Perezida Kagame aribaza impamvu ibibazo bimara igihe bivugwa ariko ntibikemurwe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu turere tw’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, aratangaza ko atazihanganira abayobozi badakemura ibibazo, bigahora bigaruka imyaka igashira indi igataha.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ahereye ku bibazo bitandukanye umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascene, yari amaze kugaragaza nk’ibyugarije akarere ayobora.

Muri byo harimo ikibazo cy’amazi y’imvura ava mu birunga amanuka akangiriza abaturage, rimwe na rimwe akabageraho abatunguye kuko hari n’igihe abageraho nyamara boa ho batuye nta mvura yahaguye.

Habyarimana uyobora Musanze yanavuze ikibazo cy’utugari tumwe na tumwe tutaragezwaho imiyoboro y’amashanyarazi bigatuma itumanaho rigorana.

Hari n’ikibazo cy’amabati atemewe ya Asbestos akarere gasaba ko kafashwa kugira ngo akurwe ku nyubako agaragaraho muri ako karere.

Habyarimana Jean Damascene yanakomoje ku kibazo cy’ubucucike mu mashuri, n’ikibazo cy’urubyiruko rudafite aho rwidagadurira, basaba stade ijyanye n’igihe.

Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yavuze bimwe mu bibazo byugarije akarere ka Musanze
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Habyarimana Jean Damascène, yavuze bimwe mu bibazo byugarije akarere ka Musanze

Mu bindi bibazo byagarutsweho na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, bigaragara muri utwo turere twa Nyabihu na Musanze birimo ikibazo cy’isuku nke n’ikibazo cy’imirire mibi.

Minisitiri Shyaka ati “Dukeneye ko abaturage bahinga, bakeza ariko bakanagaburira abana neza.”

Minisitiri Shyaka yanavuze ko hakigaragara ikibazo cy’imyubakire, ahari amazu atameze neza, abandi ugasanga batagira ubwiherero.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yahereye kuri bimwe muri ibyo byagaragajwe nk’ibibazo avuga ko hafi ya byose atari ubwa mbere bivuzwe, yibaza impamvu bihora bisubirwamo.
Yagize ati “Ibyo numvise byavuzwe byose nk’ibibazo, ntabwo ari ibibazo bidashbora gukemuka, nta n’ubwo ari ibibazo twumvise bushya, ahubwo ni ibibazo bihora bigaruka, abantu baganira tukumvikana uko bigomba gukemuka ariko wagaruka nyuma y’umwaka ugasanga ikibazo nticyakemuwe, cyangwa cyasubiye inyuma.”

Perezida Kagame yavuze ko umuntu ufite inshingano ya mbere mu kubikemura ari umuyobozi, ariko ntibivane inshingano no ku muturage, asaba abo bombi gufatanya kubikemura.

Ibihumbi by'abaturage bo mu turere twa Musanze na Nyabihu bateraniye i Busogo baganira n'umukuru w'Igihugu
Ibihumbi by’abaturage bo mu turere twa Musanze na Nyabihu bateraniye i Busogo baganira n’umukuru w’Igihugu

Ku kibazo cy’inyubako zisakajwe Asbestos, iyi ikaba ari ubwoko bw’isakaro ivugwaho kuba yateza kanseri n’izindi ndwara z’ubuhumekero, Perezida Kagame yavuze ko ibyo guca iryo sakaro babifatiye umwanzuro mu myaka icumi ishize nyamara bikaba bitarakozwe.

Ati “Iyo ubajije, ikintu cya mbere bakubwira ni amafaranga. Amafaranga ntabwo ari ubwonko bw’abantu buri mu mitwe yabo. Ikibazo cy’umwanda, imibereho n’imirire mibi na byo tumaze imyaka myinshi tubivuga. Kubikemura ntibisaba amafaranga menshi, bisaba ko buri wese yiheraho akabigiramo uruhare. Aba mbere bagomba kubikemura ni abayobozi.”

Perezida Kagame ati “Ntabwo abantu ba Musanze musanzwe muri abakozi ngo abe ari mwe mwicarana ibintu nk’ibyo ngo mutegereze umuntu uzaturuka ahandi akabasaba kwikiza umwanda.”

Ibijyanye n’amashanyarazi na telefoni bavuze bidakora neza, na byo umukuru w’igihugu yavuze ko hari ababishinzwe bahora babibwirwa buri munsi.

Ati “Abo bo turaza guhangana na bo, ndaza kubamerera nabi.”

Naho ku kibazo cy’amazi y’ibirunga aza agasenyera abaturage, Perezida Kagame yavuze ko na cyo ari ikibazo gisaba amikoro, avuga ko na cyo baza kugihagurukira ku buryo ayo mazi yayoborwa neza cyangwa akabyazwa undi musaruro aho kugira ngo yangirize abaturage.

Umukuru w’Igihugu yakomereje uruzinduko rwe mu Karere ka Musanze kuri uyu wa kane tariki 09 Gicurasi 2019 nyuma y’uko ku wa gatatu tariki 08 Gicurasi 2019 yari yarugiriye mu Karere ka Burera na ko ko muri iyo Ntara y’Amajyaruguru, mu rwego rwo kwegera abaturage no kuganira na bo, ari na ko haganirwa ku bibazo bihari bigashakirwa ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka