Abaturage bo mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu, bishimiye gutaha ibiro by’Akagari biyujurije nyuma y’uko bishatsemo imbaraga banga gukomeza gusaba serivise banyagirwa, bakusanya 49,500,000 FRW biyubakira ibiro by’Akagari.
Abaturiye ibice by’imirenge ya Shyogwe na Nyamabuye, n’ibindi bice bizanyuramo kaburimbo mu mujyi wa Muhanga, barishimira ko ubutaka bwabo bugiye kongererwa agaciro, n’inzu zabo zikarushaho kugira umucyo.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA), kirashishikariza abafite inganda nto n’iziciriritse mu gihugu kubagana, bagafashwa mu guhanga udushya mu byo bakora no gupimisha ibicuruzwa byabo ngo binozwe, bijye ku isoko byujuje ubuziranenge.
Hasigaye imyaka ibiri gusa ngo igihe u Rwanda rwari rwihaye cyo kuba rwamaze kugeza amashanyarazi ku baturage bose kigere, ariko ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi mu Rwanda (REG), cyavuze ko hakenewe Miliyoni 600 z’Amadolari (asaga Miliyari 612 z’Amafaranga y’u Rwanda), kugira ngo iyo ntego u Rwanda rwihaye (…)
Abarimu bigisha mu mashuri y’abana bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga, bagaragaje zimwe mu mbogamizi bahura na zo mu kazi kabo bagira n’ubufasha basaba kugira ngo akazi kabo kagende neza.
Abatuye mu bice bikora kuri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ku ruhande rw’Umurenge wa Gataraga n’uwa Shingiro mu Karere ka Musanze, ngo barambiwe guhora bavogera iyo Pariki, bajya kuvomayo amazi yo mu bidendezi n’ibirohwa badaha mu miferege, bigasa n’aho bayasahuranwa n’inyamaswa zaho, biturutse ku kuba batagira amazi meza (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, arasaba abaturage b’ako Karere gukunda ibikorerwa iwabo, bakanabikundisha abandi bikarenga isoko ry’Akarere bikagera no hanze y’Igihugu.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, aratangaza ko abikorera mu nzego zose n’imiryango itari iya Leta n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bakoreye hamwe iterambere ryakwihuta, kuko iyo icyiciro kimwe gikoze gahoro bituma ku rundi ruhande ibikorwa bitihuta.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, yashimiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kubera uruhare yagize kugira ngo inama ya CHOGM 2022 igende neza kandi igere ku ntego zayo, nyuma y’imyaka 13 gusa ishize rwinjiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza Commonwealth.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burasaba abawutuye ndetse n’abawugenda, kubungabunga no kurinda ibikorwa remezo bibagezwaho, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi, ku wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, yakira Maj Gen Ibrahim Juma Al-Malki Al-Jehani, Umugaba mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa by’Ingabo za Qatar uri mu Rwanda.
Perezida Paul Kagame ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, yabonanye na Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnauth, bagirana ibiganiro.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye ku wa 27 Kamena 2022, bwatangije imirimo yo gushyira kaburimbo mu mihanda ireshya n’ibirometero 4,9 mu Murenge wa Mbazi n’uwa Tumba.
Abahagarariye urubyiruko rwo muri Commonwealth, bazwi nka ‘Commonwealth Youth Council’, bahawe umwanya muri CHOGAM, wo kugaragariza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma, ibibazo bafite nk’urubyiruko kugira ngo byitabweho kurushaho.
Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kamena 2022, muri Village Urugwiro, yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Singapore, Lee Hsien Loong, uri mu ruzinduko rw’umunsi umwe mu Rwanda.
Umuyobozi w’umuryango urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina abagabo babigizemo uruhare (RWAMREC) mu Ntara y’Amajyepfo, Jean Bosco Rudasingwa, avuga ko uyu mwaka wa 2022 uzashira mu Ntara y’Amajyepfo bahafite abagabo b’imboni z’uburinganire basaga ibihumbi 20.
Abaturage 66 barimo abagore 14 biga mu ishami ry’ubwubatsi n’amashanyarazi muri Mukarange TVET School, barashimira ubuyobozi bwabafashije kureka ibiyobyabenge byari byarabagize imbata bakagana ishuri ry’imyuga.
Umuvunyi Mukuru w’u Rwanda, Madeleine Nirere, avuga ko itegeko rigena imikorere y’abahesha b’inkiko b’umwuga, ritashyizeho amafaranga ntarengwa bagomba kwishyuza, nyamara ko byari bikwiye kuko hari aho usanga abaturage baharenganira.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Gatsibo yafashe uwitwa Nkotanyi David, ukurikiranyweho kwiyitirira kuba umukozi w’Ikigo gishinzwe ingufu (REG), akambura amafaranga abaturage abizeza kuzabarahurira umuriro w’amashanyarazi, akawugeza mu ngo zabo.
Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Edouard Ngirente, hamwe na mugenzi we wo mu Birwa bya Maurice, Pravind Kumar Jugnouth, batashye ku mugaragaro urugomero rw’amashanyarazi rwubatse mu Karere ka Nyamagabe, ruzajya rutanga Megawati 5.5, igikorwa cyabaye kuri uyu wa 26 Kamena 2022.
Abaturage bo mu Murenge wa Nyabinoni mu Kagari ka Muvumba, baravuga ko bakora urugendo rw’amasaha atandatu bahetse abarwayi mu ngobyi, kubera ko nta vuriro ribegereye.
Umuryango Nyarwanda uharanira Iterambere n’Uburenganzira bw’Umuturage mu miyoborere (CRD), urasaba ko abagabo bashaka abagore barenze umwe bajya bahabwa ibihano, kugira ngo iyi ngeso icike kuko idindiza iterambere.
Mu Rwanda umwana ni umuntu utarageza ku myaka 18, itegeko rikaba riteganya ko bene uwo aba akorerwa ibintu by’ibanze birimo guhabwa izina, kurerwa, kugaburirwa no gushyirwa mu ishuri, ariko bose ntibabona ubwo burenganzira kimwe, hakaba hari ababigaragaza iyo berekana imikino inyuranye abab bateguye.
Polisi y’u Rwanda mu turere twa Rubavu na Rusizi, yafashe mu bihe bitandukanye abantu batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu Rwanda amabaro 25 y’imyenda ya caguwa, bayikuye mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Paul Kagame, yashimiye Abakuru b’Ibihugu n’abandi bashyitsi b’icyubahiro batandukanye, bitabiriye Inama ya CHOGM yahuje abarenga ibihumbi bine, yari imaze icyumweru ibera i Kigali by’umwihariko ashimira Abanyarwanda n’inzego z’umutekano.
Bamwe mu bagenerwabikorwa ba gahunda zitandukanye Leta igenera abatishoboye, zirimo VUP na Girinka Munyarwanda, bo mu Karere ka Nyabihu, baremeza ko zikomeje kugira uruhare rwihuse mu gutuma bakora imishinga, aho bemeza ko buri uko umwaka utashye, bagenda babona impinduka zifatika z’imibereho myiza.
Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango wa Commonwealth, yemeje ko Gabon na Togo byinjira muri uwo muryango, bikaba byatumye ibihugu biwugize biba 56, kandi ngo amarembo arafunguye no ku bindi bihugu byakwifuza kuwujyamo.
Perezida Paul Kagame aravuga ko hari abantu batari muri gereza nyamara bagakwiye kuba bariyo, kandi ko ntawe ukwiye gushyira igitutu ku Rwanda, avuga ko hari indangagaciro rudafite.
Perezida Paul Kagame avuga ko hari igice cy’Isi cyihaye inshingano zo kugena indangagaciro, ko abandi ntazo bafite, akemeza ko ibyo atari ukuri kuko mu Rwanda no muri Afurika muri rusange bafite indangagaciro.
Mu nama yahuje abahagarariye urubyiruko rwo mu muryango wa Commonwealth ndetse na bamwe mu bakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma bitabiriye CHOGM i Kigali, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rutihariye ibibazo, ahubwo hari n’ibyo ruhuriraho n’abakuze.