Bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya ko Jay Polly atagaragaye muri PGGSS 3 kubera ikibazo yagiranye n’abanyamakuru...

Nyuma y’uko urutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira irushanwa rya PGGSS 3 rugiye ahagaragara Jay Polly ntarubonekeho, benshi mu bafana be n’abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bahamya ko ibi byaba byaratewe n’ikibazo uyu muhanzi yagiranye n’abanyamakuru umwaka ushize.

Mu mwaka ushize wa 2012, umuhanzi Jay Polly uririmba injyana ya Hip Hop yatutse bamwe mu banyamakuru ngo ni amadebe bitewe n’inkuru bari bamukozeho y’uko yafunzwe nyamara we akabihakana akanavuga ko ibyo bavuga batabifitiye gihamya.

Ibi byababaje abanyamakuru benshi. Ba nyiri ugutukwa bamwe bamutwaye mu rukiko ndetse anasabwa gusaba imbabazi.
N’ubwo ibi benshi bemeza ko byaba bitarakemuka, hari abemeza ko kuba umuhanzi Jay Polly, Uncle Austin na Dream Boys barasezeye muri Salax Awards byaba aribyo byatumye Jay Polly na Uncle Austin batabona amahirwe yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira PGGSS 3.

Abakurikirana umuziki Nyarwanda baribaza ku mpamvu Jay Polly atagaragaye muri PGGSS3.
Abakurikirana umuziki Nyarwanda baribaza ku mpamvu Jay Polly atagaragaye muri PGGSS3.

Hari uwagize ati: “Abanyamakuru namwe murabarenganya. Niba aribo batoye abahanzi bajya muri Salax Awards maze bo bakabivamo urumva bari kongera kubagirira ikizere ngo bongere babatore? Buriya baketse ko iby’amarushanwa batakibikunda...”

Undi yagize ati: “...gusa icya mbere siwe wenyine byatunguye ahubwo ukoze analyse y’uko byagenze abahanzi nibareke kujya bihenura ngo ntawishyira hejuru y’umwana w’umunyarwanda ...lol. Urebye Austin, Mani Martin, Jay Polly abo ni abahanzi abanyamakuru bahaye ikizere babashyira muri Salax Awards ngira ngo iki kibazo cya Jay Polly cyari cyarabaye ariko yaratowe kandi n’ejo bundi nibo bongeye gutora...

"Bivuze ko bari kumutora ahubwo bazize ko bishyize hejuru bakabasuzugura ngo barasezeye muri iri rushanwa bakabereka ko babaciye amazi ...ese barusha iki abandi bagumyemo? Ni uko rero umuntu wari wamutoye ntiyari kongera kumutora kuko byateje ikibazo kandi ni agasuzuguro...ubutaha bajye bamenya kureba kure nicyo cyabakozeho naho ubundi mureke kumuvugira uwiyishe ntaririrwa...”

N’ubwo hari n’abandi babona ko koko byaba bifitanye isano n’uko aba bahanzi basezeye mu marushanwa ya Salax Awards siko bose babibona kuko Dream Boys ariyo yahamagawe bwa mbere nk’iyarushije abandi amanota.
Tugarutse kuri Jay Polly, hariho abavuga ko atahaye itangazamakuru agaciro kandi ariryo ryamugejeje aho yari ageze bityo kuba bataramutoye bikaba bidakanganye.
Uwitwa Emmy yagize ati: “Oya, oya rwose sindi umunyamakuru ariko nari kugaya abanyamakuru iyo bamutora n’ukuntu yabise amadebe. Ni gute ufata abagize uruhare mu kukuzamura ukabita amadebe, warangiza ukabagarukaho tena ngo ntimwantoye...!!!??? Najye kubaza Mr Nice muri Tanzania ingaruka zo gusuzugura abanyamakuru."

Ibi nanone byatumye hari abibaza niba bitazangiriza Bralirwa bityo bikaba byanatuma Primus Guma Guma ihindura isura. Hari uwagize ati: “Sha ngiye kwandikira ibaruwa ndende Bralirwa mbasobanurira ndetse mbasabe no kongera bagashishoza. Mu by’ukuri ibi ntibikwiye. Urarenganye mwa Polly.”

Ese koko kuba Jay Polly ataragaragaye muri PGGSS 3 byaba byaratewe n’ikibazo yagiranye n’abanyamakuru?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Yewe abo banyamakuru ni amadebe ahubwo koko yavuze ukuri.
Impamvu zabyo ni:
 >Ukuri kuraryana ni ko umunyarwanda yavuze;kuko iyo umuntu agututse ikintu uzi ko utari cyo ntago ubabara nk’iyo abivuze ukibaza ukuntu abizi(wari uzi ko ari ibanga).
 > Nta professionalisme abo banyamakuru bafite kuko uzarebe urugero abakora ikiganiro cya sport kuri Radio 10; ko abo muri FERWAFA babatuka kubera ko bababaza ukuri kw’ibintu; n’ubutaha abo banyamakuru ntibasubirayo.
 > Amarangamutima: bimwe birirwa bavuga ku maradios bizatuma umuziki utazamuka. Munyangire ya hato na hato na munyumvishirize. Umukozi nyawe akora akazi ke neza atitaye ko abo abikorera babyishimira. Niba Jay Polly atumva icyo wamumariye ntago ugomba guhangana nawe niba koko uzi ibyo ukora.

SEHENE yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Dore bimwe byavuzwe kuri Flash FM ubwo batangazaga LIST ya PGGSS
Dore ibindi bavuze bishobora kuba byatumye JAY POLLY ATATORWA:
1. Gutuka abanyamakuru ngo ni amadebe kandi aribo batora
2. Kwambura abo abereyemo amadeni
3. Kutabasha kwitwara neza mu gihe utsinzwe nk’igihe yatsindwaga muri PGGSS season II bavuga ko yahise yiruka.
4. Kutamenya amagambo akwiye kunyuza mu itangazamakuru. Urugero ; abahanzi batashatse kujya muri SALAX bashakaga uburyo bavuga mu kinyapfura ko batayibonekamo ariko ndebera aya magambo yavuzwe na JAY http://inyarwanda.com/article/49900 .

Iyo ukora umuziki ni business , bityo mu gihe bitakubangamiye wabana neza n’abafatanyabikorwa urugero : abafana, abanyamakuru, DJ,…
Urugero inkuru yanditswe ku inyarwanda.com ubwo yamurika album ya Jay Polly muri NUR abantu bakubura comment z’afana zavugaga ko yatutse abo banyeshuri abita amadebe ndetse bavuga ibintu byinshi. Sinabashije kubona link y’iyo nkuru ku nyarwanda.com ariko bigaragara ko bamwe batakarije cyizere.
Hari imvugo ikoreshwa mu bijyanye ko kwamamaza ,ivuga ko “umuhanga mu kwamamaza acuruza filigo mu bihugu bikonja”
NB. Impamvu ya 3,4 ni analysis yanjye.

NIYONZIMA yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

ubundi umuntu nakubwira ko uri imbwa ukamufata mu mashati uzaba ugaragaje ububwa bwawe,niba bakeneye ko urwanda rutera imbere muri showbiz ndumva batakagombye kugendera mubinti nkimbyo njye ndanatangaye kuba ibyo bintu abantu bakibifite mu mutwe.
ibi bigaragaza ko abanyamakuru batagihagarariye abanyarwanda ahubwo baba bahagarariye amarangamutima yabo,nibidakosorwa abahanzi bazajya bajya gucinya inkoro kubanyamakuru kugirango bagire icyo babona.
Ubwo se murunava tuzaba tujya imbere koko,nasaba abategura ayo marushanwa gukanura bakongera bagatekereza igituma bashiraho ayo marushanwa kuko niba umuhanzi agiranye ikibazo n’umunyamakuru ntabwo aba akigiranye n’abanyarwanda muri rusange.ubwo se abahanzi 50 nibagirana ibibazo nabanyamakuru PGGSS nayo ngo mutahe abanyamakuru nibo bazatora abo bazaba batanze aahhhaaaahhh nzaba ndora

kubwimana yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

uko birikose ntibyari bikwiye ko mugutora abahanzi hakurikizwa amaranga mutima yabanyamakuru kuko sibo bonyine bazajya mubitaramo bya pggss ahubwo bagombaga gukurikiza ibyo abanyarwanda bakunze.

kd nubwo jay polly yabise ’amadebe’ ark nanone twese turabizi ko yasabye imbabazi kumugaragaro akazihabwa

ubwose kugaragaza inzika kuburyo bugeze aho kd mwitwa ngo muri abanyamakuru.. uko biri kose suko byakagenze..

jay polly dont worry ufite talent kd ntawayikwambura

yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

kabisa berekanye ko aramadebe ahubwo yanyayo! bo ntacyo bambwiye..ikibazo nibaza ni Bralirwa yemera ikanakomeza ibona harikibazo!!

yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Njye ndumva ibya Polly nta kibazo kirimo rwose.Niba abatora baratoye byararangiye.None se hari aho biteganyijwe ko utagiyemo akabona yahohotewe yajuririra?Gusa iyo amajwi yatangajwe ugatsindwa utanga Fair Play aho kujya mu bigambo bitazagira icyo bikugezaho.Mbona na discipline ari ingenzi muri byose kuko iyo witwara nk’imbobo bikugiraho ingaruka mu buzima bwawe cyane iyo ukurikirwa n’abantu benshi.DISCIPLINE NIYO YA MBERE!

Julien Kalisa yanditse ku itariki ya: 6-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka