Nyanza: Umugabo wakoze indege arashaka kongera gukora indi yisumbuyeho

Bazarama Caïthan w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Nyanza wigeze gukora indege yifashihsije moteri ya moto arashaka kongera gukora indi bitandukanye ariko agasaba ko yaterwa inkunga muri icyo gikorwa.

Uyu mugabo avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yakoze indege yo mu bwoko bwa kajugujugu ibasha kuguruka nk’izindi zose uretse ko kugaruka ku butaka byaruhanyije.

Mu busanzwe, Bazarama akora ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubukorikori hamwe n’ikoranabuhanga. Mu byo ashobora gukora harimo ubwato bukoresha moteri, umuriro uturuka ku myanda y’abantu hamwe no gucura imfunguzo z’inzu ku buryo budatandukanye n’ubw’izo mu nganda.

Kuva yatangira gukora ibyo bintu kimwe mu byo yakoze kikamushimisha kandi akaba ateganya kongera gukora ikirenze ubushobozi bw’icyo yakoze ni indege.

Abisobanura atya: “ Indege njye narayikoze iragenda kandi mbikora mu buryo abantu batabikekagamo niyo mpamvu nshaka kongera kuyikora ariko ikibazo mfite ni icy’ubushobozi bwanjye budahagije kuko hari ibikoresho byansaba gukoresha byiyongereye mu biciro”.

Moteri ebyiri za moto yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 avuga ko uwazimushyikiriza yaba amuteye inkunga mu buryo bwo kubasha gukora indege itandukanye cyane n’iyo yakoze mbere y’umwaka wa 1994 yagiye igira ibibazo byo kongera kugaruka k’ubutaka bigoranye.

Avuga ko moteri ya moto AG 100 ashobora kuyivanamo ubwato bugendera munsi y’amazi kandi abantu ntibabubone. Umushinga munini afite ku mutima we ni uwo kuzakora indege abantu bakayibonesha amaso igenda mu kirere nk’uko abitangaza.

Ese ubundi uyu mugabo ni muntu ki?

Bazarama Caithan avuga ko yakuze yisanga kuri iyi si ari wenyine nta bandi bantu bavukana kandi kuva abayeho ntazi se cyangwa nyina kuko bamaze kumubyara bahita bitaba Imana bamusiga ari uruhinja.

Yakuriye mu kigo cy’imfubyi cya Padiri Simos kiri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza; nk’uko abyemeza.

Agira ati: “ Njye nakuze ndi umwana w’imfubyi ku babyeyi bombi nicyo gituma nakuze niga gushakashaka mu myuga itadukanye kugira ngo nzishoboze guhangana n’ibibazo byo muri iyi si kuko nasigaye ndi nyakamwe nta buryo bwo kwiga nk’abandi”.

Ku myaka 33 y’amavuko afite avuga ko uwamusubiza mu ishuli yajya kwiga ndetse ashishikaye nibura agamije kumenya gusoma, kwandika no kubara kugira ngo bimufashe mu mishinga ye itandukanye yifuza kugeraho.

Mu buzima bw’uyu mugabo avuga ko nta mugore yigeze cyangwa indi nshuti y’umukobwa bigeze bacudika. Ibibazo by’amikoro make ndetse no kwanga kugira uwo abera umutwaro nibyo avuga ko bituma yirinda gushaka umugore cyangwa umukobwa w’inshuti ye.

Uyu mugabo asobanura ko nta kintu na kimwe kidashoboka mu buzima bwa muntu ngo kuko buri cyose icyo gisaba ni umwete gusa maze ngo ahasigaye kikagerwaho.

Yongeraho ko Abanyarwanda bafite ubushobozi butandukanye ngo ariko icyo babura ni ugushyigikirana nk’uko abazungu babikora.

Abivuga atya: “Abanyarwanda tugiye twuzuzanya nta na kimwe tutageraho ahubwo ikosa ryacu ni uko twihesha agaciro gake bityo bikatuviramo kwisuzugura tukibwira ko ntacyo dushoboye kandi turibeshya”.

Bazarama Caïthan atangaza ko ubwenge buke bwose buterwa no guhora umuntu ahangayitse abunza imitima maze bikamugiraho ingaruka zo kutagera ku byo yifuza kugeraho mu buzima bwe.

Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza uyu mugabo abarizwamo avuga ko nta makuru asanzwe azi kuri uwo munyabukorikori. Agira ati “Mu by’ukuri mu guhugu cyacu cyangwa mu karere ka Nyanza turamutse tugize umuntu nk’uwo twamwunganira”.

Yakomeje avuga ko akarere ka Nyanza ayoboye kazafata umwanya kakamwegera kugira ngo kamenye ibyo akeneye, imibereho ye ndetse n’ibyo ateganya gukora kugira ibishoboka muri byo abiterwemo inkunga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza asanga icyo gikorwa kiramutse kibayeho koko uwo mugabo akaba afite ubwo bushobozi bwo gukora indege ikanyanyagira ikirere cyaba kidasanzwe muri ako karere ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda cyose muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

Nge nziko uwakoze indege yitwaga mujyambere cyprien w’igitarama mu mwaka 1985 muzabaze neza

nyundo yanditse ku itariki ya: 2-03-2017  →  Musubize

Biragoranye kumva mbere ya Genocide kumyaka 15 umuntu yarakoze indege atarigeze ayibona aho yaguye gusa akayibona mukirere iguruka ntago wabona ibiyikoze iri mukirere ngo umuntu yigane ayikore. uko mbibona uwo muntu ari kubeshya. uwo nzi bamuvuze kuri radio Rwanda utuye mu karere ka Rurindo nawe ntago yariyayirangiza kuyi kora. ntago muciye intege gusa nakomereza ho. igikorwa kibanzirizwa nigitekerezo.

patrick yanditse ku itariki ya: 19-03-2016  →  Musubize

Ibibazo byo kugaruka ku butaka bigoranye avuga ni "landing" cg se "aterrissage" igoranye, si ukuvuga ko yayikoze igahera mu kirere.

Ariko rero uyu mugabo ashobora kuba atazi ko indege bazikoze bazinonosoye neza kuri ubu... N’ubwo yakora indege, kuyinonosora ku buryo yahuza n’ubuziranenge mpuzamahanga byamugora kandi ntiyakwemererwa kuguruka itujuje ibyo. Namugira inama yo gukora iby’ikoranabuhanga isoko rikeneye byamuzanira agafaranga, cg agakora iby’abandi batakoze.

kabango Hadih yanditse ku itariki ya: 31-03-2013  →  Musubize

Iyo ndege nigeze kumva muri expo yari iye?

Gggg yanditse ku itariki ya: 30-03-2013  →  Musubize

ah ntimugace intege umuntu kukonjye uyumugabo najyagamwumva kera ko yayikoze ahubwo nibamutere inkunga kuko mugihe gito akarere ka nyanza kazajya kakira ba mukerarugendo benshi peeee

yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

Urarebye uti hato batazambaza aho iya mbere iri, uti reka mvugeko yagize ibibazo byo kugaruka hasi. Hahaaahaahahahaaahaaaa

NSANZIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Hahaaahaaa, Semuhanuka.rw! Iyo yakoze bwambere se ko avugako yagize ibibazo byo kugaruka hasi yayisizeyo we amanuka n’amaguru. hahahahaahahaaa

NSANZIMANA Jean Claude yanditse ku itariki ya: 3-03-2013  →  Musubize

Mu by’ukuri uyu musore ibyo avuga ko yakoze ni ibyo gushimirwa kandi niba anateganya kongeraho nabyo ni byiza.indege rerro cyane cyne iyo kajugujugu rwose uwagira imashini zimwe zikeba ibyuma(imwe ihagaze muri za 300x10000 chinese yuan) kuburyo ubasha kwikorera moteur ushaka ukanongeraho cirquit electronique indege ya kajugujugu yahaguruka.Namugira inama yo kongera gusura umushinga we wa mbere 1994 nyuma noneho akazasaba inama kubw’uko ya ndege ye yabasha kugaruka hasi.ibyo ntabwo bigoye inama yazihabwa indege ye ikagwa hasi .ni igishoro kidapfa kubonwa na bake ariko na none ni umushinga ufite avenir.ngirango ba bakire bacu babishatse bayashora aha ngaha kuko ntabwo bazahomba!
Reka nongere nsuhuze uwo Njenyeri(engeneer),courage kabisa,ariko wirinde kuganya uvuga ko udafite inshuti y’umukobwa kuko bahita baza kukubohoza kandi uwaza bwa mbere ashobora kuba ari inkuba!

Kayitare yanditse ku itariki ya: 1-12-2012  →  Musubize

mwiriweneza uwomuntu tumubonye byaba iri byiza niteguye kumufasha arko azabanze atwereke iyo yakoze mberepe!!!!!

leopord yanditse ku itariki ya: 1-11-2012  →  Musubize

it’s not better to be pesmestic every day! abagira icyo bamufasha bamuhe amahirwe abapinga bazamugaye ibyo yavuze baonye bitabaye! ariko kandi kumyaka byo simbaye Thomas ariko byo yabeshye tu! niba afite 33 muri 1994 ntiyari arengeje 15, ubushobozi yabukuye he? ikindi kudashaka umugore simuciye intege ariko ntanicyo azagera ho!!!

Moulinho yanditse ku itariki ya: 15-10-2012  →  Musubize

Ariko kuki abantu batemera? None se wibwira ko mw’ishuri uretse kugutyariza ubwenge hari ubwo bakongerera? none se wibwira ko abantu batanyuze mw’ishuri nta bintu bazi? ubikeka atyo yaba yibeshye kuko na mbere y’uko Izo technologie munkangisha ziza abanyarwanda bakoraga ibintu bitandukanye birimo ibyuma n’imitako, ubwo se uwakubaza formule bakoreshaga wayisobanura? Abantu bazira ubukene no kwitinya naho abanyarwanda ibintu barabizi. Thanks

KAZUNGU yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ah!!! icyo abura nubufasha njye ntanze ubwange mukumugira inama yo kuyoboka ishyiri nabafite 70 bariga. murebe differance hagati ya 1994 na 2012 ikoranabuhanga rirahari siyo mambo yakale ah!!

Ibrahim Kassim yanditse ku itariki ya: 12-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka