Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, irashaka uko ikoranabuhanga ryagera ku baturarwanda bose bageze igihe cyo kurikoresha.
Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo gishinzwe kubaka ubushobozi muri Afurika (ACBF) bwerekanye ko u Rwanda ruza ku mwanya wa gatatu mu gukoresha ikoranabuhanga muri Afurika.
Abayobozi b’amashuri n’ababyeyi, ni bamwe mu bishimiye ikoranabuhanga “urubuto” rya Banki ya Kigali (BK), riha ababyeyi amakuru y’uburezi bw’umwana ku ishuri.
Abantu 146 barimo abashinzwe kubungabunga umutekano bahawe impamyabumenyi mpuzamahanga mu ikoranabuhanga zatanzwe n’ikigo mpuzamahanga cyitwa ICDL (International Computer Driving Licence).
Ishuri rikuru ry’ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri ryatangiye gupima ubutaka ryifashishije akadege katagira umupilote kazwi nka “Drone” kaguzwe i Toulouse mu Bufaransa.
Umuyobozi wa Microsoft muri Afurika y’Iburasirazuba n’Iy’Uburengerazuba, Sebuh Haileleul, avuga ko gahunda ya SMART Classroom yihutishije imikoranire hagati y’abarimu n’abanyeshuri.
Imirenge SACCO igiye guhuzwa ishyirwemo umurongo wa interineti kuburyo umunyamuryango wazo azajya abasha gukoresha konti ye aho ari hose mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame avuga ko ahazaza h’isi hashingiye ku cyizere internet itanga, ariko bikazashoboka ari uko za guverinoma, ibigo n’abaturage bitahirije umugozi umwe.
Abanyeshuri biga mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Rusatira baratangaza ko banezerewe kubera ko ikigo cyabo cyahawe mudasobwa zizabafasha kwiga neza ikoranabuhanga.
Tuyisenge Kagenza Moise utuye i Nyagatare akora amatara yahiye akongera kwaka kuburyo aho atuye nta tara rishya ngo barijugunye.
Kompanyi yo mu Busuwisi “WISeKey”, mu Nama Mpuzamahanga yiswe “Mobile World Congress” i Barcelone muri Espagne yatangaje ko igiye kubaka i Kigali ikigo cy’icyitegererezo mu guhererekanya amakuru ku bantu n’ibyabo.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) yatangije gahunda yiswe Digital Ambassadors, izatuma Abanyarwanda bagerwaho n’ikoranabuhanga biyongeraho miliyoni eshanu.
Banki y’Abaturage y’u Rwanda (BPR) yatangiye igikorwa cyo gukangurira abakiriya bayo kwitabira gukoresha amakarita y’ikoranabuhanga (Smart cash Card), abarinda kugendana amafaranga menshi.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yagaragarije isi ko iterambere u Rwanda rugezeho rurikesha gahunda rwihaye yo gushyira ikoranabuhanga muri serivisi zitangirwa mu gihugu.
Abunzi bashyiriweho uburyo bw’ikoranabuhanga buzajya bubafasha kohereza raporo ku ikemurwa ry’ibibazo by’ubutaka, bikajya bafasha abaturage ku buryo bwihuse.
Polisi y’igihugu yazanye impinduka mu buryo serivisi zo mu muhanda zatangwaga, aho buri kintu cyose kigiye kujya gikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Abaturage baturiye iminara ya sosiyete z’itumanaho Tigo na MTN mu kagari ka Gatoki, umurenge wa Save muri Gisagara baravuga ko urusaku rw’imashini z’iyi minara rubabangamiye.
Inyubako y’imiryango itatu y’ubucuruzi iri mu Karere ka Rubavu, yibasiwe n’inkongi y’umuriro ibicuruzwa byari birimo birakongoka.
Niyonshuti Yves wiga mu ishuri rikuru rya INES-Ruhengeri yakoze porogaramu ya mudasobwa ishobora kwifashishwa mu gikorwa cy’amatora.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buvuga ko mu kurwanya gutekinika mu ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo, 2016-2017 uzasiga imirenge yose ifite interineti.
Abagize Ihuriro ry’abayobozi b’amasosiyete akomeye bakiri bato (Young Presidents’ Organisation: YPO) batangaza ko bagiye kwegereza Abanyarwanda amasomero hifashishijwe Interineti.
Minisiteri y’urubyiruko n’ikoranabuhanga (MYICT) itangaza ko ikoreshwa ry’indege zitagira abapilote (Drones) mu Rwanda ritazahagararira mu by’ubuvuzi gusa.
Ibinyabiziga bitwara abagenzi bisanzwe birimo “Speed governors” cyangwa utugabanyamuvuduko zongewemo ikoranabuhanga rigenzura umuvuduko ikinyabiziga gikoresha mu rwego rwo kugabanya impanuka.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru (MHC), Peacemaker Mbungiramihigo araburira ibitangazamakuru bikoresha interineti kwitondera gutambutsa ibitekerezo by’abasomyi.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasuye uruganda rwa Zipline rukora utudege tutagira abapilote (Drones) tugiye kujya dukoreshwa mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame yagaragarije amahanga uburyo ikoranabuhanga ritagira isi umudugudu umwe gusa, ahubwo ryagira n’uruhare mu kongera ubukungu nk’uko byagaragaye mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango buvuga ko, gukoresha ikoranabuhanga bizarinda abaturage gutanga ruswa, kubyo bagenewe guhabwa ku buntu.
Ikoranabuhanga mu itangwa ry’impushya zo kubaka rizatuma abantu batandukanye bashaka kubaka babona serivisi zihuse batarinze gusiragira mu nzira.
Direct Pay Online Group sosiyete yo muri Afurika y’Epfo yaciye agahigo bwa mbere muri Afurika ko guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge mu gutanga serivise zo kwishyura hifashsishijwe ikoranabuhanga.
Abakozi b’Akarere ka Nyamagabe bashinzwe kwegereza abaturage serivisi z’ikoranabuhanga no kuribigisha baravuga ko baterwa impungege n’urubyiruko rutitabira ikoranabuhanga rwegerejwe.