Nyanza: Umugabo wakoze indege arashaka kongera gukora indi yisumbuyeho

Bazarama Caïthan w’imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Nyanza wigeze gukora indege yifashihsije moteri ya moto arashaka kongera gukora indi bitandukanye ariko agasaba ko yaterwa inkunga muri icyo gikorwa.

Uyu mugabo avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 yakoze indege yo mu bwoko bwa kajugujugu ibasha kuguruka nk’izindi zose uretse ko kugaruka ku butaka byaruhanyije.

Mu busanzwe, Bazarama akora ibintu bitandukanye bifite aho bihuriye n’ubukorikori hamwe n’ikoranabuhanga. Mu byo ashobora gukora harimo ubwato bukoresha moteri, umuriro uturuka ku myanda y’abantu hamwe no gucura imfunguzo z’inzu ku buryo budatandukanye n’ubw’izo mu nganda.

Kuva yatangira gukora ibyo bintu kimwe mu byo yakoze kikamushimisha kandi akaba ateganya kongera gukora ikirenze ubushobozi bw’icyo yakoze ni indege.

Abisobanura atya: “ Indege njye narayikoze iragenda kandi mbikora mu buryo abantu batabikekagamo niyo mpamvu nshaka kongera kuyikora ariko ikibazo mfite ni icy’ubushobozi bwanjye budahagije kuko hari ibikoresho byansaba gukoresha byiyongereye mu biciro”.

Moteri ebyiri za moto yo mu bwoko bwa Yamaha AG 100 avuga ko uwazimushyikiriza yaba amuteye inkunga mu buryo bwo kubasha gukora indege itandukanye cyane n’iyo yakoze mbere y’umwaka wa 1994 yagiye igira ibibazo byo kongera kugaruka k’ubutaka bigoranye.

Avuga ko moteri ya moto AG 100 ashobora kuyivanamo ubwato bugendera munsi y’amazi kandi abantu ntibabubone. Umushinga munini afite ku mutima we ni uwo kuzakora indege abantu bakayibonesha amaso igenda mu kirere nk’uko abitangaza.

Ese ubundi uyu mugabo ni muntu ki?

Bazarama Caithan avuga ko yakuze yisanga kuri iyi si ari wenyine nta bandi bantu bavukana kandi kuva abayeho ntazi se cyangwa nyina kuko bamaze kumubyara bahita bitaba Imana bamusiga ari uruhinja.

Yakuriye mu kigo cy’imfubyi cya Padiri Simos kiri mu murenge wa Ntyazo mu karere ka Nyanza; nk’uko abyemeza.

Agira ati: “ Njye nakuze ndi umwana w’imfubyi ku babyeyi bombi nicyo gituma nakuze niga gushakashaka mu myuga itadukanye kugira ngo nzishoboze guhangana n’ibibazo byo muri iyi si kuko nasigaye ndi nyakamwe nta buryo bwo kwiga nk’abandi”.

Ku myaka 33 y’amavuko afite avuga ko uwamusubiza mu ishuli yajya kwiga ndetse ashishikaye nibura agamije kumenya gusoma, kwandika no kubara kugira ngo bimufashe mu mishinga ye itandukanye yifuza kugeraho.

Mu buzima bw’uyu mugabo avuga ko nta mugore yigeze cyangwa indi nshuti y’umukobwa bigeze bacudika. Ibibazo by’amikoro make ndetse no kwanga kugira uwo abera umutwaro nibyo avuga ko bituma yirinda gushaka umugore cyangwa umukobwa w’inshuti ye.

Uyu mugabo asobanura ko nta kintu na kimwe kidashoboka mu buzima bwa muntu ngo kuko buri cyose icyo gisaba ni umwete gusa maze ngo ahasigaye kikagerwaho.

Yongeraho ko Abanyarwanda bafite ubushobozi butandukanye ngo ariko icyo babura ni ugushyigikirana nk’uko abazungu babikora.

Abivuga atya: “Abanyarwanda tugiye twuzuzanya nta na kimwe tutageraho ahubwo ikosa ryacu ni uko twihesha agaciro gake bityo bikatuviramo kwisuzugura tukibwira ko ntacyo dushoboye kandi turibeshya”.

Bazarama Caïthan atangaza ko ubwenge buke bwose buterwa no guhora umuntu ahangayitse abunza imitima maze bikamugiraho ingaruka zo kutagera ku byo yifuza kugeraho mu buzima bwe.

