Mu gihe bamaze kubona ko umubare w’abanduye icyorezo cya Coronavirus ugenda uzamuka, abayobozi bo muriUganda bahisemo gushyiraho amabwiriza yo kugabanya ingendo.
Leta ya Kenya yafashe umwanzuro wo guca icuruzwa ry’imyenda itumizwa mu mahanga yarambawe izwi ku izina rya ‘mitumba’ aho muri Kenya, cyangwa se ‘caguwa’.
Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo iratangaza ko umuntu wa mbere wari urwaye indwara ya COVID-19 yamaze kuyikira.
Minisiteri y’Ubuzima muri Uganda yatangaje ko muri icyo gihugu habonetse abandi barwayi umunani bashya ba COVID-19, umubare w’abamaze kumenyekana bagaragayeho icyo cyorezo uhita ugera ku bantu icyenda.
Perezida w’igihugu cya Botswana Mokgweetsi Masisi yagiye mu kato k’iminsi 14 kuva tariki ya 21 Werurwe kubera ingendo yakoreye mu gihugu kirimo COVID-19.
Leta ya Uganda yemeje ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Werurwe 2020, hagaragaye umuntu wa mbere wanduye icyorezo cya Coronavirus.
Minisitiri ushinzwe Ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi Kongo, Dr. Eteni Longondo, yatangaje ko umubare w’abarwayi ba COVID-19 wavuye kuri 18 uba 23 nyuma y’uko habonetse abandi barwayi batanu, atangaza ko hari n’uwo yahitanye.
Dr Jean-Jacques Muyembe Tanfum wari washinzwe kurwanya icyorezo cya Ebola muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni we wahawe gukumira icyorezo cya COVID-19 cyugarije iki gihugu.
Minisitiri w’Ubukungu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Acacia Bandubola, yasuzumwe abaganga bamusangamo virusi ya COVID-19.
Amakuru aturuka mu gihugu cya Burkina Faso avuga ko Hon. Marie Rose Compaoré, abaye umuntu wa mbere muri icyo gihugu witabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus.
Jack Ma, umuherwe uyobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika
U Burundi buravuga ko inzige zimaze iminsi zizenguruka mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba no mu ihembe rya Afurika niziramuka zigeze i Burundi, intwaro nyamukuru bazifashisha mu guhangana na zo ari ukuzirya.
Ibi umukuru w’igihugu cya Namibia Dr Hage G. Geingob yabivuze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukwakira ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya y’ikicaro gikuru cya Polisi y’igihugu cya Namibia, inyubako iri mu murwa mukuru w’igihugu, Windhoek.
Mu Rwanda hatangijwe ikindi kigo kigurisha moto zikoresha amashanyarazi cyitwa safi. Izo moto zikoresha amashanyarazi zizasimbura izari zisanzwe zikoresha lisansi. Ni moto zizajya zuzurira igihe kingana n’iminota 45 kugira ngo moto ibe yuzuye umuriro ugakoreshwa ku ntera y’ibirometero 90.
Abasirikari n’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) n’abandi Banyarwanda baba muri icyo gihugu (Diaspora) ku wa gatandatu tariki 05 Ukwakira 2019 bahuriye hamwe n’abaturage bo mu murwa mukuru Bangui mu gikorwa cy’umuganda cyibanze ku (…)
Alexis Thambwe Mwamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera ku butegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ni we watorewe kuyobora Sena akaba ari we wasimbura Perezida Félix Tshisekedi mu bihe bidasanzwe.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yageze i Abuja muri Nigeria aho yitabiriye inama y’umuryango ‘Tony Elumelu Entrepreneurship Forum’ yahurije hamwe ba rwiyemezamirimo basaga ibihumbi bitanu bo hirya no hino ku mugabane wa Afurika.
Ambassade y’u Rwanda muri congo Brazzaville ifatanije na Diaspora nyarwanda muri Congo, yizihije isabukuru ya 25 y’umunsi wo Kwibohora. Uyu muhango ukaba waritabiriwe n’abasaga 250, biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo,inzego z’ubuyobozi muri Congo, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, kuri iki cyumweru tariki 07 Nyakanga 2019 yageze i Niamey muri Niger, aho yahuriye n’abandi bakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu nama ya 12 idasanzwe y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.
Madame Jeannette Kagame na Madame Neo Masisi, umugore wa Perezida wa Botswana, ku wa 27 Kamena 2019, basuye ibikorwa by’umuryango Botswana-Baylor wita ku bana n’ingimbi barwaye Kanseri n’abafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida muri Botswana.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari kumwe na Madame Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa gatatu tariki 26 Kamena 2019 bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar, isabukuru yizihijwe ku nshuro ya 59.
Mohamed Morsi wahoze ari Perezida wa Misiri (Egypt) yitabye Imana kuri uyu wa mbere tariki 17 Kamena 2019 aguye mu rukiko.
Guverinoma ya Malawi yashimiye u Rwanda nyuma yo kuyitera inkunga ingana n’ibihumbi magana abiri by’amadolari (200,000$), agamije gufasha iki gihugu mu guhangana n’ingaruka z’ibiza.
Igisirikare cya Sudan cyamaze gutangaza ko cyakuyeho Perezida Omar al-Bashir kandi ko kigiye guhindura Itegeko Nshinga mu myaka ibiri iri mbere.
Perezida wa Sudan, Omar Hassan Ahmad al-Bashir, amaze kurekura ubutegetsi. Inzego zitandukanye muri icyo gihugu, zirangajwe imbere n’igisirikare, ubu ziri mu biganiro byo gushyiraho Guverinoma y’inzibacyuho.
Urukiko rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’itegekonshinga rwemeje bidasubirwaho ko Félix Tshisekedi ari we watsinze amatora aheruka kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuri uyu wa kane tariki 17 Mutarama 2019, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, akaba anayoboye umuryango w’Afurika yunze ubumwe, arayobora inama yo ku rwego rwo hejuru idasanzwe, ihuza abakuru b’ibihugu 16 ba Afurika, inama iziga ku kibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Paul Kagame wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Cote d’Ivoire, yabwiye abikorera bo muri iki gihugu ko ari bo bifitemo umuti w’ibisubizo by’ibibazo by’Afurika.
Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zungutse abapilote bashya 50 basoje amasomo muri Ethiopia mu byo gutwara indege no kuzikanika.
Perezida Paul Kagame ukomeje uruzinduko agirira muri Côte d’Ivoire yashyikirijwe infunguzo na Guverineri w’Umujyi wa Abidjan zimwemerera kuba umuturage wawo w’icyubahiro.