararira umugabane wa Afurika, kikaba kiri mu byabashije kugera kurusha ibindi
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda “AMAVUBI” yakoze imyitozo yitegura imikino ibiri ya gicuti izayihuza na Sudani kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ugushyingo 2022 mu gihugu cya Qatar ibihugu 32 bizatangira guhatanira igikombe cy’Isi 2022 kigiye kuba ku nshuro ya 22 mu mateka
Kuri uyu wa Gatandatu hakinwe imikino itandatu ya shampiyona yabonetsemo intsinzi eshanu amakipe amwe na mwe ajya mu mibare igoye mu gihe andi yakomeje inzira igana aheza.
Ikipe ya Rayon Sporys yujuje imyaka itatu idatsinda Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa umukino wahuje amakipe yombi kuri uyu wa gatanu ibitego 2-1.
Umunyakameruni Samuel Eto’o wamamaye mu mupira w’amaguru, yavuze ko bwa mbere mu mateka ikipe z’ibihugu bya Afurika zizahura mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar, aho ngo ikipe y’igihugu ya Cameroon izatsinda iya Morocco.
Ikipe y’igihugu Amavubi izakinira mu Rwanda na Sudan imikino ibiri ya gicuti tariki ya 17 na 19 Ugushyingo 2022.
Mu gihe habura iminsi itatu gusa ngo shampiyona y’icyiciro cya kabiri itangire, ingengabihe y’uko amakipe azahura guhera kuri uyu wa Gatandatu yashyizwe hanze
Senegal ni igihugu cya gatatu twahisemo kubagezaho mu bihugu bitanu bya Afurika bizitabira igikombe cy’isi.
Icyamamare muri ruhago, umunya Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yabeshyuje amakuru yavugaga ko yayobotse idini ya Islam nyuma yo kugaragara ku mafoto, arimo gusengana n’umuyobozi wo mu idini ya Islam iwabo ku ivuko.
Mu gihe hakomeje kuvugwa ko hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu byaro, impano z’abana mu mikino inyuranye zititabwaho uko bikwiye, u Rwanda rwungutse umuterankunga ugiye kurufasha mu kuzamura impano z’abo bana.
Abantu benshi ku isi by’umwihariko abanyafurika bakomeje kugaragaza ko batewe agahinda na Sadio Mané ushobora kudakina igikombe cy’isi kubera imvune yaraye agize