Kubera ikibazo cyo kutagira ubuzima gatozi, amakipe ya Rayon Sport na AS Kigali ntabwo azahabwa ubufasha na Minisiteri ya Siporo n’umuco (MINISPOC), nk’uko byajyaga bikorerwa ayandi makipe agiye mu mikino mpuzamahanga.
Ikipe y’igihugu ya Libya yegukanye igikombe gihuza amakipe y’ibihugu bya Afurika bikoresha abakinnyi bakina muri ibyo bihugu imbere (CHAN), nyuma yo gutsinda Ghana hitabajwe za penaliti ku mukino wa nyuma wabereye Cape Stadium muri Afurika y’Epfo ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014.
Nyuma yo gusinya amasezerano y’amezi arindwi yo gutoza ikipe ya Rayon Sport, aho yasabwe gutwara igikombe cya shampiyona no kugera kure mu marushanwa nyafurika, Umubiligi Luc Eymael yatsinze AS Muhanga ibitego 4-2 mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona wabereye i Muhanga ku wa gatandatu tariki ya 1/2/2014.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sport buratangaza ko kugeza ubu butarumvikana n’umutoza w’Umubiligi Luc Eymael uri mu Rwanda, akaba yari yaje gusimbura umufaransa Didier Gomes da Rosa ariko kugeza ubu amafaranga arimo gutuma impande zombi zitumvikana.
Ikipe y’igihugu na Ghana n’iya Libya nizo zizakina umukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika gikinwa n’abakinnyi bakina mu bihugu byabo (CHAN), nyuma yo gusezerera Nigeria na Zimbabwe mu mikino ya ½ cy’irangiza yabaye ku wa gatatu tariki ya 29/1/2014.
Ikipe y’u Rwanda mu mupira w’amaguru w’abatarengeje imyaka 20, izabanza gukina na Sudan y’Epfo mu mikino y’amajonjora yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal umwaka utaha.
Umunya-Espagne Juan Mata yamaze kugera ku mugaragaro i Old Trafford muri Manchester United ndetse akaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ine, anahabwa umwambaro uriho numero 7 mu mugongo.
Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku cyumweru tariki ya 26/1/2014, Rayon Sport yatsinze Kiyovu Sport ibitego 3-1, ishimangira umwanya wa kabiri.
Umukino uhuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu kuri icyi cyumweru kuri stade Amahoro i Remera niwo uri kuvugisha benshi mu mikino yose ya shampiyona y’u Rwanda igeze ku munsi wa 15. Kuri uyu gatandatu tariki ya 25/01/2014 ariko amakipe ya AS Kigali na Espoir yagabanye amanota mu mukino yanganyijemo igitego 1-1 kri stade ya (…)
Uwahoze ari umutoza wa Rayon Sport, umufaransa Didier Gomes da Rosa, ku wa kane tariki ya 23/1/2014 nibwo yasesekaye mu mugi wa Garoua muri Cameroun aho agiye gutoza ikipe ya Coton Sport Garoua ikipe ifite igikombe cya shampiyona ya Cameroun.
Ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 igizwe n’abakinnyi 24, ku cyumweru tariki ya 26/1/2014, izatangira umwiherero ugamije kwitegura imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Senegal muri 2015.
Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru Dailymail cyandikirwa mu Bwongereza aravuga ko Manchester United na Chelsea zamaze kumvikana ku kugura umunya-Espagne Juan Mata, akaba agomba gukora ibizamini by’ubuzima (Medical test) kuri uyu wa kane tariki ya 23/1/2014, mbere yo gusinya amasezerano y’igihe kirekire mu ikipe ya Manchester (…)
Uwahoze ari rutahizamu wa Rayon Sport Sina Gerome, wari umaze iminsi akina muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, yagarutse mu Rwanda akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri yo gukinira Police FC.
Mu gihe abakunzi b’ikipe ya FC Barcelone bari bamaze iminsi basaba ko iyo kipe yakubaka stade nshya izajya yakira abantu benshi, ubuyobozi bw’iyo kipe bwanze icyo cyifuzo, ahubwo bwemeza ko bagiye kuvugurura Stade ya New Camp yari isanzwe yakira abantu ibuhumbi 95, ikazajya yakira abantu ibihumbi 105.
Mu mikino y’umunsi wa 14 wa shampiyoan y’umupira w’amaguru mu Rwanda yabaye kuri icyi cyumweru tariki ya 19/1/2014, Kiyovu Sport yanyagiye Musanze FC ibitego 6-0 ku Mumena, naho Rayon Sport ikura amanota atatu imbere ya Gicumbi FC ariko bogoranye.
Mu mukino ikipe ya AS Muhanga yakinnye na Mukura yo mu karere ka Huye, tariki 18/01/2014, AS Muhanga ntiyabashije kwitwara neza kuko yatsinzwe ibitego 3-1.
Nyuma y’ibyumweru bibiri shampiyona y’umupira w’amaguru idakinwa kubera akaruhuko kahawe amakipe nyuma y’imikino ibanza, kuri uyu wa gatandatu tariki 18/1/2014 haratangira imikino yo kwishyura (Phase retour).
Ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) rusohoka buri kwezi, u Rwanda ruri ku mwanya wa 130, rukaba rwazamutseho imyanya itatu kuko rwari ku mwanya wa 133 mu kwezi gushize.
FERWAFA iratangaza ko umukino wari kuzahuza Rayon Sport na Kiyovu utakibaye ndetse n’uwa shampiyona aya makipe yari kuzakina yigijwe imbere.
Irakoze Nasser, Makengo Frank wari kapiteni hamwe n’umuzamu, bose b’ikipe ya AS Muhanga yo mu karere ka Muhanga ubu barahagaritswe kugeza igihe kitazwi, ndetse ntibari mu myitozo hamwe na bagenzi babo.
Grace Nyinawumuntu usanzwe atoza ikipe y’umupira w’amaguru ya AS Kigali mu abagore, yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’abagore none ngo agiye kuyivugurura ku buryo izajya itsinda amakipe akomeye ku ruhando mpuzamahanga.
Nyuma y’aho Didier Gomes, Umufaransa watozaga Rayon Sport asheshe amasezerano yari afitanye n’iyo kipe, ubuyobozi bwayo buratangaza ko mu gihe bugishaka undi mutoza uzamusimbura, Thierry Hitimana wari ushinzwe ubuzima bw’ikipe ( Team Manager) na Mbusa Kombi Billy wari umutoza wungirije aribo bagiye kuba batoza iyo kipe (…)
Ikipe ya Arsenal yishubije umwanya wa mbere muri shampiyona y’Ubwongereza, nyuma yo gutsindira ikipe ya Aston Villa ku kibuga cyayo ibitego 2-1 tariki 13/1/2014. Uyu mwanya wari wafashwe na Manchester City tariki 12/1/2014 nyuma yo gutsinda Newcastle ibitego 2-1.
Rutahizamu wa Real Madrid na Portugal, Cristiano Ronaldo, nine wegukanye umupira wa zahabu uhabwa umukinnyi wahize abandi muri 2013, mu birori byabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) i Zurich mu Busuwisi ku wa mbere tariki ya 13/1/2014.
Umufaransa Didier Gomes Da Rosa watozaga ikipe ya Rayon Sport kuri uyu wa mbere tariki ya 13/1/2014 yatangaje ku mugaragaro ko ahagaritse burundu gutoza iyo kipe nyuma y’amaze 14 yari ayimazemo.
Mu rwego rwo kwiyubaka yitegura imikino ya shampiyona yo kwishyura ndetse n’amarushanwa mpuzamahanga, ikipe ya Rayon Sport yatangiye kugura abakinnyi, ikaba igomba gusinyisha umunya-Uganda Mukubya James ugera mu Rwanda kuri uyu wa gatanu tariki ya 10/1/2014.
Yaya Toure ukinira ikipe ya Manchester City mu cyiciro cya mbere mu gihugu cy’Ubwongereza ndetse n’ikipe y’igihugu cye cya Cote d’Ivoire yatoranijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF) , nk’umukinnyi w’umwaka wa 2013 muri Afurika.
Igikombe cy’umwami cyo muri Espagne (Copa Del Rey), kuri uyu wa 9 Mutarama 2014, cyarakomeje mu mikino ya 1/8 cy’irangiza. Ikipe ya FC Real Madrid ikaba yaraye itsinze Osasuna ibitego 2-0.
Sitade ya Rwinkwavu, imwe mu za mbere zabayeho mu Rwanda yakinirwagaho n’ikipe yitwaga Standard FC yatangiye gusanwa nyuma y’igihe kini yarabaye itongo.
Mu mukino ubanza wa ½ cy’irangiza ya Capital One Cup mu Bwongereza, wabaye tariki 08/01/2014, ikipe ya Manchester City yanyagiye ikipe ya West Ham United ibitego 6-0 kuri stade Etihad ya Manchester City.