Mu gikombe cyahariwe kwizihiza umunsi w’intwari, Rayon Sports izatangira ikina na Police Fc, mu gihe APR izakina na AS Kigali
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ikomeje imyitozo muri i Sousse muri Tunisia, nyuma aho itegereje imikino ya gicuti itangira kuri uyu wa Gatandatu
U Rwanda rugiye kwakira Shampiona y’Afurika mu mu mukino w’amagare, ikazaba hagati y’itariki 13 na 18 Gashyantare 2018.
Rwemarika Félicité wiyamamaje ari umwe nyuma y’uko Nzamwita Vincent Degaule bari bahanganye akuyemo kanditatire, atsinzwe n’imfabusa aho mu majwi 52 yatoraga abonye amajwi 13 imfabusa zigira 39.
Nzamwita Vincent Degaule wari umaze imyaka ine ari Perezida wa FERWAFA, yeguye ku buryo butunguranye mu matora yo kongera kuyobora iri shyirahamwe.
Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Antoine Hey amaze gutangaza urutonde rw’abakinnyi 23 azajyana muri CHAN, aho havuyemo batatu bakinnye CECAFA hakiyongeramo abandi batatu
Umwaka wa 2017 wabaye umwaka w’ibyishimo mu mikino imwe, uza no kuba uw’akababaro kuri benshi babuze abo bakundaga binyuze muri Siporo
Ku kibuga cyayo, Gicumbi yanyagiwe n’Amagaju, umutoza wayo avuga ko abakinnyi bakinnye nta bushake kubera gutekereza umushahara.
Mu irushanwa rya Nyamata Triathlon Challenge ryasozaga amarushanwa yabaye mu mukino wa Triathlon mu mwaka wa 2017 ryegukanywe na Uwineza Hanani mu bagore n’umunya-Canada Tim Gossland mu bagabo.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Ferwafa, Madamu Rwemarika Felicitee yaraye atangaje imigabo n’imigambi ye yiganjemo impinduka mu isura y’umupira w’amaguru
Ikipe ya APR Fc yaherukaga gukina mbere ya CECAFA, yongeye gusubira mu kibuga ikina n’Amagaju, umukino urangira amakipe yombi anganya 0-0.
Abafana b’ikipe ya Etincelles baratangaza ko kugeza ubu ari bo bafana ba kabiri mu bwinshi nyuma y’abafana ba Rayon Sports
Ikipe ya Etincelles yongeye kubabaza Rayon Sports ku nshuro ya gatanu yikurikiranya, nyuma yo kuyitsinda igitego 1-0 kuri Stade Umuganda
Mu bihembo bihabwa abakinnyi bitwaye neza mu mukino w’amagare muri Afurika, Areruya Joseph aje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Luis Mentjes.
Mu mukino w’umunsi wa cyenda wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, As Kigali na Kiyovu zinganyije 2-2 mu gihe zarwaniraga kuyobora urutonde rwa Shampiona
Bampiriki Eduard, umuyobozi w’itorero ry’igihugu ahamya ko umuco wo guhiganwa ariwo ukwiye kuranga Abanyarwanda nkuko byahozeho kuva kera.
Rutahizamu wahoze akinira Amavubi n’andi makiep atandukanye hano mu Rwanda, yatowe nk’umukinnyi wahize abandi muri Shampiona y’umupira w’amaguru muri Kenya
Ikipe ya Rayon Sports bitayoroheye ibashije gukura amanota atatu i Nyamagabe, nyuma yo gutsinda Amagaju igitego 1-0
Gakwaya Claude utitabiriye Rallye des Milles Collines 2017 yabereye i Nyamata, yarangije Shampiona y’u Rwanda ari we uri imbere kuko ntawabashije gushyikira amanota yari afite
Shampiona yo gusiganwa ku mamodoka irasozwa kuri uyu wa Gatandatu, aho haza kuba hakinwa Rallye des Milles Collines izabera i Nyamata
Mu mukino waraye ubereye kuri Stade ya Kicukiro, Rayon Sports yaraye ihaye ibyishimo abafana bayo nyuma yo gutsinda Police Fc igitego 1-0
Mu mukino w’ikirarane wabereye kuri Stade ya Kigali, ikipe ya Rayon Sports yaburaga Pierrot na Shassir itsinze Police Fc igitego 1-0
Mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere mu bihugu byayo, amakipe y’u Rwanda yatomboye amakipe yoroshye mu gihe afite akazi gakomeye mu cyiciro kizakurikiraho
Akanama gashinzwe gutegura amatora y’abiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kemeje ko Nzamwita Vincent Degaule azongera kwiyamamariza uyu mwanya.
Keisuke Honda, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye mu Buyapani, umushinga yatangije muri Afurika wo kwigisha umupira w’amaguru abana wageze no mu Rwanda.
Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo yageze i Kigali ivuye muri Korea mu irushanwa ry’isi.
Mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabereye Machakos kuri Kenyatta Stadium, Amavubi y’u Rwanda yatsinze Tanzania ibitego 2-1 ariko ntiyagira amahirwe yo gukomeza muri 1/2
Mu mukino Amavubi yari yiteze ko yagarura icyizere cyo kugera muri ½, anganyije na Libya ubusa ku busa, bituma kugira ngo Amavubi akomeze bizasaba imibare igoranye cyane
Umutoza Nyinawumuntu Grace wamaze gutandukana na As Kigali Women Football Club aratangaza ko atahagaritse gutoza ahubwo akivugana n’amakipe amushaka.
Abakinnyi b’u Rwanda barangajwe imbere na Kapiteni wabo Bakame, biteguye kwitwara neza nyuma y’aho umutoza Antoine Hey ateganya kubazamo ikipe ya mbere