Kubungabunga amazi ava mu birunga bizatwara miliyari 35Frw

Mu ruzinduko Perezida Paul Kagame aherutse kugirira mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, yagaragarijwe n’abayobozi b’uturere ikibazo cy’imyuzi (amazi ava mu birunga akangiriza abaturage ibyabo), asubiza ko ari ikibazo gisaba amikoro, ariko ko baza kugihagurukira ku buryo ayo mazi yayoborwa neza cyangwa akabyazwa undi musaruro aho kugira ngo yangirize abaturage.

Ikibazo cy'aya mazi ajya anafunga imihanda migari kigiye gutwara agera kuri miliyari 35 Frw
Ikibazo cy’aya mazi ajya anafunga imihanda migari kigiye gutwara agera kuri miliyari 35 Frw

Ikibazo cy’aya mazi ava mu birunga akangiriza abaturage ni ikibazo kimaze igihe kirekire, ku buryo buri wese uturiye uturere tune dukora ku birunga akubwirako yavutse agisanga. Ni ikibazo cyakunze kugarukwaho iteka, mu bikorwa hafi ya byose byo kumva ibibazo by’abaturage batuye ako gace.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwita ku mazi n’amashyamba RWFA kiratangaza ko hakenewe Miliyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa byo guhashya ingaruka ziterwa n’amazi ava mu birunga akangiriza iby’abaturage mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Ku ikubitiro hagiye gutangira imirimo y’icyiciro cya mbere kizashorwamo miliyari 5 izatangirira mu turere twa Burera na Musanze. Iyi ntambwe igezweho nyuma y’aho Abaturage bakunze kugaragaza ko amazi ava mu birunga amanukana ubukana n’umuvuduko mwinshi akabangiriza ibikorwa birimo imirima n’imyaka yabo, ibikorwa remezo n’ubuzima bwabo muri rusange.

Mu gikorwa cyabereye mu karere ka Musanze ku wa mbere tariki ya 3 Kamena 2019 cyo kugaragaza ibikubiye mu nyigo yabanje gukorwa, kigahuza ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru n’abo mu nzego zifite aho zihuriye no gukurikirana iby’iki kibazo; Ikigo gishinzwe kwita ku mazi n’amashyamba RWFA cyagaragaje ko iyi nyigo yamaze kurangira, ikaba igomba gushyirwa mu bikorwa mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 uzatangira muri Nyakanga uyu mwaka.

Izi nzira amazi anyuramo ava mu birunga hari igihe zirengerwa agasandarira mu mirima
Izi nzira amazi anyuramo ava mu birunga hari igihe zirengerwa agasandarira mu mirima

Aho biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kigiye gutangirana n’imirimo yihutirwa. Umuyobozi mukuru w’ikigo RWFA Ngabonziza Prime agaruka ku bikorwa bigiye guherwaho.

Yagize ati “Icyo impuguke zacu zagaragaje muri iyi nyigo ni ibice aya mazi aturukamo n’uburemere ikibazo gifite mu gace runaka kurusha ahandi; uturere twa Burera na Musanze tuza imbere mu twugarijwe n’iki kibazo, imirimo izahakorerwa rero izaba ijyanye no kubaka inzitiro zigabanya ubukana bw’aya mazi, gutunganya imikoki, imiyoboro n’imyuzi ayo mazi anyuramo ku buryo buyayobora ahantu hadashyira ubuzima bw’abantu mu kaga cyangwa butangiriza ibikorwa remezo”.

Gatabazi JMV Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru yahamije ko ikigenderewe ari ugukura Abaturage mu gihirahiro, abibutsa ko na bo bafite uruhare mu gutuma izi gahunda zigiye gutangira zigenda neza.

Ati “Icyo twifuza ni uko ikibazo cy’aya mazi gikemuka impande zose zigihuriyeho, leta izakora akazi kayo ariko n’abaturage bafate iya mbere mu gukora ibiri mu bushobozi bwabo nko gutera ibiti by’imirwanyasuri ku nkengero z’imirima ikikijwe n’aho amazi anyura, gucukura imirwanyasuri no kwirinda gutura ahegereye izo nzira zayo”.

Ku ikubitiro Miliyari 5 zigiye gushorwa mu gutunganya neza izi nzira z'amazi
Ku ikubitiro Miliyari 5 zigiye gushorwa mu gutunganya neza izi nzira z’amazi

Iyi nyigo igaragaza uburyo amazi aturuka mu birunga ashobora kugabanya ubukana no kuyoborwa mu buryo buyarinda kwangiriza iby’abaturage imaze imyaka ibiri ikorerwa mu turere tune dukora ku birunga aritwo Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu.

Mu turere tune dukunze kwibasirwa n’amazi ava mu birunga kubera imyuzi myinshi cyangwa imiyoboro anyuramo, ari natwo twakorewemo iyi nyigo akari ku isonga ni aka Burera, gakurikirwa na Musanze, Nyabihu hagaheruka aka Rubavu.

Ikigo RWFA kikaba gitangaza ko ibikorwa byo kubungabunga amazi ava mu birunga muri rusanze muri utwo turere uko ari tune bizakorwa mu byiciro bishobora kumara igihe kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, bikazarangira bitwaye miliyari 35 kikizeza abaturage ubufatanye bwa leta binyuze mu bigo n’uturere mu kubona ingengo y’imari isigaye mu rwego rwo kurangiza iki kibazo burundu.

Guverineri Gatabazi ari kumwe n'umuyobozi mukuru w'ikigo RWFA Ngabonziza Prime
Guverineri Gatabazi ari kumwe n’umuyobozi mukuru w’ikigo RWFA Ngabonziza Prime
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka