Ikibazo cy’amazi ava mu birunga akangiriza abaturage kigiye gushakirwa igisubizo kirambye

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Hon Harerimana Fatou, aravuga ko bagiye gukora ubuvugizi ku kibazo cy’amazi ava mu birunga akangiza imyaka y’abaturage bo mu Murenge wa Rugarama mu Karere ka Burera.

Amazi agera no mu nzu z'abaturage
Amazi agera no mu nzu z’abaturage

Mu Mudugudu wa Gahama, Akagari ka Karangara, Umurenge wa Rugarama mu Karere ka Burera hari umwuzi(inzira inyuramo amazi) uturuka mu kirunga cya Muhabura ukagera mu gice cyegereye kaburimbo y’umuhanda wa Rugarama - Cyanika.

Abaturiye n’abafite imirima ikikijwe n’inkengero z’uyu mwuzi ngo bamaze igihe kinini imyaka yabo yangizwa n’amazi y’imvura aturuka mu birunga anyuze muri uyu mwuzi agasandarira mu mirima yabo bikabateza inzara.

Mu gihembwe cy’ihinga gishize, ayo mazi yangije imyaka yabo ifite agaciro karenga miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda yari ku buso bwa Hegitari 22, ikigo nderabuzima cya Rugarama, ibiro by’umurenge wa Rugarama, ikigo nderabuzima cyaho, imihanda n’amashuri birengerwa n’amazi.

Ndacyarisenga Yohani umwe mu baturage baho yagize ati: “Aya mazi akunze kuba menshi mu mezi y’igihe cy’imvura nyinshi; nta muntu ufite imirima muri aka gace uhinga ngo yeze nk’abandi kubera ko ayo mazi aza agakukumura imyaka yose, tukagira inzara ku buryo hari n’igihe abagiraneza baturutse ahandi ari bo batuzanira ibiribwa”.

Undi witwa Dusabimana Antoinette agira ati: “Iyo ayo mazi yaje adusiga ku gasozi twikoreye amaboko kuko ntawe uba agifite icyo asigaranye mu murima, serivisi na zo ziba zahagaze hose kubera ko hose haba harengewe n’amazi ntawe ukibona aho akandagira; twifuza ko iki kibazo kiganwa ubushishozi abaturage tugakurwa mu gihirahiro”.

amazi ava mu birunga yangiza n'imihanda ingendo zimwe zigahagarara kugeza igihe agabanukiye
amazi ava mu birunga yangiza n’imihanda ingendo zimwe zigahagarara kugeza igihe agabanukiye

Itsinda ry’Abasenateri ryifatanyije n’abaturage mu gikorwa cyo gutera imigano ku nkengero z’uwo mwuzi ryari riyobowe na Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda Hon Harerimana Fatou ryatangaje ko rigiye gukora ubuvugizi hakarebwa uburyo iki kibazo cyabonerwa igisubizo mu buryo burambye.

Yagize ati: “Biragaragara ko iki kibazo gifite uburemere ku buryo hakenewe imbaraga zo ku rwego rwo hejuru mu kukibonera igisubizo; turatekereza ko twaganira n’inzego zo hejuru hakarebwa uburyo cyakemurwamo habayeho guhuza akarere n’abafatanyabikorwa bako hakagira igikorwa kugira ngo turengere aba baturage”.

Haratekerezwa niba iki kibazo cyakemuka binyuze muri gahunda ikorwa buri mwaka n’ikigo RDB yo gusaranganya abaturage umusaruro uturuka mu bukerarugendo(Revenue sharing); Senateri Harerimana Fatou akavugako habayeho ibiganiro hashobora kurebwa niba hari inyunganizi yashyirwamo mu gukemura ikibazo cy’aya mazi.

Agira ati: “Buri mwaka ikigo RDB gishyikiriza abaturage ibikorwa remezo kibubakira yaba amashuri, ibitaro n’ibindi; turatekereza ko dukoze ubuvugizi mu ngengo y’imari itaha ishyirwa muri ibyo bikorwa bashobora kugira uruhare batanga rukunganira muri gahunda yo gukemura ikibazo cy’uyu mwuzi kuko bidakozwe n’ibindi bikorwa remezo ntibyaramba”.

Mu gihe cy'imvura iki kigo nderabuzima kibasirwa n'umwuzure kubera amazi ava mu birunga
Mu gihe cy’imvura iki kigo nderabuzima kibasirwa n’umwuzure kubera amazi ava mu birunga

Akarere ka Burera na ko kagaragaza ko iki kibazo kirenze ubushobozi bwako kuko kagiye gafatanya n’abaturage mu kubungabunga uyu mwuzi binyuze mu muganda uhoraho ariko biba iby’ubusa.

Uyu mwuzi uturutse mu birunga bivugwa ko ureshya n’ibirometero birenga bine uvuye ku muhanda wa kaburimbo Rugarama Cyanika. Ku wa gatandatu tariki ya 27 Mata 2019 hatewe urubingo ahareshya n’ibirometero bibiri; abaturage basabwa kuba barubungabunga mu gihe hagitegerejwe izindi ngamba zo kubakura mu gihirahiro.

Aya mazi asiga icyondo mu nzira abantu bakabura aho banyura
Aya mazi asiga icyondo mu nzira abantu bakabura aho banyura
Abaturiye ibirunga bibasirwa n'imyuzure y'amazi ava mu birunga
Abaturiye ibirunga bibasirwa n’imyuzure y’amazi ava mu birunga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka