Nyanza: Umugabo wakoze indege arashaka kongera gukora indi yisumbuyeho

Bazarama Caïthan w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Nyanza wigeze gukora indege yifashihsije moteri ya moto arashaka kongera gukora indi bitandukanye ariko agasaba ko yaterwa inkunga muri icyo gikorwa.

Uyu mugabo avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yakoze indege yo mu bwoko bwa kajugujugu ibasha kuguruka nk’izindi zose uretse ko kugaruka ku butaka byaruhanyije.

Mu busanzwe, Bazarama akora ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubukorikori hamwe n’ikoranabuhanga. Mu byo ashobora gukora harimo ubwato bukoresha moteri, umuriro uturuka ku myanda y’abantu hamwe no gucura imfunguzo z’inzu ku buryo budatandukanye n’ubw’izo mu nganda.

Kuva yatangira gukora ibyo bintu kimwe mu byo yakoze kikamushimisha kandi akaba ateganya kongera gukora ikirenze ubushobozi bw’icyo yakoze ni indege.

Abisobanura atya: “ Indege njye narayikoze iragenda kandi mbikora mu buryo abantu batabikekagamo niyo mpamvu nshaka kongera kuyikora ariko ikibazo mfite ni icy’ubushobozi bwanjye budahagije kuko hari ibikoresho byansaba gukoresha byiyongereye mu biciro”.

Moteri ebyiri za moto yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 avuga ko uwazimushyikiriza yaba amuteye inkunga mu buryo bwo kubasha gukora indege itandukanye cyane n’iyo yakoze mbere y’umwaka wa 1994 yagiye igira ibibazo byo kongera kugaruka k’ubutaka bigoranye.

Avuga ko moteri ya moto AG 100 ashobora kuyivanamo ubwato bugendera munsi y’amazi kandi abantu ntibabubone. Umushinga munini afite ku mutima we ni uwo kuzakora indege abantu bakayibonesha amaso igenda mu kirere nk’uko abitangaza.

Ese ubundi uyu mugabo ni muntu ki?

Bazarama Caithan avuga ko yakuze yisanga kuri iyi si ari wenyine nta bandi bantu bavukana kandi kuva abayeho ntazi se cyangwa nyina kuko bamaze kumubyara bahita bitaba Imana bamusiga ari uruhinja.

Yakuriye mu kigo cy’imfubyi cya Padiri Simos kiri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza; nk’uko abyemeza.

Agira ati: “ Njye nakuze ndi umwana w’imfubyi ku babyeyi bombi nicyo gituma nakuze niga gushakashaka mu myuga itadukanye kugira ngo nzishoboze guhangana n’ibibazo byo muri iyi si kuko nasigaye ndi nyakamwe nta buryo bwo kwiga nk’abandi”.

Ku myaka 33 y’amavuko afite avuga ko uwamusubiza mu ishuli yajya kwiga ndetse ashishikaye nibura agamije kumenya gusoma, kwandika no kubara kugira ngo bimufashe mu mishinga ye itandukanye yifuza kugeraho.

Mu buzima bw’uyu mugabo avuga ko nta mugore yigeze cyangwa indi nshuti y’umukobwa bigeze bacudika. Ibibazo by’amikoro make ndetse no kwanga kugira uwo abera umutwaro nibyo avuga ko bituma yirinda gushaka umugore cyangwa umukobwa w’inshuti ye.

Uyu mugabo asobanura ko nta kintu na kimwe kidashoboka mu buzima bwa muntu ngo kuko buri cyose icyo gisaba ni umwete gusa maze ngo ahasigaye kikagerwaho.

Yongeraho ko Abanyarwanda bafite ubushobozi butandukanye ngo ariko icyo babura ni ugushyigikirana nk’uko abazungu babikora.

Abivuga atya: “Abanyarwanda tugiye twuzuzanya nta na kimwe tutageraho ahubwo ikosa ryacu ni uko twihesha agaciro gake bityo bikatuviramo kwisuzugura tukibwira ko ntacyo dushoboye kandi turibeshya”.

Bazarama Caïthan atangaza ko ubwenge buke bwose buterwa no guhora umuntu ahangayitse abunza imitima maze bikamugiraho ingaruka zo kutagera ku byo yifuza kugeraho mu buzima bwe.

Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza uyu mugabo abarizwamo avuga ko nta makuru asanzwe azi kuri uwo munyabukorikori. Agira ati “Mu by’ukuri mu guhugu cyacu cyangwa mu karere ka Nyanza turamutse tugize umuntu nk’uwo twamwunganira”.

Yakomeje avuga ko akarere ka Nyanza ayoboye kazafata umwanya kakamwegera kugira ngo kamenye ibyo akeneye, imibereho ye ndetse n’ibyo ateganya gukora kugira ibishoboka muri byo abiterwemo inkunga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza asanga icyo gikorwa kiramutse kibayeho koko uwo mugabo akaba afite ubwo bushobozi bwo gukora indege ikanyanyagira ikirere cyaba kidasanzwe muri ako karere ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda cyose muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

iCYO NEMERA NI UKO KUVUMBURA IBINTU NTIISABA KENSHI kuba wibitseho amadiplomi nubwo nabyo bifasha...abenshi bagiye bavumbura ibintu usanaga badasobanutse...gusa kuri uyu mugabo ikidasobanutse ni ukutubwira ko yakoze indege mbere 1994 ariko hakaba nta numwe ubyemeza...uwo nzi wigeze kubigerageza yari ageze kure ariko abanyeshyai baramugonze arapfa...yari asanzwe ari umukanishi wa moto...niba nibuka neza yabaga za Gitarama(Muhanga)..yewe icyo gihe yanasuwe na Radiyo Rwanda service y’Ikiganiro ...WARI UZI KO...cyatangwaga na Vigitoriya Nganyira (Imana imwakire mu bayo)....
uyu niba afite 33 ans mbere y’1994 yari afite 15 ans....ibi bitera gushidikanya gusa mumube hafi ntawamnya aho amahembe y’inyana akura yerekeza

Kabalira yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ikifuzo mfite,

Uyu muntu mwimuhinyura, ministere ifite ikoranabuhanga munshingano zayo nimufashe, imukurikirane imushakire na special courses. Twiheshe agaciro!
Imana ibahe umugisha.

Shenge yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Naduhe numero za conti ye pe uwomugabo ntasanzwe nuwo kwitabwaho!!!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

erega banyafurika tudindizwa na ubushobozi Buke!Yemwe bantu bashaka guteza igihugu imbere nimuze dufatanyirize hamwe dufashe uyumuvandimwe maze aheshe igihugu cyacu ishwema mu ikorana Bubingwa!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

WAPI MAN NTABYO YASHOBORA, ESE HARI ABAZI IYO NDEGE YAKOZE AVANT GENOCIDE?KO MBANA YARI AKIRI UMWANA UBWO YAYIKOZ ANGANA ATE?HEHE?IRIHE?BYABAZANDE?NGO YAKORA UBWATO BUGENDERA MUNSI Y’AMAZI!YARABUBONYESE?MWE GUTERA ABANTU URUJIJO MUREBEKO ATIFITYE PROBLEMES PYSCHOLOGIQUES MWE GUSHYUHA,IBYO NTABWO ARIIBINTU WAKORA UTYA EXEPERIENCE EMPIRIQUE MY DEAR,NTABWO MUPFOBEJE AHUBWO NI GUSHISHOZA GUSA.

kkakakakak yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

mu Rwanda se bakoze indege ryari nubwambere byumvise da

umuhoza yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Mubyukuri uwomuntu agomba gufashwa kuko afite gahunda nziza cyane

Didier yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Uyu mugabo ni uwo gufashwa, akore projet isobanutse ubwayo yakwishakira amafaranga yo kumufasha.

CLAUDE yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

from reading this story, i believe this guy has big dreams that he can accomplish if someone comes to his aid. May the almighty bless the works of his hands.

yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka