Bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya ko Jay Polly atagaragaye muri PGGSS 3 kubera ikibazo yagiranye n’abanyamakuru...

Nyuma y’uko urutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira irushanwa rya PGGSS 3 rugiye ahagaragara Jay Polly ntarubonekeho, benshi mu bafana be n’abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bahamya ko ibi byaba byaratewe n’ikibazo uyu muhanzi yagiranye n’abanyamakuru umwaka ushize.

Mu mwaka ushize wa 2012, umuhanzi Jay Polly uririmba injyana ya Hip Hop yatutse bamwe mu banyamakuru ngo ni amadebe bitewe n’inkuru bari bamukozeho y’uko yafunzwe nyamara we akabihakana akanavuga ko ibyo bavuga batabifitiye gihamya.

Ibi byababaje abanyamakuru benshi. Ba nyiri ugutukwa bamwe bamutwaye mu rukiko ndetse anasabwa gusaba imbabazi.
N’ubwo ibi benshi bemeza ko byaba bitarakemuka, hari abemeza ko kuba umuhanzi Jay Polly, Uncle Austin na Dream Boys barasezeye muri Salax Awards byaba aribyo byatumye Jay Polly na Uncle Austin batabona amahirwe yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira PGGSS 3.

Abakurikirana umuziki Nyarwanda baribaza ku mpamvu Jay Polly atagaragaye muri PGGSS3.
Abakurikirana umuziki Nyarwanda baribaza ku mpamvu Jay Polly atagaragaye muri PGGSS3.

Hari uwagize ati: “Abanyamakuru namwe murabarenganya. Niba aribo batoye abahanzi bajya muri Salax Awards maze bo bakabivamo urumva bari kongera kubagirira ikizere ngo bongere babatore? Buriya baketse ko iby’amarushanwa batakibikunda...”

Undi yagize ati: “...gusa icya mbere siwe wenyine byatunguye ahubwo ukoze analyse y’uko byagenze abahanzi nibareke kujya bihenura ngo ntawishyira hejuru y’umwana w’umunyarwanda ...lol. Urebye Austin, Mani Martin, Jay Polly abo ni abahanzi abanyamakuru bahaye ikizere babashyira muri Salax Awards ngira ngo iki kibazo cya Jay Polly cyari cyarabaye ariko yaratowe kandi n’ejo bundi nibo bongeye gutora...

"Bivuze ko bari kumutora ahubwo bazize ko bishyize hejuru bakabasuzugura ngo barasezeye muri iri rushanwa bakabereka ko babaciye amazi ...ese barusha iki abandi bagumyemo? Ni uko rero umuntu wari wamutoye ntiyari kongera kumutora kuko byateje ikibazo kandi ni agasuzuguro...ubutaha bajye bamenya kureba kure nicyo cyabakozeho naho ubundi mureke kumuvugira uwiyishe ntaririrwa...”

N’ubwo hari n’abandi babona ko koko byaba bifitanye isano n’uko aba bahanzi basezeye mu marushanwa ya Salax Awards siko bose babibona kuko Dream Boys ariyo yahamagawe bwa mbere nk’iyarushije abandi amanota.
Tugarutse kuri Jay Polly, hariho abavuga ko atahaye itangazamakuru agaciro kandi ariryo ryamugejeje aho yari ageze bityo kuba bataramutoye bikaba bidakanganye.
Uwitwa Emmy yagize ati: “Oya, oya rwose sindi umunyamakuru ariko nari kugaya abanyamakuru iyo bamutora n’ukuntu yabise amadebe. Ni gute ufata abagize uruhare mu kukuzamura ukabita amadebe, warangiza ukabagarukaho tena ngo ntimwantoye...!!!??? Najye kubaza Mr Nice muri Tanzania ingaruka zo gusuzugura abanyamakuru."

Ibi nanone byatumye hari abibaza niba bitazangiriza Bralirwa bityo bikaba byanatuma Primus Guma Guma ihindura isura. Hari uwagize ati: “Sha ngiye kwandikira ibaruwa ndende Bralirwa mbasobanurira ndetse mbasabe no kongera bagashishoza. Mu by’ukuri ibi ntibikwiye. Urarenganye mwa Polly.”