Murenzi Abdallah uyobora akarere ka Nyanza uyu mugabo abarizwamo avuga ko nta makuru asanzwe azi kuri uwo munyabukorikori. Agira ati “Mu by’ukuri mu guhugu cyacu cyangwa mu karere ka Nyanza turamutse tugize umuntu nk’uwo twamwunganira”.

Yakomeje avuga ko akarere ka Nyanza ayoboye kazafata umwanya kakamwegera kugira ngo kamenye ibyo akeneye, imibereho ye ndetse n’ibyo ateganya gukora kugira ibishoboka muri byo abiterwemo inkunga.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza asanga icyo gikorwa kiramutse kibayeho koko uwo mugabo akaba afite ubwo bushobozi bwo gukora indege ikanyanyagira ikirere cyaba kidasanzwe muri ako karere ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda cyose muri rusange.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 45 )

hummmmmm mbega umugabo ubeshya naragenze ndabona pe.Bazarama niyiziye ucura imfunguzo utazi niko bandika izina rye ngo yakoze indege? yewe ndamuzi kiva kera niyi nkuru nubwambere nyumvise pe.

yanditse ku itariki ya: 9-10-2012  →  Musubize

erega imyaka ntaho ihuriye no kuvumbura mwa bantu mwe,ahubwo mwe guhakana nta gihamya mufite,mubanze mubimenye neza niba auga ukuri

zuma yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

Ayhahahaahahahah sha mwabantumwe niba hari abantu babeshya uyu abaye uwambere umuntu wifatira abanyamakuru nabo bagatesha umwanya mayor

ganiyo yanditse ku itariki ya: 8-10-2012  →  Musubize

inkunga nayimutera mbonye igihamya cy’uko atari umutekamutwe

g west yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Haba habura iki ngo uyu mugabo yitabweho koko nimba aricyo abura abanyenyanza n’abanyabutare by’umwihariko turiteguye kumufasha nubwo tutakihatuye ariko natange E-mail cg phone number ye kumufashe pe!

Byiza yanditse ku itariki ya: 6-10-2012  →  Musubize

Uyu mugabo arabeshya cyane.Namwe murebe imyaka yaba afite noneho mubare mukurikije iyo yavuze muze kureba imyaka yarafite 1994 igihe yakoraga indege.Weekend nziza kuri mwese.

yahaya yanditse ku itariki ya: 5-10-2012  →  Musubize

BJR,VRAIMENT ABANYAMAKURU KIGALI TODAY NDABASETSE NTAGO NUNVA ABANTU NKAMWE MWITWA NGO MWARIZE MWAKWANDIKA IYI NKURU,ARIKO MUZI AHO TECHNOLOGIE IGEZE?UMUNTU NTAZI KWANDIKA,AZAKORESHA IYIHE FORMULE MWABUZE AMAKURU MUJYA GUTESHA MAYOR UMWANYA,MUJYE MUSHYIRA MUGACIRO TWOKWISEBYA KABISA,TUBA TUTARAKORA NIGARE NGO INYANZA UTAZI KWANDIKA UZAKORA INDEGE.VOUS VOUS RIDULISEZ!1!!!!NTIMUKINYONGE

vestine yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ndabihakanye, rwose icyo azi gukora n’ugucura imfunguzo gusa. naho ibindi byo rwose arabeshya, ndamuzi bihagije.

Kadogo yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Mwe kwita ku myaka ye UMUREBYE MU MASO AFITE IMYAKA NIBURA 45

S yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Simuciye intege ariko atazi ibya( degree, temperature, pressure, altitude...) ntazapfushe ubusa amafaranga yabaturage tumufashe kwiga niba afite talent azakora ibirenze, ariko ntabwo twebe abayobozi twakwemera ibintu bitujuje ubuziranenge gukorera mu rwanda, eg:imodoka zigenda zavuye munganda tuzicontrola buri munsi(muzarebe fine batanga)

Gitifu yanditse ku itariki ya: 4-10-2012  →  Musubize

Ndashaka kuvugana n’uwitwa KIKI, rwose tubwire amakuru arambuye uko uwo mugabi w’i Kayenzi witwaga Cyprien uburyo yakoraga indege ikananirwa kugaruka ku isi, agahitamo kuzimya moteri akamanuka bubuye. Nyabuna irabe atariyo yamuhitanye.
Tnx

jojo yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ariko ese uwamureba we yabona afite imyaka 33? ni ikibazo kuko abeshya imyaka wakwizera ute ibyo avuga kweli?

Kagabo yanditse ku itariki ya: 3-10-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka