Nyuma y’imyaka itatu ishize abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare begukanye imidali irindwi muri shampiyona Nyafurika, ubu ni bwo bagiye guhabwa agahimbazamusyi bagombaga guhabwa
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju yakiriye ikipe y’igihugu y’Umukino w’amagare ‘Team Rwanda’, yegukanye imidari 14 muri Shampiyona Nyafurika y’Umukino w’amagare yabereye mu Misiri.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yamaze kugera mu Rwanda, itahukanye imidali 14 yegukanye muri shampiyona nyafurika y’amagare.
Umunyarwanda Tuyizere Etienne yegukanye umwanya wa mbere ndetse n’umudali wa zahabu, naho Niyonkuru Samuel nawe w’u Rwanda aza ku mwanya wa gatatu
Ku munsi wa gatatu wa shampiyona nyafurika y’amagare iri kubera i Cairo mu Misiri, u Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri mu mukino ukinwa abahungu bafatanyije n’abakobwa
Ku munsi wa kabiri wa shampiyona nyafurika y’amagare, abakinnyi b’u Rwanda begukanye imidari itanu irimo iya Feza na Bronze
Amakipe yose y’U Rwanda yakinnye kuri uyu yegukanye imidari itatu y’umwanya wa kabiri mu gusiganwa ku makipe hakarebwa igiteranyo bakoresheje
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare “Team Rwanda”, yamaze guha amasezerano y’amezi atanu Sempoma Felix, asimbura Sterling Magnell wasoje amasezerano ye.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mukino w’amagare (Team Rwanda), yageze i Cairo mu Misiri aho igiye guhatana n’ibindi bihugu muri shampiyona ya Afurika y’amagare
Umwana w’umuhungu witwa Iradukunda Valens wo mu Kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Nemba mu Karere ka Burera, ku gicamunsi cyo kuwa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 ari kumwe na bagenzi be bakinira Ikipe y’Igihugu y’Amagare, yuriye indege, yerekeza mu Gihugu cya Misiri muri shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare igiye (…)
Ikipe y’igihugu y’umukino w’Amagare yahagarutse I Kigali kuri uyu wa Gatandatu, yerekeza mu Misiri ahazabera shampiyona ya Afurika mu mukino w’amagare
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yatangiye imyitozo yo gutegura shampiyona nyafurika y’amagare izabera mu Misiri mu kwezi gutaha
Isiganwa mpuzamahanga ry’amagare rizenguruka u Rwanda (Tour du Rwanda) ryari riteganyijwe gutangira mu kwezi gutaha, ryamaze gushyirwa muri Gicurasi kubera icyorezo cya Coronavirus gikomeje kugaragaza ubukana.
Mu muhango wo kugaragaza inzira n’imihanda bizaranga Tour du Rwanda 2021, hazibandwa ku ngamba zo kwirinda COVID19, zizatuma amakipe yose buri munsi azajya arara mu mujyi wa Kigali.
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare barasaba ko na bo bahabwa agaciro nk’agahabwa abakinira amakipe y’igihugu mu mikino yindi itandukanye.
Umunyarwanda Mugisha Moise ni we wegukanye isiganwa ry’amagare Grand Prix Chantal Biya ryaberaga muri Cameroun.
Umunyarwanda Mugisha Moise ni we waje ku mwanya wa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa Grand-Prix Chamtal Biya riri kubera muri Cameroun
Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) ryatangiye umushinga wo kubaka ubushobozi bw’abagore mu gusiganwa ku magare, aho ku ikubitiro iryo shyirahamwe ryamaze guhugura abakobwa 11 mu bukanishi bw’amagare akoreshwa mu masiganwa.
Mu gihe amasezerano y’umunyamerika Magnell Sterling wari usanzwe atoza Team Rwanda arimo agera ku musozo, ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (Ferwacy) mu gihe rikomeje ibiganiro na we ryabaye rishyizeho umutoza w’agateganyo Sempoma Félix.
Ikipe ya Bugesera Women Cycling team yatanze ubwisungane mu kwivuza bungana n’ibihumbi 150 Frws ku baturage 50 batishoboye b’Umurenge wa Ntarama.
Mu Karere ka Musanze hatangijwe ikipe yo gusiganwa ku magare yitwa Musanze Cycling Club (MCC), aho yitezweho kuzamura impano z’urubyiruko no kurufasha gukora uwo mukino kinyamwuga, mu rwego rwo kurushaho guteza imbere umukino w’amagare muri ako gace.
Samuel Mugisha witegura gukina Shampiyona y’isi y’amagare ibera Imola mu Butaliyani guhera kuri uyu wa kane kugeza ku cyumweru, mu kiganiro yagiranye na KT Radio yavuze ko yiteguye kwitwara neza, anakomoza ku ntego afite nyuma yo kwerekeza mu ikipe nshya mu Bufaransa aho yifuza kuzakina Tour de France mu myaka ibiri iri (…)
Impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi yamaze gutangaza ko umujyi wa Imola wo mu Butaliyani.
Umunyarwanda Mugisha Moise wabaye uwa kabiri muri Tour du Rwanda 2020, yakoze impanuka ubwo yari gukora imyitozo mu bice by’akarere ka Kamonyi.
Ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi ryatangaje ko shampiyona y’isi y’amagare yari kuzabera mu Busuwisi isubitswe.
Umunyarwanda Mugisha Samuel ukina umukino w’igare nk’uwabigize umwuga, aratangaza ko icyumweru cya mbere amaze mu Bufaransa cyamaze kumuha ishusho y’intego afite imbere.
Mu Karere ka Bugesera, hari abavuga ko igare ari umuco, bitewe n’uko usanga rikoreshwa n’abagabo ndetse n’abagore mu mirimo yabo ya buri munsi nko mu bwikorezi ku bantu bakivoma amazi kure y’aho batuye cyangwa se abarema amasoko ya kure, abenshi bakoresha amagare.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda ryasinye amasezerano yo gutangiza andi masiganwa atatu y’umukino w’amagare mu Rwanda
Ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare yongeye gusubukura imyitozo igamije kwitegura shampiyona y’isi izaba muri Nzeli 2020
Tariki ya 03 Kamena buri mwaka, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana igare. U Rwanda nk’igihugu kiri gutera imbere, umukino wo gusiganwa ku magare na wo uri muyafashije kuzamura isura yarwo mu gihugu imbere ndetse no hanze.