Polisi y’u Rwanda iravuga ko hari amafaranga yatoraguwe hafi y’amarembo y’ikigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga cya Huye. Ayo mafaranga ngo yatoraguwe ku wa Mbere tariki 05 Ukwakira mu masaha ya saa moya n’igice za mu gitondo.
Banki ya Kigali yatangije poromosiyo izamara amezi atatu yo guhemba buri cyumweru abahinzi 10 bahize abandi mu gukoresha ikoranabuhanga rya IKOFI, aho buri wese azajya ahabwa 50,000Frw yamufasha gukomeza guteza imbere ubuhinzi bwe.
Itsinda ry’abacuruzi bakorera ku kirwa cy’Ijwi cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), basabye Akarere ka Karongi kongera iminsi y’isoko ryambukiranya imipaka rihahirwaho n’abanyekongo.
Polisi ikorera mu Karere ka Rubavu yeretse itangazamakuru abantu barindwi bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha, bafashwe kuva tariki ya 1 Ukwakira kugeza tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafatirwa mu Mirenge ya Gisenyi na Rubavu.
Reverien Mutabazi w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana azizwa gucikisha Abatutsi, arasaba abakiri bato kwirinda amacakubiri kuko byanagaragaye ko nta mumaro wayo.
Mu mukwabu wo kurwanya ubujura bw’amashanyarazi ukorwa buri gihe na Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG) ifatanyije n’Inzego z’umutekano ndetse n’abaturage, mu kwezi gushize kwa Nzeri 2021 abantu umunani barafashwe bakekwaho gukoresha amashanyarazi atishyurwa, abandi bakurikiranyweho kwangiza ibikorwa remezo (…)
Mu kurwanya ikibazo cy’ibiyobyabwenge na magendu mu guhugu, Intara y’Amajyaruguru by’umwihariko uturere dufite imirenge ikora ku mipaka, yafashe ingamba zinyuranye mu guhashya ibiyobyabwenge na magendu, aho yatangiye igikorwa cyo guhugura abafasha inzego z’umutekano biswe “Imboni z’umutekano”.
Mu gihe Uturere twose tugize intara y’Amajyaruguru dukomeje gahunda yo gufasha urubyiruko rwibumbiye mu muryango FPR-Inkotanyi gusobanukirwa neza amahame remezo y’umuryango, Akarere ka Rulindo ni ko kamaze gutoza umubare munini w’urwo rubyiruko ku rwego rw’umurenge, aho kahigiye kudatezuka kuri iyo ntego, kakaba kahigiye (…)
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, avuga ko hari utubari twatangiye gukora tutarahawe uburenganzira cyangwa se tutari mu cyiciro cy’uduhabwa ibyangombwa bitangwa n’Imirenge na RDB, nk’uko yabigarutseho ku ya 3 Ukwakira 2021, mu Kiganiro kuri Televiziyo y’Igihugu.
Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2021, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye ibintu birimo ibiribwa n’ibinyobwa byafashwe muri Operasiyo ya USALAMA VII, byafashwe bitujuje ubuziranenge bikaba bifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 34.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima bw’Imyororokere (UNFPA) ku bufatanye na Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, bashyize ibuye ry’ifatizo aharimo kubakwa inzu izafasha muri serivisi zijyanye cyane cyane no kwita ku bahuye n’ihohoterwa mu nkambi y’impunzi ya Kiziba iherereye mu (…)
Abapolisi bakorera mu Karere ka Kamonyi ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira 2021, bafashe abantu 27 bagize itsinda ricyekwaho guhohotera no kwiba abaturage. Icyenda muri abo bantu bafatiwe mu Murenge wa Ngamba aho abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse (…)
Kuri iki Cyumweru tariki 3 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyapimye Covid-19 abantu 655 bari mu masengesho mu madini n’amatorero atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, abapimwe bose bakaba basanze ari bazima.
Munyaneza Alphonse w’imyaka 28 na Nyiransengimana Odette w’imyaka 48, bafashwe na Polisi ikorera mu Karere ka Nyagatare bafite amasashe ibihumbi 21,800 bakuye mu gihugu cya Uganda, igikorwa cyabaye ku itariki 30 Nzeri na tariki ya 01 Ukwakira 2021.
Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko nyuma y’igenzura yakoreye ibitaro bya MBC, bikorera mu Karere ka Nyarugenge, guhera tariki ya 06 Ukwakira 2021 bigomba gufunga burundu.
Paruwasi ya Kimihurura yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 2 Ukwakira 2021, ibaye iya 33 mu zigize Arikidiyosezi ya Kigali, iba iya 13 ibyawe na Paruwasi Sainte Famille mu myaka 107 imaze ishinzwe.
Abafatiwe mu kabari ko mu Mujyi wa Kigali kazwi nka “People”, mu ijoro rya tariki ya 01 Ukwakira 2021, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, basabwe kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi itanu hanyuma bakazapimwa kugira ngo barebe uko bahagaze.
Ku mugoroba wo ku wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyatangiye gupima Covid-19 abari mu tubari mu Mujyi wa Kigali, hakaba hafashwe ibipimo 672, icyo kigo kikaba cyatangaje ko abapimwe bose basanze ari bazima.
Ikigo cy’igihugu cyita ku Buzima (RBC), ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 02 Ukwakira 2021, cyatangije gahunda yo gupima Covid-19 abari mu tubari.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Kicukiro rwahaye inka Furaha Jolie, wabuze umugabo witabye Imana aguye ku rugamba rwo kubohora igihugu, iyo bise inka y’Ubumanzi.
Nyuma y’igihe cyari gishize abayoboke b’amadini n’amatorero yo hirya no hino mu gihugu, batemerewe gusenga mu mibyizi, kuri uyu wa Gatandatu tariki 2 Ukwakira 2021, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), yatangaje ko akomorewe.
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwubakiye utishoboye w’i Busanze wari wasenyewe n’ibiza, runaha inka umuryango umwe utari ufite ubushobozi bwo kuyigurira.
Ubinyujije kuri Twitter, Umujyi wa Kigali watangaje ko wafunze akabari kitwa ‘People’ ko mu Murenge wa Kacyiru, nyuma yo kugasangamo abantu benshi barimo n’ababyiniraga mu kabyiniro kako, barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.
Ku wa Gatanu tariki 1 Ukwakira 2021, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yari mu nama yiswe ‘World Policy Conference’ i Abu Dhabi muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu (UAE), yavuze ko iyi myaka ibiri ishize yabaye imyaka igoye cyane kubera icyorezo cya Covid-19, ariko kandi yasize igaragaje ubusumbane (…)
Ingabo, Polisi n’abasiviri 20 barimo n’umucungagereza baturuka mu bihugu bitandatu bya Afurika, bamaze iminsi 10 mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), bahugurirwa kuzahugura abandi muri gahunda ijyanye n’ihame ry’uburinganire, cyane cyane mu bihugu byugarijwe n’intambara.
Polisi y’u Rwanda yerekanye abantu 13 barimo Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bakorana n’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bakurikiranyweho ibikorwa by’iterabwoba aho bafatiwe mu bice bitandukanye bashaka guturikiriza ibisasu muri zimwe mu nyubako ziri (…)
Abaturage bo mu karere ka Ruhango baratangaza ko bishimira intambwe bamaze gutera mu bumwe n’ubwiyunge, kubera ibikorwa bafatanyamo n’imibanire myiza bafitanye izira amacakubi.
Urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire hagati y’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu (GMO), rurashishikariza abikorera mu nzego zitandukanye kwimakaza ihame ry’uburinganire mu gihe batanga akazi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku wa Kane tariki ya 30 Nzeri yafashe abantu barindwi bacyekwaho gutega abaturage bakabambura bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, bafataniwe mu mirenge ya Rukoma na Ngamba yombi yo muri ako karere.
Abarobyi bakorera uburobyi mu kiyaga cya Kivu bavuga ko kuva tariki ya 28 Nzeri 2021 bari biteguye gutangira uburobyi bw’amafi n’isambaza mu kiyaga cya Kivu ariko kubera benshi badafite imitego yujuje ubuziranenge yitwa icyerekezo ntibemerewe kuroba.