Ese koko kuba Jay Polly ataragaragaye muri PGGSS 3 byaba byaratewe n’ikibazo yagiranye n’abanyamakuru?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Big up musaza

faida yanditse ku itariki ya: 23-11-2013  →  Musubize

hahahaaaaa! Uko nugusubiza umuhanzi inyuma hano iwacu muri USA baranabatuka bokongera bakana bavugiriza indimbo zabo kuri redio noneseko kanya wast yavuze ko asumba muka Obama nkivyo bibaye mu Rwanda vyagenda gute????nabanyamakuru muze mutangaza ivyo muzi neza.kuko bazabarinda gutukwa.

Sevelin yanditse ku itariki ya: 4-11-2013  →  Musubize

Ubundi nta n’ibyo aririmba usibye ibyo numva bikubitakub ita nonese yagerekaho gusuzugura aabanyamakuru ate?

sibo yanditse ku itariki ya: 6-08-2013  →  Musubize

Tureke umwiryane tubane neza,kandi buriwese ahe agaciro mugenzi we.

Jp yanditse ku itariki ya: 28-04-2013  →  Musubize

kuriya siko bahana reba ibindi bihugu biradusiga mubuhanzi abobanyamakuru birirwa basubiza abana inyuma kabisa baba basuzuguza namashuri bigiyemo nibarebe kandi batembere abandi baradusize ubutaha nitwumva byo ngeye kuba ntagaciro abo bene banyamakuru bazongera guhabwa naho umuntu agatutse ntabwo aba ahinduye icyo uricyo . bwira jay poll ati

jackson mandela yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

umva banyamakuru bacu dukunda KUZAMURA umuntu ntibivuga ko uzamukoresha uko ushaka svp niba mwaravuze ubusa ndumva kubita amadebe atari ikosa kdi niba komeza ubahe

bamenya yanditse ku itariki ya: 12-04-2013  →  Musubize

niba koko pggss. amag theblack we yazize iki we ntabwo uyumwaka yawihariye kereka niba tari star bashaka.

yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

oyaa. uko suguhana ahubwo haribindi bikwereka imitima mibi iri mubanyarwanda bamwe nabamwe. iyo ugiye gutera imbere abakurwanya baba benshi.ubuse muyobewe ko ariwe star warusigaye. ok music nyarwanda nimuyicishe amarangamutima.2. ntimuzatinda kubonako ibyo mukora ko mwibeshya. kuko ntimuri imana yeee.

mutesa william yanditse ku itariki ya: 27-03-2013  →  Musubize

jay polly yafashe umwanzuro utari mwiza pe ariko namwe ntimuri shyashya kuko nka bantu musobanukiwe nti muba mwarahise mugira emotion mwari ku mugira INAMA GUSA muzasabane imbabazi birangirire aho ndabashimye uburyo mugiye kubyitwaramo.

MIKINDO Benjamin yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

jay polly yafashe umwanzuro utari mwiza pe ariko namwe ntimuri shyashya kuko nka bantu musobanukiwe nti muba mwarahise mugira emotion mwari ku mugira INAMA GUSA muzasabane imbabazi birangirire aho ndabashimye uburyo mugiye kubyitwaramo.

MIKINDO Benjamin yanditse ku itariki ya: 26-03-2013  →  Musubize

kuvuga imbwa mu izina ryayo njye simbibonamo igitutsi none si ukuri? bamwe mu banyamakuru sibo bica umuziki? bamurushile iki se ngo tuvuge yuko bo ari innocent?aracyacurangwa se? yaririmbiraga abanyamakuru se?cg yaririmbiraga abanyarwanda muri rusange? no one is the Best kugirana ikabazo na Ali sudi ntibivuze ko yagiranye ikibazo n’Abanyarwanda bose? mujye mukura,ningirana ikibazo nawe nzba nkigiranye n’umuryango wawe wose?

Kabasha Emile yanditse ku itariki ya: 25-03-2013  →  Musubize

Njyewe numva gutukana ntaho byatugeza, kwita Jay imbobo nabyo byerekana uko umuntu yarezwe, n’ubwenge bwe uko bungana. Icyo nzicyo Jay abamukundaga tuzakomeza tumukunde kuko kutajya muri PGGSS it’s not the end of the world.

Ruhirima yanditse ku itariki ya: 24-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka