Umukinnyi Christiano Ronaldo yatangaje ibanga rituma ahorana imbaraga zidasanzwe ku bibuga, abantu basanga ari ibintu bisanzwe buri wese yageraho.
Ubusanzwe iyo umuntu yavugaga ikipe ya Manchester United, benshi bahitaga bumva imwe mu makipe akomeye cyane muri shampiyona y’Ubwongereza nyamara muri shampiyona y’uyu mwaka, benshi bemeza ko isigaye ku izina gusa.
Umukino wa gicuti wahuje Rayon Sport n’ikipe y’igihugu ya Mauritania kuri Stade Amahoro kuri uyu wa kabiri tariki 31/12/2013, warangiye Mauritania itsinze Rayon Sport ibitego 2-1.
Mu rwego rwo gutegura irushanwa rya CHAN izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2014, ikipe y’igihugu ya Mauritania kuva ku cyumweru iri mu Rwanda, ikaba ikina na Rayon Sport umukino wa gicuti kuri uyu wa kabiri tariki ya 31/12/2013 kuri Stade Amahoro i Remera.
Nyuma y’inzinzi y’igitego 1-0 ikipe ya Arsenal yakuye ku kibuga cya New Castle United, kuwa 29 Ukuboza uyu mwaka, iyo kipe n’umutoza wayo Asene Wenger bongeye kwisubiza ishema ryo gusoza umwaka bayoboye shampiyona y’ubwongereza.
Ikipe ya Rayon Sport irangije umwaka wa 2013 iri ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda, ikaba yabishimangiye ku cyumweru tariki ya 29/12/2013 ubwo yatsindaga Musanze FC ibitego 2-1 kuri Stade Ubworoherane i Musanze.
Kubera ko ngo hari ababyeyi badohotse ku gufasha abana kwishima no gukura basobanukirwa n’iminsi mikuru inyuranye, abanyamuryango b’ikipe y’abakuze ya Les Onze du Dimanche yo mu karere ka Muhanga bateguye umunsi mukuru wo kwizihiza no kwifuriza abana noheri nziza, dore ko ivuka rya yezu ngo ari umunsi ukomeye w’abana.
Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka, Rayon Sport yicaye ku mwanya wa mbere by’agateganyo nyuma yo kunyangira Esperance ibitego 5-0 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro i Remera ku wa kane tariki ya 26/12/2013.
Hashize iminsi mike, sosiyete ya Premier betting ifunguye imiryango yayo mu Mujyi wa Gakenke, abakunzi b’umupira w’amaguru batangaza ko babyakiriye neza kuko babonye aho bazagerageza amahirwe yabo, bikagira icyo bihindura mu buzima bwabo.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2013, ikipe ya Arsenal yakiriye ikipe ya Chelsea ku kibuga cyayo Emirates stadium mu mujyi wa London binganya ubusa ku busa.
Hashize iminsi itari mike ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ivugwamo ikibazo cy’amarozi iki kibazo ngo cyatangiye umwaka ushize ubwo bamwe mu bayobozi bo muri iyi kipe bahagarikagwa bitewe nuko iyi kipe itari ikigaragaza umusaruro mwiza.
Ibitego 2-1 Rayon Sport yatsinze AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 11 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 22/11/2013, byatumye ifata umwanya wa kabiri nyuma ya APR FC iri ku mwanya wa mbere.
Bayern Munich yegukanye igikombe cya gatanu muri uyu mwaka nyuma yo gutwara igikombe cy’isi cy’amakipe (clubs) itsinze Raja Casablanca yo muri Maroc ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye i Marrakech muri Maroc ku wa gatandatu tariki 21/12/2013.
APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wabereye i Nyamagabe, naho Mukura Victory Sport Sport itakaza umukino wa gatandatu yikurikiranya ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sport igitego 1-0.
Rutahizamu wa Liverpool Luiz Suarez, yamaze kongera amasezerano muri iyo kipe azamugeza mu mwaka wa 2018, akazajya ahembwa ibihumbi 170 by’ama pounds azatuma aba umukinnyi wa mbere uhembwe amafaranga menshi mu mateka y’iyo kipa kuva yashingwa mu myaka 121 ishize.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Mukura bwafashe icyemezo cyo guhagarika abakinnyi babiri Ntakirutimana Jarudi na Nkurikiye Jackson, bakaba bagomba kumara amezi abiri badakina, nyuma yo gufatirwa mu kabari mu masaha akuze cyane basinze, kandi bari bafite umukino.
Ku munsi wa 11 wa shampiyoan y’umupira w’amaguru mu Rwanda hateganyijwe imikino ibiri ikomeye cyane, aho kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21/12/2013 , Kiyovu Sport yakira Mukura kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, naho AS Kigali ikazahakinira na Rayon Sport ku cyumweru tariki 22/12/2013.
Ikipe ya Manchester United na Manchester City zabonye itike yo gukomea mu marushanwa ya Capital One Cup akomeje mu gihugu cy’Ubwongereza. Chelsea yasezerewe itsinzwe na Sunderland ibitego 2-1.
Mu marushanwa y’igikombe cy’isi cy’ama clubs gitegurwa na FIFA, ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasezereye muri ½ cy’irangiza ikipe ya Guangzhou Evergrande yo mu Bushinwa iyitsinze ibitego 3-0.
Nyuma yo kumenya ko izakina na AC Leopard yo muri Congo Brazzaville mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika (CAF Champions League), Rayon Sport igiye kugura abakinnyi batatu bakomeye bazayifasha kwitwara neza.
Umukino wagombaga guhuza ikipe ya Kiyovu Sport na APR FC kuwa 14 Ukuboza 2013, waje gusubikwa bitunguranye ukaba wimuriwe muri Mutarama 2014 ariko igihugu uzakinirwaho nticyatangajwe.
Muri tombola y’uko amakipe azahura mu marushanwa Nyafurika yabereye i Marrakech muri Maroc ku itariki ya 16/12/2013, Rayon Sport yo mu Rwanda yatomboye kuzahura na AC Leopard yo muri Congo-Brazzaville, naho AS Kigali ikazakina na Academie Tchite y’i Burundi.
Tombola yabereye i Nyon mu Busuwisi yerekanye uko amakipe y’ibihanganye ku mugabane w’Uburayi azahura muri 1/8 cy’irangiza, hakaba harimo imikino imwe benshi bemeza ko izaba ikomeye cyane nk’aho Arsenal yo mu Bwongereza yatomboye kuzahura na Bayern Munich yo mu Budage, naho Manchester City nayo yo mu Bwongereza itombora FC (…)
Rayon Sport yageze ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agatarenganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindaga Marine FC ibitego 4-1 mu mukino w’umunsi wa 10 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki ya 15/12/2013.
Nyuma y’ukwezi kumwe shampiyona y’umupira w’amaguru yarasubitswe kubera ko ikipe y’igihugu yari mu irushanwa ry’igikombe cya CECAFA muri Kenya, irasubukurwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14/12/2013, umukino ukomeye ukazaba ku cyumweru APR FC yakira Kiyovu Sport kuri Stade Amahoro.
Ikipe y’igihugu ya Kenya yegukanye igikombe cya CECAFA ku nshuro ya gatandatu nyuma yo gutsinda Sudani ibitego 2-0 mu mukino wa nyuma wabereye kuri sitadi bita Nyayo i Nairobi kuwa kane tariki ya 12/12/2013.
Mu marushanwa ya League des champions ahuza amakipe aba yarabaye aya mbere muri shampiyona z’iwayo yaraye abaye kuri uyu wa 11/12/2013 andi makipe umunani yiyongereye ku yari yamaze kubona bidasubirwaho itike yo kwerekeza muri 1/8 cy’iri rushanwa. Icyagaragaye ni uko amakipe y’Ubudage n’Ubwongereza yose yakomeje.
Umutoza w’ikipe y’umupira w’Amaguru y’u Rwanda asanga kuba Amavubi akunze gutsindwa akanasezererwa rugikubita mu marushanwa atandukanye yitabira, ahanini bituruka ku makipe abakinnyi bajya mu ikipey’igihugu baba bakomokamo kuko ngo ayo makipe akina muri shampiyona idakomeye, bityo n’abakinnyi bakaba baba bai ku rwego rwo hasi.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turukiya ryikomye Drogba na Eboue bakinira ikipe ya Galatasalay kuko ngo bitemewe na buhoro muri icyo gihugu kuvanga politiki n’umukino kandi bikaba bibujijwe kwandika amagambo ajyanye n’ibya politiki ku myenda y’abakinnyi.
Lionel Messi wa FC Barcelone, Cristiano Ronaldo wa Real Madrid na Frank Ribery wa Bayern Munich nibo bakinnyi batatu batoranyijwe, bagomba kuzavamo uwahize abandi bose akazahabwa umupira wa zahabu (Ballon d’Or 2013).