Nyanza: Umugabo wakoze indege arashaka kongera gukora indi yisumbuyeho

Bazarama Caïthan w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Nyanza wigeze gukora indege yifashihsije moteri ya moto arashaka kongera gukora indi bitandukanye ariko agasaba ko yaterwa inkunga muri icyo gikorwa.

Uyu mugabo avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yakoze indege yo mu bwoko bwa kajugujugu ibasha kuguruka nk’izindi zose uretse ko kugaruka ku butaka byaruhanyije.

Mu busanzwe, Bazarama akora ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubukorikori hamwe n’ikoranabuhanga. Mu byo ashobora gukora harimo ubwato bukoresha moteri, umuriro uturuka ku myanda y’abantu hamwe no gucura imfunguzo z’inzu ku buryo budatandukanye n’ubw’izo mu nganda.

Kuva yatangira gukora ibyo bintu kimwe mu byo yakoze kikamushimisha kandi akaba ateganya kongera gukora ikirenze ubushobozi bw’icyo yakoze ni indege.

Abisobanura atya: “ Indege njye narayikoze iragenda kandi mbikora mu buryo abantu batabikekagamo niyo mpamvu nshaka kongera kuyikora ariko ikibazo mfite ni icy’ubushobozi bwanjye budahagije kuko hari ibikoresho byansaba gukoresha byiyongereye mu biciro”.

Moteri ebyiri za moto yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 avuga ko uwazimushyikiriza yaba amuteye inkunga mu buryo bwo kubasha gukora indege itandukanye cyane n’iyo yakoze mbere y’umwaka wa 1994 yagiye igira ibibazo byo kongera kugaruka k’ubutaka bigoranye.

Avuga ko moteri ya moto AG 100 ashobora kuyivanamo ubwato bugendera munsi y’amazi kandi abantu ntibabubone. Umushinga munini afite ku mutima we ni uwo kuzakora indege abantu bakayibonesha amaso igenda mu kirere nk’uko abitangaza.

Ese ubundi uyu mugabo ni muntu ki?

Bazarama Caithan avuga ko yakuze yisanga kuri iyi si ari wenyine nta bandi bantu bavukana kandi kuva abayeho ntazi se cyangwa nyina kuko bamaze kumubyara bahita bitaba Imana bamusiga ari uruhinja.

Yakuriye mu kigo cy’imfubyi cya Padiri Simos kiri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza; nk’uko abyemeza.

Agira ati: “ Njye nakuze ndi umwana w’imfubyi ku babyeyi bombi nicyo gituma nakuze niga gushakashaka mu myuga itadukanye kugira ngo nzishoboze guhangana n’ibibazo byo muri iyi si kuko nasigaye ndi nyakamwe nta buryo bwo kwiga nk’abandi”.

Ku myaka 33 y’amavuko afite avuga ko uwamusubiza mu ishuli yajya kwiga ndetse ashishikaye nibura agamije kumenya gusoma, kwandika no kubara kugira ngo bimufashe mu mishinga ye itandukanye yifuza kugeraho.

Mu buzima bw’uyu mugabo avuga ko nta mugore yigeze cyangwa indi nshuti y’umukobwa bigeze bacudika. Ibibazo by’amikoro make ndetse no kwanga kugira uwo abera umutwaro nibyo avuga ko bituma yirinda gushaka umugore cyangwa umukobwa w’inshuti ye.

Uyu mugabo asobanura ko nta kintu na kimwe kidashoboka mu buzima bwa muntu ngo kuko buri cyose icyo gisaba ni umwete gusa maze ngo ahasigaye kikagerwaho.

Yongeraho ko Abanyarwanda bafite ubushobozi butandukanye ngo ariko icyo babura ni ugushyigikirana nk’uko abazungu babikora.

Abivuga atya: “Abanyarwanda tugiye twuzuzanya nta na kimwe tutageraho ahubwo ikosa ryacu ni uko twihesha agaciro gake bityo bikatuviramo kwisuzugura tukibwira ko ntacyo dushoboye kandi turibeshya”.

Bazarama Caïthan atangaza ko ubwenge buke bwose buterwa no guhora umuntu ahangayitse abunza imitima maze bikamugiraho ingaruka zo kutagera ku byo yifuza kugeraho mu buzima bwe.

Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza uyu mugabo abarizwamo avuga ko nta makuru asanzwe azi kuri uwo munyabukorikori. Agira ati “Mu by’ukuri mu guhugu cyacu cyangwa mu karere ka Nyanza turamutse tugize umuntu nk’uwo twamwunganira”.

Yakomeje avuga ko akarere ka Nyanza ayoboye kazafata umwanya kakamwegera kugira ngo kamenye ibyo akeneye, imibereho ye ndetse n’ibyo ateganya gukora kugira ibishoboka muri byo abiterwemo inkunga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza asanga icyo gikorwa kiramutse kibayeho koko uwo mugabo akaba afite ubwo bushobozi bwo gukora indege ikanyanyagira ikirere cyaba kidasanzwe muri ako karere ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda cyose muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Nonese,ikibazo nfite kwafite 33ans,mbere yintambara yarafite ingahe?nigute atabashije kwiga na primaire?yarabaga muri orpherin?

Uwisanze Grâce yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Mukomere.
Niba yarakoze indege mbere ya génocide ubu akaba afite imyaka 33, ni ukuvuga ko yaria afite imyaka iri munsi ya 15? Ubwo se birashoboka? Niba ari ukuri Leta y’u Rwanda nimufashe kwiga . Cyane cyane technologie . Nko muri KIST yahakura ubumenyi bwamufasha gukora ibintu byinshi cyangwa bourse yo muri India na China.

sam yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Uriya mugabo arabeshya.Muzarebe neza muri archives za ORINFOR.Njye ndabona yitirira ibyo abandi bakoze.Nta na hamwe yigeze avugwa ko yaba yaragerageje gukora indege.Abazikoze barazwi.

Jean yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Uyu muntu biragoye kwemera ibyo avuga, muri 1994 yari afite imyaka 15 biragoye ku myaka nkiyo ngo abe ari umukanishi, akora ubwato kandi adaturiye ikiyaga, kuba atazi gusoma no kwandika kandi abana ba Padiri Simons bose yabajijuye uko ashoboye. Nta makuru y’uwo muntu nko gukora indege nigeze numva i Nyanza kandi niho iwacu!! Niba afite n’ubukorikori azi, yashakisha ikindi yakora cyamuzanira inyungu aho guta igihe ku ndenge. Ajye areba iziri gusokoha ubu kandi anamenyeko nta gihugu cy’afurika gishobora gukora indege; bose bazitumiwa hanze ya Afurika; yewe na Kaddafi yaratumizaga!!! Nta muciye intege, ni yerekeze ubwenge bwe mu bindi bibyara inyungu kandi birahari.

fddfjks yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Umuntu nzi wakoze indege ikaguru ka ( iminota itanu) ni uwitwa TABARO ANASITAZE mbere ya 1994 yari atuye mucyahoze ari komine kibilira ( ubu ni mu murenge wa ngoreroro.undi nawe yari atuye iGITARAMA (ariko we yarapfuye) abo bombi na radiyo RWANDA yarabasuye byasohotse no mu MVAHO.uriya BAZARAMA we ntabwo nkeka ko yaba yaragerageje gukora indege.icyo gihe narakurikiraga cyane ayo makuru mba narayamenye.

papy yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Nuko nuko di nahere ahubwo ku into cyane ubundi umushinga awushyikirize Equity bank mu ishami ryose rimwegereye urebe niyo yaba ashaka gukora train yarinda aganya afite impano???

lucky yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

jye ndabona ari seriuous kubwibyo,nzamushakira a makopo y’itomates, amasafiriya ya shaje , n’amabati anyuranye muhe inyundo, na cya cy’iovumbura kiduhira maze narangize adukorere boeing da!!!!!!! ikamembe hari n’indge yabuze uyigura azahere kuriyo

fidele yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ariko rero aba barasetsa!!! umuntu avugako yakoze indege ate, indege ko zakozwe kera kdi zakozwe nabazungu?!! niba azi kureba narebe mukirere boeing ziraguruka iminsi yose, ukagenda wicaye neza ntakibazo. ubwo se nubwo icyo yita indege nubwo yagikora kikaguruka abona arinde wakijyamo?!! ubu se kiguye urimo?!!! njye ndabona ariguta igihe, narebe ikindi akora naho indege zo zakozwe kera!!!

DMX yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Uwo mugabo kuki atize kdi abana Simos yareze bose yarabohereje mu ishuri?

ukombibona yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ahaaa, ese aracyariho? Nari nzi ko yaba yaritabye imana!!! Ndamwibuka kandi byahise mu mvaho muri icyo gihe yayikoraga. Turamushyigikiye

Gihanga yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Uwo ntabwo yaba yarakoze indege ngo ayo makuru abe atazwi. Uwakoze indege akamenyekana ni Umugabo witwaga Cyprien w’ahitwa i Kayenzi(RIP)yari asanzwe ari umukanishi Radiyo yaramusuye twese turabyumva, uretse ko yitabyimana atarabasha kuyinonosora, kuko yagurukaga, ntibashe kururuka, ku buryo kugira ngo igaruke hasi byamusabaga kubanza kuzimya Moteur, ikamanuka nk’ibuye.

Kiki yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

uyu mugababo tumujye inyuma yaba abaye umushakashatsi w,umunyarwanda tumujye inyuma.

KAMALI yanditse ku itariki ya: 2-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka