Leta y’u Rwanda yashoye asaga miliyari 35 mu gukumira amazi ava mu Birunga

Mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2020 mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ku mushinga wo kurinda abaturage amazi aturuka mu birunga yabangiririzaga akanabasenyera.

Minisitiri Mujawamariya na Guverineri Gatabazi bashyira ibuye ry'ifatizo ahagiye kubakwa inzira y'amazi ava mu birunga
Minisitiri Mujawamariya na Guverineri Gatabazi bashyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inzira y’amazi ava mu birunga

Ni umushinga wo kubaka imyuzi(imiyoboro y’amazi) 22 igiye gutwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 35.

Uwo mushinga wateguwe ku nkunga ya Leta y’u Rwanda aho ugiye kuyoborwa na Minisiteri y’Ibidukikije, ibikorwa by’uwo mushinga bikaba bimaze ukwezi bitangiye.

Icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kigiye gutangirana n’imyuzi 5 aho mu Karere ka Burera utangirana n’imyuzi 3 irimo uwa Muhabura, uwa Mbandama n’uwa Nyarubande yose ituruka mu kirunga cya Muhabura mu gihe mu Karere ka Musanze hagiye kubakwa imyuzi ibiri ari yo Susa uturuka mu kirunga cya Bisoke n’undi uturuka mu kirunga cya Sabyinyo.

Icyo cyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kiratangirana n’ingengo y’imari ya miliyari imwe na miliyoni 200 (1.200.000.000) nk’uko Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne D’Arc yabitangarije Kigali Today.

Minisitiri Mujawamariya yavuze ko icyo cyemezo kije nyuma y’uko abaturage bahoraga bakigeza ku mukuru w’Igihugu Paul Kagame bamubwira ko amazi ava mu birunga akomeje kubangiririza ubuzima yangiza n’imyaka yabo ndetse n’ibikorwa remezo binyuranye.

Yagize ati “Uyu mushinga wo guhangana n’imyuzure y’amazi ava mu birunga ugiye kubafasha kubaho neza mudahangayitse. Nk’uko Perezida yabibasezeranyije ntabwo amazi ava mu birunga akwiye kutubera ikibazo ahubwo yakagombye kuba igisubizo. Ubu twatangiriye ahababaza aho kongera kwangirika kw’ibigo by’amashuri, amacumbi yanyu, ibigo nderabuzima, ibikorwa remezo bigiye kuba amateka. Ni igihango mugiranye na Perezida Kagame, murasabwa kubibungabunga.”

Bimwe mu bikorwa remezo byangijwe n’amazi aturuka mu birunga harimo inzu z’abaturage, Ikigo nderabuzima cya Kinigi na Rugarama, ikiraro kijya ku kigo cy’amashuri cya Karangara mu murenge wa Bugarama, n’ibindi.

Aba barimo gusanza igitaka cyakuwe ahazanyuzwa umuyoboro w'amazi. Barasanza igitaka kirimo gukurwa mu cyobo ahari hagiye gushyirwa ibuye ry'ifatizo
Aba barimo gusanza igitaka cyakuwe ahazanyuzwa umuyoboro w’amazi. Barasanza igitaka kirimo gukurwa mu cyobo ahari hagiye gushyirwa ibuye ry’ifatizo

Inkuru bijyanye:

Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Ikibazo cy’amazi ava mu birunga akangiriza abaturage kigiye gushakirwa igisubizo kirambye

Kubungabunga amazi ava mu birunga bizatwara miliyari 35Frw

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka