Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yageze mu mujyi wa Abu Dhabi wa Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, kuri uyu wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga kuri Politiki za Leta z’ibihugu (World Policy Conference).
Abana bahoze mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Murenge wa Kabacuzi mu Karere ka Muhanga, n’abakobwa bacikirije amashuri kubera kubura ubushobozi, baratangaza ko gukora inkweto birimo kubahindurira ubuzima ku buryo bizeye kugira imbere heza.
Ihuriro ry’Aborozi bo mu Murenge wa Muhoza, rifatanyije n’Abakozi bo mu Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo kamere mu Karere ka Musanze, bashyikirije Munyampamira Ildephonse, inyana nyuma y’uko izo yari yoroye eshatu, zose zaherukaga gupfira icyarimwe.
Abahinga mu Gishanga cy’Agatobwe hafi y’umuhanda wa Kaburimbo Huye-Kibeho, barifuza kugitunganyirizwa kuko uko babyikoreye bitabarinda imyuzure, nyamara ibangiriza imyaka.
Imfungwa nyinshi zikomeje kugaragara hejuru y’inzu bafungiwemo muri Guayaquil mu gihugu cya Equateur, guhera ku itariki ya 28 Nzeri 2021.
Perezida Paul Kagame yavuze ko abantu banenga ubufatanye u Rwanda rufitanye n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Arsenal, babiterwa n’urujijo bafite (confusion) cyangwa se bakaba batazi ibyo bavuga, kuko ngo igihugu cyo gishimishijwe n’ibyo gikura muri ubwo bufatanye kugeza ubu.
Mu gitondo cyo ku itariki 28 Nzeri 2021 ahagana saa tanu, Polisi ikorera mu Karere ka Ngoma yafashe Kazoza Audace w’imyaka 45 na Sinigenga Christopher w’imyaka 27, yabafatanye Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 678 y’amiganano, bakaba barafatiwe mu Karere ka Ngoma, Umurenge wa Mutenderi, Akagari ka Mutenderi, Umudugudu wa Torero.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nzeri, ubwo yari mu nama ihuje Abanyarwanda n’Abanya-Zimbabwe bahagaririye inzego zitandukanye z’ubucuruzi n’ishoramari bagera kuri 200, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko amateka y’ibihugu byombi, yaranzwemo ibihe by’umubabaro n’agahinda, ariko na none n’intsinzi ndetse no kwigira, (…)
Abagize Impuzamiryango y’ibigo byigenga bikora mu by’ubuzima, baratangaza ko abikorera bakomwa mu nkokora no kutoroherezwa mu kubona inguzanyo, kuko bituma hari ibikoresho by’ingezi mu kazi kabo batabona, bakifuza koroherezwa.
Umuryango Nyarwanda w’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga (RNUD) uratangaza ko hakiri imbogamizi mu ikoranabuhanga ribereye abafite ubumuga muri rusange, by’umwihariko abatumva batavuga ngo babashe gusoma.
Abatuye mu Mudugudu w’Agakombe mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, bifuza kongererwa amashanyarazi kuko abageraho ari make cyane, bigatuma bacana mu gicuku no ku manywa gusa.
Ikigo Gishinzwe Gutunganya Amasoko ya Leta (RPPA), cyasabwe kunoza imikorere ya ‘system’ yacyo kuko irimo ibibazo byanagiye bigarukwaho kenshi mu bisobanuro byahabwaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko (PAC), iyo komisiyo ikaba itanyuzwe n’ibisobanuro yahawe.
Abafatanyabikorwa mu guteza imbere ikoranabuhanga mu rubyiruko baratangaza ko bikigoye ngo urubyiruko rwose, rugere ku mahirwe yo kubona ibikoresho by’ikoranabuhanga byarufasha ku isoko ry’umurimo.
U Rwanda na Zimbabwe biratangaza ko bigiye kubyaza umusaruro amahirwe aboneka mu bihugu byombi, nyuma yo kugirana amasezerano mpuzamahanga y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucuruzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi butangaza ko bwatangiye ibikorwa byo gusubiza amazi y’amashyuza mu mwanya wayo, igikorwa kimaze umwaka gitegerejwe na benshi, kuva tariki ya 21 Kanama 2020 amashyuza yava mu mwanya wayo agatemba ajya mu mugezi wa Rukarara.
