Kuri uyu wa Gatanu abakinnyi bahagurutse i Nyamata berekeza mu mujyi wa Rwamagana, aho bahageze Uwizeyimana Bonaventure ari we uri imbere
Uwizeyimana Bonaventure ukinira ikipe ya Benediction niwe wegukanye agace ka Nyamata - Rwamagana, mu irushanwa rya Tour du Rwanda.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera Fc buratangaza ko bwamaze guhagarika Ally Bizimungu wari umutoza wayo mukuru.
Tour du Rwanda 2017 yakomeje ku munsi wayo wa gatanu, aho Umunyarwanda Areruya Joseph yaje kongera gusubirana umwenda w’umuhondo yari amaze iminsi ibiri yambuwe n’Umusuwisi.
Ikipe y’igihugu y’umukipira w’amaguru, Amavubi ubu iri kwitegura amarushanwa ya ruhago azwi nka CECAFA azabera mu gihugu cya Kenya.
Kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo 2017, ubwo hakinwaga agace ka Kane ka Tour du Rwanda gaturuka mu Mujyi wa Musanze, kagana i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku ntera y’ibirometero 120, Eyob Mektel ukinira ikipe ya Dimension Data niwe ukegukanye, Areruya Joseph wari uwa Kabiri mu Rutonde rusange ahita asubirana maillot (…)
Sibomana Emmanuel ukina umukino wa Triathlon atangaza ko igare yatsindiye rizamufasha muri uyu mukino yakinaga nta gare afite.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2017, Ubugenzacyaha bwatumije umutoza mukuru wa Rayons Sport Karekezi Olivier ngo yisobanure ku byaha akekwaho, byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’itumanaho.
Mu gihe mu Rwanda hakomeje kubera isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda", ibice igenda inyuramo Cogebanque ibahishiye byinshi.
Kuri uyu wa Gatatu Tour du Rwanda yari igeze ku munsi wayo wa kane ubwo hakinwaga agace ka gatatu kaje kwegukanwa na Areruya Joseph.
Areruya Joseph Umunyarwanda ukinira ikipe ya Dimention Data, niwe wegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavaga mu Mujyi wa Rubavu kagana i Musanze, ku birometero 97.1 .
Akanama gashya kazayobora amatora y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru Rwanda (FERWAFA) gatangaza ko katangiye kwakira amadosiye y’abashaka kuyobora iryo shyirahamwe.
Ndikumana Hamad Katauti na Hategekimana Bonaventure Gangi bazwi mu mateka y’umupira w’u Rwanda bitabye Imana muri iri joro.
Uruganda rwa Skol rwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye ni ishyiga ridashyigurwa mu baterankunga ba Tour du Rwanda, igenera iri rushanwa inkunga y’Amafaranga arenga miliyoni 50.
Isiganwa ry’amagare rizenguruka u Rwanda "Tour du Rwanda 2017" kuri uyu wa kabiri ryari rigeze ku munsi wa gatatu, aho ryegukanywe n’Umusuwisi Simon Pellaud
Uyu ni umunsi wa gatatu wa Tour du Rwanda 2017, aho mu muhanda Nyanza Rubavu hakinwe agace kayo ka kabiri, gafite uburebure bwa Kilometero 180,. Uru rukaba ari narwo rugendo rurerure muri iri siganwa.
Umukinnyi Aleluya Joseph wegukanye isiganwa ryavaga i Kigali berekeza i Huye, ni umukinnyi wahoze akinira ikipe ya Les Amis Sportifs y’i Rwamagana iterwa inkunga na Cogebanque.
Ku munsi wa kabiri wa Tour du Rwanda, Aleluya Joseph yegukanye agace ko kuva i Kigali bajya i Huye, ahita aza ku mwanya wa mbere ku rutonde rusange.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze kunganya na Ethiopia biyihesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya CHAN ku nshuro ya gatatu.
Mu gusiganwa n’igihe umuntu ku giti cye, Nsengimana Jean Bosco yegukanye umwanya wa mbere ahita yambara umupira w’umuhondo
Nyuma yo gutsindirwa n’Amavubi muri Ethiopia mu mukino ubanza, ikipe ya Ethiopia yasesekaye i Kigali ifite intego yo gutsinda Amavubi.
Umukino wa Triathlon mu Rwanda ugiye kurushaho kugira imbaraga kuko ugiye kugira abatoza babihuguriwe ku rwego mpuzamahanga.
Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ritangaza ko imyiteguro ya Tour du Rwanda 2017 yarangiye kuburyo ngo biteze isiganwa ry’amagare ryiza.
Mu gihe kuri iki cyumweru hatangira Tour du Rwanda izaba ikinwa ku nshuro ya cyenda, hari imwe mu mibare y’ingenzi abantu bagakwaiye kumenya mbere y’uko itangira
Murenzi Abdallah wahoze ayobora ikipe ya Rayon Sports yagaruwe muri Komite ya Rayon Sports nk’umujyanama wa Perezida w’iyi kipe
I Musanze mu kigo cy’umukino w’amagare ari na cyo cya mbere muri Afurika, harabarizwa umukobwa watangiye umwuga wo gukanisha amagare akoreshwa mu marushanwa y’amagare.
Amakipe atatu azahagararira u Rwanda muri Tour du Rwanda ari hafi gusoza imyitozo i Musanze, aho bose bafite icyizere cyo kwegukana Tour du Rwanda 2017
Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda bari bagiye muri Ethiopia ndetse bakanayitsindira iwayo bamaze kugera i Kigali aho bagiye gukomeza imyitozo