Kuri uyu wa Gatanu hasubukuwe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2022-2023, hakinwa umunsi wa 16, i Bugesera Police FC itangira itsinda Gorilla FC ibitego 3-2.
Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga Mukura VS, ku wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuga ko ari ikipe ikomeye kandi izazamura urwego rwe.
Kuri uyu wa Kane tariki 19 Mutarama 2023, myugariro Nsabimana Aimable yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Kiyovu Sports, nyuma yo gusoza amezi atatu yari ayimazemo.
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Haruna Niyonzima, yakiriwe mu ikipe ye nshya ya Al-Taawon Ajdabiyah SC, yamuguze muri Mutarama 2023 avuye muri AS Kigali.
Umukino w’umunsi wa 16 uzahuza Rayon Sports na Musanze FC kuri stade ya Muhanga, wongeye kwimurwa uvanwa ku itariki 22 Mutarama 2023 wari wimurweho.
Kuri uyu wa Kabiri ikipe ya FC Aktobe yo muri Kazakhstan yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Gérard Bi Gohou ukomoka muri Côte d’Ivoire, wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma y’uko amasezerano arangiye.
Mukura VS yahanishijwe kutagura abakinnyi bashya na miliyoni 11,300,000Frw kubera gutandukana bidakurikije amategeko na Opoku Mensah wayikiniye, irimo kuganira na we nanone ngo abe yagabanya amafaranga ku bwumvikane.
Héritier Luvumbu waguzwe na Rayon Sports muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, yavuze ko n’ubwo yakinanye na Jean Marc Makusu wifuzwa n’iyi kipe, ariko ko nta makuru afite ku bye n’iyo kipe.
Ikipe ya Rayon Sports kuri uyu wa Gatatu yanyagiye ikipe ya Heroes Fc ibiteho 4-1 mu mukino wa gicuti wabereye mu Nzove.
Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame wari umaze iminsi nta kipe afite yasinye mu ikipe ya Bugesera FC
Ikipe ya Rayon Sport ikomeje gushakisha rutahizamu iri mu biganiro na Jean Marc Makusu wakiniye Standard de Liège yo mu Bubiligi.
Mu mukino wa Gicuti w’umupira w’amaguru wahuje ikipe y’Abapadiri ya Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri n’iy’aba Diyosezi Gatolika ya Muyinga mu Burundi, warangiye Abapadiri ba Diyosezi ya Ruhengeri batsinde 5-0.
Ikipe ya Kiyovu Sports yatangaje impinduka mu buyobozi bwayo nyuma yo kwegura kwa Mvukiyehe Juvenal wahise ahabwa izindi nshingano
Hirya no hino mu Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 07 Mutarama 2023, habereye umuhango wo gutangiza amarushanwa Umurenge Kagame Cup, aho amakipe ahatana mupira w’amaguru, Volleyball, Basketball, imikino ngororamubiri (Atletisme), sitball n’umukino wo gusiganwa ku magare.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, ikipe ya Police FC yatangaje ko yatandukanye na rutahizamu Twizerimama Onesme, kubera imyitwarire mibi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Mutarama 2023, Akarere ka Muhanga kemereye Rayon Sports kuzakirira imikino ya shampiyona kuri stade y’aka karere.
Umutoza wa Rayon Sports Haringingo Francis yavuze ko bari bakeneye rutahizamu nomero 9 kurusha uko barikuzana Youssef Rharb ukina asatira anyuze ku ruhande cyangwa hagati.
Mu gihe amakipe akinira kuri Stade ya Kigali yafunzwe asabwa gutanga aho azakirira imikino yo kwishyura ya shampiyona,ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu Sports zamaze gutanga ubusabe mu karere ka Muhanga ngo abe ari ho zizakinira.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura imikino yo kwishyura iteganyijwe taliki ya 20 Mutarama uyu mwaka.
Ikirangirire muri ruhago Pelé witabye Imana tariki 29 Ukuboza 2022 yavuze ko igikombe cy’Isi cya mbere yatwaye mu 1958 yari yaragisezeranyije se mu 1950 afite imyaka icumi.
Kuri uyu wa Gatandatu ikipe ya AS Kigali yatangaje ko ishimira uwari kapiteni wayo, Haruna Niyonzima, werekeje mu ikipe ya Al-Taawon Ajdabiyah SC yo muri Libya.
Nyuma y’iminsi itatu ageze mu Rwanda, Héritier Luvumbu yamaze gusinya amasezerano yo gukinira Rayon Sports amezi atandatu
Ku wa Gatanu tariki 30 Ukuboza 2022, Cristiano Ronaldo yasinyiye ikipe ya Al Nassr yo muri Arabie Saoudite, amasezerano y’imyaka ibiri ayikinira.
Umunya-Brazil Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé akaba umunyabigwi mu mupira w’amaguru w’Isi yitabye Imana ku wa Kane tariki 29 Ukuboza 2022 azize kanseri y’amara ku myaka 82 y’amavuko.
Uhereye igihe igikombe cy’Isi cyabereye muri Qatar kirangira ku itariki 18 Ukuboza 2022, Abanya-Argentine baracyishimira intsinzi y’ikipe y’igihugu cyabo, ku buryo bamwe babonye ko bidahagije kujya mu mihanda bakabyina, biyemeza kugira ubundi buryo bagaragazamo ibyishyimo babyerekanira no ku mibiri yabo bishyirishaho (…)
Umunye-Congo Hertier Luvumbu wari utegerejwe mu ikipe ya Rayon Sports yageze mu Rwanda ku mugoroba wo kuwa 28 Ukuboza 2022.
Umwaka wa 2022 usojwe umunyarwandakazi Salma Mukansanga ari rimwe mu mazina yavuzwe ku isi yose nyuma yo gukora amateka yo gusifura amarushanwa arimo igikombe cy’isi
Ikipe ya Etincelles FC yamaze kumvikana n’ikipe ya AS Kigali yifuza rutahizamu wayo Moro Sumaila w’imyaka 27 muri Mutarama 2023.
Mu gihe habura iminsi micye ngo isoko ry’igura n’igurishwa ry’abakinnyi rifungure imiryango tariki 1 Mutarama 2023, amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali na Kiyovu Sports, yatangiye kurambagiza rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agbrevor.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse, asangira n’abakinnyi b’ikipe y’Akarere ka Rubavu, Étincelles, mu kwizihiza Noheli, yatangaje ko ashingiye uko abakinnyi b’iyo kipe barimo kwitwara, ngo afite ubwoba ko ayandi makipe azabatwara.