Inama Njayanama y’Akarere ka Rubavu yanenze Komite nyobozi y’ako karere itarashyize mu bikorwa umwanzuro w’Inama Njyanama wo guhererekanya ingurane n’abaturage batanze ubutaka bwubatsweho irerero, akarere kabaha ubutaka ariko ntikabaha ibyangombwa byabwo bikaba bimaze imyaka itanu.
U Rwanda rwamaganiye kure raporo y’Umuryango Human Rights Watch (HRW) yasohotse ku wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021, ishinja u Rwanda kuba rwarafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko abantu barimo abaryamana bahuje ibitsina, abihinduje ibitsina ‘transgender people’, abicuruza, abana bo mu muhanda n’abandi.
Ku Cyumweru tariki 26 Nzeri na tariki 25 Nzeri 2021, ku makuru yatanzwe n’abaturage bo mu Karere ka Gicumbi, Polisi yafashe abantu 33 barimo gusenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa mbere tariki ya 27 Nzeri 2021, ku mupaka wa Kagitumba hagejejwe Abanyarwanda 14, barimo abagabo bane, abagore bane n’abana batandatu bose bakaba bari bafungiye muri gereza ya Nyabuhikye mu karere ka Ibanda, bashinjwa kwinjira no kuba mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 26 Nzeri 2021, Polisi yafatiye abantu 64 mu kabari barimo kunywa no kubyina barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burasaba abaturage kwisanzura ku bayobozi, kugira ngo hirindwe urugomo n’andi mahane ashobora kwaduka igihe umuturage atahawe serivisi inoze.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera ukomeje gukaza gahunda yo gutanga ubumenyi hubakiwe ku rubyiruko, rufatwa nk’umusingi w’iterambere ry’umuryango n’iry’igihugu, abanyamyuryango bakishimira ibikorwa by’indashyikirwa bagenda bageraho, birimo guhanga udushya, nko kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga (…)
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Nzeri 2021 nibwo hamenyekanye inkuru y’uko umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Lycée de Kigali, Martin Masabo yitabye Imana.
Bamwe mu bangavu basambanywa bagaterwa inda bavuga ko bahangayikishwa n’imibereho y’abo babyara ahanini kubera ubushobozi bucye bwabo, gutereranwa n’imiryango yabo ndetse n’ababahohoteye.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianey, arasaba abayobozi b’uturere n’imirenge gufata umwanya wo kugenda n’amaguru aho bakorera, bakaganiriza abaturage kugira ngo bumve ibibazo byabo, bidategereje kuzakemurirwa mu nteko z’abaturage cyangwa mu nama gusa.
Ababana umunsi ku wundi n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, barasaba ko ururimi rw’amarenga rwaba isomo, rukigishwa mu mashuri yose nk’uko bigenda ku yandi masomo.
Umuryango witwa Hope&Homes for Children uvuga ko mu Kigo cy’abafite ubumuga kiri i Gahanga mu Karere ka Kicukiro hari abana 20 bakirererwamo, nyamara gahunda Leta ifite ari iyo kurerera abana mu miryango.
Urubyiruko 300 rugizwe n’impunzi z’Abarundi n’Abanyekongo mu nkambi ya Nyabiheke mu Karere ka Gatsibo na Mahama mu Karere ka Kirehe ndetse n’urubyiruko rw’Abanyarwanda baturiye inkambi zombi rukomoka mu miryango itishoboye rwatangiye kwigishwa imyuga itandukanye hagamijwe kurufasha kwiteza imbere.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi JMV, yatangije imirimo yo kubaka ibiro bishya by’Akarere ka Burera. Ibyo biro bishya biri kubakwa mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye.
Abantu 20 bari mu maboko ya Polisi Sitasiyo ya Muhoza, nyuma yo gufatanwa ibicuruzwa bya magendu n’ibyarengeje igihe, bakemeza ko babonye isomo ryo kutongera kugwa muri ayo makosa.