Emir wa Qatar asoje uruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda (Amafoto)

Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 23 Mata asoje uruzinduko yakoreraga mu Rwanda.

Emir Al Thani uyoboye igihugu cya mbere gifite umuturage ukize kurusha ahandi ku isi, yageze mu Rwanda ku cyumweru, agirana ibiganiro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ndetse abayobozi ku mpande zombi bashyira umukono ku masezerano y’imikoranire agera kuri ane.

Kuri uyu wa mbere, Sheikh Al Thani w’imyaka 38, ari kumwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame basuye Parike y’Akagera, ituwe n’inyamaswa eshanu z’ubukombe (Big five) ari zo, Intare, Inzovu, ingwe, Inkura n’imbogo.

Abayobozi barongojwe imbere na minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente, mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, baherekeje Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani hamwe n’abandi bayobozi mu gihugu cye bari kumwe.

Kureba andi mafoto menshi KANDA kuri kano gafoto  KT Photo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka