Perezida wa Sénégal Macky Sall yavuze ko ataziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu azaba tariki 25/02/2024.
Impande zihanganye muri Sudani zumvikanye ko zigomba gutanga agahenge k’iminsi ibiri ku gira ngo abayisiramu babashe kwihiza umunsi Mukuru ngarukamwaka w’Igitambo (EId Al Adha) neza.
Mali yasabye Umuryango w’Abibumbye, UN gukura ingabo zawo mu butumwa zari zaroherejwemo muri icyo gihugu (MINUSMA) bidatinze, kuko hari ikibazo cyo kuba nta cyizere kiri hagati y’ubutegetsi bwa Mali ndetse n’abahagarariye ubwo butumwa bwa UN.
Abayoboke 64 b’itorero rya ‘Good News International’ rya Paul Mackenzie, ubu ukuriranywe n’ubutabera bwo muri Kenya nyuma y’uko hatahuwe imva nyinshi zishyinguwemo bamwe mu bayoboke be bishwe n’inzara, n’abandi batabawe benda kwicwa n’inzara aho basengeraga mu ishyamba bijyanye n’inyigisho yabahaga ko ng uko kwiyicisha (…)
Mu kiganiro aherutse kugirana na Million Dollaz Worth Of Game ku ya 12 Kamena 2023, umuhanzi David Adedeji Adeleke cyangwa se Davido yavuze ku ko buri munsi ahorana akababaro kenshi nyuma y’urupfu rw’umuhungu we w’imfura.
Babu Tale, usanzwe ari Umujyanama w’icyamamare Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania, yatangaje ko inzu y’uyu muhanzi isanzwe ifasha abahanzi ya Wasafi, yafashe umwanzuro wo kuba yitondeye ibijyanye no gusinyisha abahanzi bashya.
Umugore witwa Miriam Wesonga yafashwe n’inzego z’umutekano nyuma y’uko hari umuturage wamubonye yiruka ahunga kandi yaravuzweho kuba yaribye umwana muri Werurwe 2023.
Urukiko rwo mu Karere ka Iringa, rwahanishije igihano cyo gufungwa burundu no kwishyura amande y’Amashilingi Miliyoni eshanu ya Tanzania, umugabo witwa Method Muhimba w’imyaka 33, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka icumi (10), wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri abanza.
Muri Tanzania, ahitwa Musoma, umugabo w’imyaka 60 witwa Msirari Muhere yahanishijwe gufungwa imyaka irindwi (7), nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwanduza ku bushake Virusi itera SIDA umwana w’umugore we, umwana wandujwe SIDA, afite imyaka itandatu. Uwanzuro w’Urukiko watangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 31 (…)
Muri Afurika y’Epfo, icyorezo cya Cholera kimaze kwica abantu 15, abafashwe n’icyo cyorezo ni abantu hafi 100, mu gihe abagera kuri 37 bari mu bitaro mu Ntara ya Tshwane, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.
Umuhanzi ukomoka muri Tanzania, Naseeb Abdul Juma Issack, wamamaye nka Diamond Platnumz, yahishuye ko agikunda Zari Hassan basanzwe bafitanye abana babiri kandi ko yifuza ko babyarana umwana wa gatatu.
Perezida wa Kenya, William Ruto, yahagaritse ku kazi abakozi ba Leta 27 kubera ikibazo cy’isukari itujuje ubuziranenge yinjiye mu gihugu cya Kenya mu 2018. Ibitangazamakuru byo muri Kenya byatangaje ko abashinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa muri icyo gihugu (Kenya Bureau of Standards - KEBS) bari mu bagize (…)
Ubwato bwa Sosiyete y’Abashinwa yitwa ‘Penglai Jinglu Fishery Co’ ikora ibijyanye n’uburobyi, bwarohamye mu Nyanja y’abahinde maze abarenga 39 baburirwa irengero.
Igihugu cya Mozambique, cyugarijwe n’icyorezo cya choléra cyaherukagayo mu myaka 20 ishize. Ibyo bikaba bije byiyongera ku nkubi y’umuyaga yiswe Freddy, na yo yahunganyije icyo gihugu muri Gashyantare uyu mwaka wa 2023.
Igihugu cya Zimbabwe kirimo gukusanya inkunga y’ubutabazi ku bibasiwe n’ibiza byatewe n’imvura nyinshi mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyaruguru n’Amajyepfo y’u Rwanda.
Abakora iperereza muri Kenya batangaje ko babonye indi mirambo 21, y’abishwe n’inzaranyuma yuko bashishikarijwe kwiyiriza.
Polisi yo muri Tanzania yafashe umugabo witwa Wilson Bulabo n’umugore we witwa Helena Robert, nyuma yo kuvumbura ko babeshye ko umwana wabo w’imyaka umunani y’amavuko yapfuye nyuma akazuka.
Umugaba Mukuru w’ingabo za Mozambique, Admiral Joaquim Mangrasse yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado abashimira akazi gakomeye zimaze gukora muri ako gace.
Umugore wishe umugabo we kubera ubutaka nawe yishwe n’umuhungu we amuhora ubwo butaka n’ubundi. Ibyo byabereye ahitwa Siaya muri Kenya, aho umusore witwa Silas Oduor avugwaho kwica Nyina witwa Jenifer Atieno, biturutse ku makimbirane ashingiye kuri ubwo butaka.
Umusaza w’imyaka 73 witwa Patrick Ndwiga Njagi, yapfuye amaze umunsi umwe mu bitaro nyuma yo kugaragaza ibimenyetso by’indwara ya ‘Antharax’ mu gihe abandi bagera kuri 365 bari mu bitaro, bazira kurya inyama z’inka irwaye iyo ndwara.
Umubyeyi yataye umwana mu musarani w’ibitaro, atabarwa n’umugabo wari uje gushaka ikizamini cy’umusarani yari atumwe na muganga.
Umugabo wo muri Kenya witwa Francis Chebuche w’imyaka 22, aravugwaho kuba yarahoraga mu makimbirane n’umugore we, nyuma aza no kumwirukana, ahubwo atangira kwicukurira imva, nyuma ajya no kugura isanduku n’imyenda azambara yihamba , ariko Abasaza bakuze bo mu muryango we, bavuga ko ahubwo uwo mugabo akeneye gukorerwa (…)
Amazina ye yose ni Noel Isidore Thomas Sankara, Perezida wa mbere wa Burkina Faso kuva mu 1983 kugeza yishwe anahiritswe ku butegetsi ku itariki 15 Ukwakira 1987.
Police ya Malawi mu cyumweru gishize yataye muri yombi Umunyarwanda witwa Manuel Saidi (w’imyaka 19) n’Umurundi witwa Amosi Sean (w’imyaka 30), bakekwaho kuba ari bo bakuriye agatsiko k’abantu bakora inoti z’inyiganano zitandukanye mu karere ka Mangochi.
Robert Mugabe Junior (umuhungu wa Robert Mugabe wigeze kuba Perezida wa Zimbabwe), ari mu maboko ya police mu murwa mukuru Harare, aho arimo kubazwa ibyo avugwaho ko yagize uruhare mu kwangiza amamodoka ubwo bari mu kirori cya weekend.
UNHCR n’abafatanyabikorwa barakusanya inkunga yo gufasha impunzi z’Abanyekongo mu bihugu zirimo, mu gihe Abakuru b’Ibihugu bya EAC bashaka ko zisubira mu gihugu cyazo.
Mu ruzinduko rw’akazi arimo muri Mali, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’U Burusiya Sergey Lavrov, yatangaje ko igihugu cye kizakomeza gutanga inkunga yacyo mu gushyigikira igisirikare cya Mali.
Umubiri wa Thomas Sankara wigeze kuba Perezida wa Burkina Faso ndetse na bagenzi 12 bicanywe muri ‘Coup d’Etat’ yabaye mu 1987, biteganyijwe ko izashyingurwa mu cyubahiro mu mpera z’uku kwezi kwa Gashyantare 2023.
Abanya-Nigeria baburiwe ko gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni agaragaramo abana ari icyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka 14 nyuma y’uko hakwirakwiye amashusho avugwa ko arimo abanyeshuri.
Isesengura rishya ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryerekana ko umuntu umwe muri batanu bakuru n’umwe mu bana 10 n’abangavu n’ingimbi, bigaragara ko bazaba bafite umubyibuho ukabije mu kwezi k’Ukuboza 2023, Iryo sesengura rikagaragaza ko ibyo bizaba mu gihe nta ngamba Leta z’ibihugu zashyiraho kugira ngo (…)