Bamwe mu bakunzi ba muzika bahamya ko Jay Polly atagaragaye muri PGGSS 3 kubera ikibazo yagiranye n’abanyamakuru...

Nyuma y’uko urutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira irushanwa rya PGGSS 3 rugiye ahagaragara Jay Polly ntarubonekeho, benshi mu bafana be n’abakurikiranira hafi ibya muzika nyarwanda bahamya ko ibi byaba byaratewe n’ikibazo uyu muhanzi yagiranye n’abanyamakuru umwaka ushize.

Mu mwaka ushize wa 2012, umuhanzi Jay Polly uririmba injyana ya Hip Hop yatutse bamwe mu banyamakuru ngo ni amadebe bitewe n’inkuru bari bamukozeho y’uko yafunzwe nyamara we akabihakana akanavuga ko ibyo bavuga batabifitiye gihamya.

Ibi byababaje abanyamakuru benshi. Ba nyiri ugutukwa bamwe bamutwaye mu rukiko ndetse anasabwa gusaba imbabazi.
N’ubwo ibi benshi bemeza ko byaba bitarakemuka, hari abemeza ko kuba umuhanzi Jay Polly, Uncle Austin na Dream Boys barasezeye muri Salax Awards byaba aribyo byatumye Jay Polly na Uncle Austin batabona amahirwe yo kugaragara ku rutonde rw’abahanzi 11 bazahatanira PGGSS 3.

Abakurikirana umuziki Nyarwanda baribaza ku mpamvu Jay Polly atagaragaye muri PGGSS3.
Abakurikirana umuziki Nyarwanda baribaza ku mpamvu Jay Polly atagaragaye muri PGGSS3.

Hari uwagize ati: “Abanyamakuru namwe murabarenganya. Niba aribo batoye abahanzi bajya muri Salax Awards maze bo bakabivamo urumva bari kongera kubagirira ikizere ngo bongere babatore? Buriya baketse ko iby’amarushanwa batakibikunda...”

Undi yagize ati: “...gusa icya mbere siwe wenyine byatunguye ahubwo ukoze analyse y’uko byagenze abahanzi nibareke kujya bihenura ngo ntawishyira hejuru y’umwana w’umunyarwanda ...lol. Urebye Austin, Mani Martin, Jay Polly abo ni abahanzi abanyamakuru bahaye ikizere babashyira muri Salax Awards ngira ngo iki kibazo cya Jay Polly cyari cyarabaye ariko yaratowe kandi n’ejo bundi nibo bongeye gutora...

"Bivuze ko bari kumutora ahubwo bazize ko bishyize hejuru bakabasuzugura ngo barasezeye muri iri rushanwa bakabereka ko babaciye amazi ...ese barusha iki abandi bagumyemo? Ni uko rero umuntu wari wamutoye ntiyari kongera kumutora kuko byateje ikibazo kandi ni agasuzuguro...ubutaha bajye bamenya kureba kure nicyo cyabakozeho naho ubundi mureke kumuvugira uwiyishe ntaririrwa...”

N’ubwo hari n’abandi babona ko koko byaba bifitanye isano n’uko aba bahanzi basezeye mu marushanwa ya Salax Awards siko bose babibona kuko Dream Boys ariyo yahamagawe bwa mbere nk’iyarushije abandi amanota.
Tugarutse kuri Jay Polly, hariho abavuga ko atahaye itangazamakuru agaciro kandi ariryo ryamugejeje aho yari ageze bityo kuba bataramutoye bikaba bidakanganye.
Uwitwa Emmy yagize ati: “Oya, oya rwose sindi umunyamakuru ariko nari kugaya abanyamakuru iyo bamutora n’ukuntu yabise amadebe. Ni gute ufata abagize uruhare mu kukuzamura ukabita amadebe, warangiza ukabagarukaho tena ngo ntimwantoye...!!!??? Najye kubaza Mr Nice muri Tanzania ingaruka zo gusuzugura abanyamakuru."

Ibi nanone byatumye hari abibaza niba bitazangiriza Bralirwa bityo bikaba byanatuma Primus Guma Guma ihindura isura. Hari uwagize ati: “Sha ngiye kwandikira ibaruwa ndende Bralirwa mbasobanurira ndetse mbasabe no kongera bagashishoza. Mu by’ukuri ibi ntibikwiye. Urarenganye mwa Polly.”

Ese koko kuba Jay Polly ataragaragaye muri PGGSS 3 byaba byaratewe n’ikibazo yagiranye n’abanyamakuru?

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 30 )

Jay polly yaba mu pggss atabamo azaguma ari jay urugero yabyerekanye muri fespad uwari uhari yarabibonye kubwange iyo menya ko been man adukorera biriya jay yarikuva stage ngahita nitahira big up 2 jay.

Ukuri kunyura muziko ntigushye yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

NJYE NUKURI NIBA ARIBYO KOKO! NJYE SINDI UMUSHINJACYAHA! ARIKO NIBA ARIBYO IYO NTA PROFESSIONALISME IRIMO. GEORGE BUSH YARI MURI IRAQ UMUNYAMAKURU AMUTERA INKWETO, UBU ARACYAKORA, NTIBAMWISHE, KANDI YARATEYE INKWETO UMUNYACYUBAHIRO KIRENZE URI NKA PEREZIDA WISI, BILL CLINTON YASAMBANIYE MURI WHITE HOUSE, ABANYAMAKURU BARAMWANDIKA, UWO MUNYAMAKURU ARACYAKORA, SO LET US BE PROFESSIONAL,TUBE FLEXIBLE,OTHERWISE NABO IBYO BAVUGA MABO KUMARADIOS UWABAJORA YABONA AMAKOSA, KANDI BARAYAKORA. SIBYIZA NIBA BARAMWAMBUYE ARIYA MAHIRWE ACTUALLY NKEKA KO JAY POLLY ARIWE WARUTAHIWE.FOR SURE NIBA ARIBYO BIRABABAJE.AMAHORO BAVANDIMWE!

ELISAPHAN yanditse ku itariki ya: 23-03-2013  →  Musubize

NJYEWE KU GITI CYANJYE J.POLY NDAMWEMERA GUSA BYARANTUNGUYE KUBONA KO ATARIMURI GGSS GUSA YIHANGANE UBUNDI IKINDI GIHE ASHOBORA KUBONEKAMO

DANIEL yanditse ku itariki ya: 20-03-2013  →  Musubize

abanyamakuru ayo namarangamutima nonese niba yaravuze ko muramadebe mwabayeyo ntabwo aruko bahana kbs sibyiza none niwe ejo niwewe gusa imana ibababarire kandi jay nakomeze yihanga kandi mumenyeko mutari mana ye

zawadi yanditse ku itariki ya: 8-03-2013  →  Musubize

Cyakora abanyamakuru berekanye ko bafite faiblesse yogukunda icyubahiro na giti, uburero barashaka guhabura abahanzi ngo bage bibwiriza babazanire gite! Jay keep it up, you have a talent to make it. kandi ahuvuye niho harihakomeye, naho abashaka ibiphukamiro na giti bihorere, such people never get satisfied, there wiil ask more and keep ask more!

Ewudes yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Abanyamakuru barantangaje nu bwo atari bose.....mugaragaje ko mufite ubumenye buke ...niba ariko byagenze !!!!ibyo bizatuma ruswa hagati yabanyamakuru nabahanzi izakoreshwa cane....mwisubireho...nubwo tutari hafi pggs ishobara kutazorya....Imana Ibarinde

Runganzu Umwana w"umwega yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Mbega abanyamakuru sans professionalisme! Ndumiwe gusa. Genda Rwanda urikoreye! Ni amadebe koko!

bwenge yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

ubundi kugiti cyange jay polly ndamukunda peeeee!!!!
ariko icyo mfa nawe ntagira rutangira mukuvuga so ba Rusake sa abahanzi bu baha abanyamakuru nabo bakamwubaha?
j polly niwe wikozeho ubutaha azikosora thx

george yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

byaba biteye agahinda niba abanyamakuru batora bakurikije amarangamutima n,inzika nkizo.bibaye bimeze gutyo,baba bararenganyije JayPolly wababatije ako kazina k,amadebe,kuko byaba byerekanye ko koko bagakwiye!!

kacel yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

@NIYONZIMA: sha niba utari umunyamakuru uri umuntu w’umugabo ushyira mu gaciro kandi ukora Analyse. Jay Poly byo niwe wikozeho, yerekanye ko ari Imbobo kandi byari byaravuzwe kuva kera. Nkubwo se yagiye gutukana muri NUR ahantu twubaha ashaka iki! Yewe burya ingeso ntiyihishira koko. Naho iby’Abanyamakuru nubwo nabo ari abantu ariko bagombaga kwerekana a bit of professionalism! Nabo nta kiganda yabo kabisa.

mushyitsi yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Jay Polly yihangane kandi ibi bihe arimo bigire icyo bimusigira amenye uruhare rw’itangazamakuru mu buhanzi bwe!Ese iyo ajya kuvuga ngo abanyamakuru ni amadebe yari azi ko ari kubwira abatagira amatwi?nahame hamnwe yumve!!!!!!!!!!

pascy yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Jay Polly rwose narusome yararwishigishiye, mu kazi ka buri munsi tugira abantu bitwa Abafatanyabikorwa, Media kuri Jay Polly ni abafatanyabikorwa be iyo ubatutse rero bagomba kumwereka ko atihagije we wenyine.

Ejo bundi H.E Paul Kagame yabivuze neza mukurahiza Abagize Guvernement bashya, yavuze ko umuntu umwe atigira donc agomba gufatanya n’abandi uriya mwana rero uba amaze kwiyumvamo agaceri ku ikofi buriya ayo yari kuba yinjije muri PGGSS ni menshyi , nabe arya ayo yakorerye kandi nziko bakoresha menshi kumunsi ariko utagize icyo winjiza birakubabaza.

Rwabigwi yanditse ku itariki ya: 7-03-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka