Miss Rwanda, Elsa Iradukunda atangaza ko irushanwa ryo koga yatangije rizatuma uwo mukino ugera ku rundi rwego kuburyo n’abawukina basohokera u Rwanda.
Ikipe y’igihugu Amavubi yatsindiwe i Kampala ibitego 3 ku busa, mu marushanwa y’ibihugu ku bakinnyi bakinira iwabo muri Afurika CHAN.
Inama mpuzamahanga yiga ku iterambere rya Siporo mu bagore yaberaga i Kigali yasojwe biyemeje kuzamura umubare w’abagore bari mu buyobozi bwa Siporo
Mu rwego rwego rwo kwitegura shampiyona y’umwaka wa 2017-2018 ikipe y’Amagaju FC ikomeje gushaka abakinnyi bazayifasha kwitwara neza muri iyo shampiyona.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yamaze gusesekara mu mujyi wa Kampala aho igomba gukinira n’ikipe ya Uganda kuri uyu wa Gatandatu
Abatuye umujyi wa Rubavu bakunda imikino itandukanye irimo uwo koga nta rungu bazagira kuko hagiye kubera irushanwa ryiswe “Umuganura Challenge Triathlon”.
Ubuyobozi bw’ikipe ya As Kigali buratangaza ko bwamaze gusezerera abakinnyi 7 barimo Sebanani Emmanuel Crespo ndetse ikanasubiza APR Ndori Jean Claude na Mubumbyi Barnabe yari yababatije.
Izina Romami si rishya ku bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko hari abakinnyi bitwa gutyo bakinnye mu makipe atandukanye yo mu Rwanda.
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzaniya yatsinze ikipe ya Rayon Sports igitego 1-0 mu mukino wa gicuti yayitumiyemo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yatashye ku mugaragaro ikibuga cya Basketball giherereye kuri Club Rafiki
Mu rwego rwo gukomeza gukusanya amafaranga ashyirwa mu kigega "Agaciro Development Fund" hateguye irushanwa ry’umupira w’amaguru rizahuza amakipe akomeye mu gihugu.
Ikipe y’igihugu Amavubi iri kwitegura umukino wa Uganda mu rwego rwo gushaka itike ya CHAN imaze gutsinda Sudani ibitego 2 kuri 1 mu mukino wa gicuti.
Mukura Victory Sports iratangaza ko yamaze guha amasezerano y’imyaka ibiri Umurundi Gael Duhayindavyi wakinaga muri Vital’o Fc
Mu rwego rwo gushishikariza abakobwa gukora siporo cyane cyane iyo koga, Miss Rwanda, Iradukunda Elsa agiye gutangiza irushanwa ngarukamwaka ryo koga.
Mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatanu, ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20 yatsinze Ethiopia ibitego 40 kuri 33.
Mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabaye kuri uyu wa Kane, Senegal yatsinze u Rwanda ibitego 37-33 mu mukino wabereye kuri Stade Amadou Bary, Senegal ihita yerekeza muri 1/2.
Mu mukino wa kabiri wo mu matsinda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yatsinze u Rwanda ibitego 36-31 mu gikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20.
Mbere y’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Handball ihura na DR Congo mu irushanwa riri kubera muri Senegal, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal yasuye abakinnyi mu myitozo anabaha impanuro
Ku munsi wa mbere w’igikombe cy’Afurika cya Handball cy’abatarengeje imyaka 20 kiri kubera i Dakar muri Senegal, u Rwanda rutsinze Madagascar ibitego 35-24.
Mu kiganiro umutoza Okoko Godefroid yagiranye na KT Radio, mu kiganiro cyayo cya KT Sports yikomye bikomeye abantu bamushinja gukoresha amarozi.
Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu Rwanda yamaze gutegurirwa umukino wa gicuti ugomba kuyifasha kwitegura Uganda bazakina bashaka itike ya CHAN 2018.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Uganda (FUFA) ryemeje Moses Basena nk’umutoza mushya w’ikipe y‘igihugu ugiye gusimbura Micho uherutse gusezera muri iyo kipe.
Barangajwe imbere na Harebamungu Mathias, Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bakiranye urugwiro ikipe y’igihugu ya Handball y’abatarengeje imyaka 20.
Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi), Antoine Hey atangaza ko ikipe ye yiteguye kuzasezerera Uganda mu mikino ya nyuma yo gushaka itike ya CHAN 2018.
Stade Amadou Bary ijyamo abatagera ku gihumbi ni yo izakira igikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 muri Handball kitabiriwe n’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura Victory Sports buratangaza ko bwamaze kugura Iragire Said myugariro w’Umunyarwanda wakinaga muri shampiyona y’i Burundi.
U Rwanda rwamaze gushyikiriza FIFA icyifuzo cyo guhatanira kwakira igikombe cy’isi mu mupira cy’abatarengeje imyaka 17 mu mu mwaka wa 2019, aho ubu rutegereje igisubizo ku busabe rwatanze.
Rutahizamu ukomoka muri Mali witwa Alassane Tamboura yamaze kugera i Kigali aho aje gukinira ikipe ya Rayon Sports.
Rutahizamu ukomoka muri Mali wakinaga muri Mali ategerejwe i Kigali kuri uyu mugoroba aho aje mu ikipe ya Rayon Sports