Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, asanga ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bo mu Karere ka Burera, hari intambwe ishimishije bakomeje gutera, mu kuvumbura no guhanga imishinga itanga ibisubizo by’iterambere; akarusaba gukomereza muri uwo murongo, bubakira ku bufatanye no kuzuzanya, kureba kure, kandi bagahanga (…)
Mu itangazo ryasohowe na Guverinoma y’u Rwanda none tariki 19 Mutarama 2023, rivuga ko itewe impungenge n’itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 18 Mutarama 2023 na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (DRC), yahisemo kuvuga kuri bike mu bikubiye mu Itangazo rya Luanda ryo ku wa 23 Ugushyingo 2022.
Abaturage bo mu Murenge wa Jenda mu Karere ka Nyabihu, bavuga ko amazi y’imvura yiroha mu mazu yabo, akanangiza imirima yabo, akomeje kubashyira mu gihirahiro; bagasaba inzego bireba gushaka uko iki kibazo kibonerwa umuti.
Ku wa Gatatu tariki ya 18 Mutarama2023, Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwakomeje hirya no hino mu gihugu, Polisi y’u Rwanda yongera kwibutsa abatwara amagare kwirinda no kwamaganira kure amwe mu makosa ateza impanuka akunze kubagaragaraho.
Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bateraniye i Kigali mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu, igamije gutegura imyitozo ya 13 izwi nka EAC Command Post (CPX) ‘USHIRIKIANO IMARA 2023’.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mutarama 2023, hatashywe ikiraro cyo mu Kirere gihuza uturere twa Nyanza na Nyamagabe, cyubatswe ku mugezi wa Mwogo, kikaba cyaratwaye miliyoni 204 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye inama irimo kubera i Nouakchott muri Mauritania kuva tariki 17-19 Mutarama 2023, yiga ku mahoro muri Afurika, yagaragaje ko amahoro n’umutekano ku mugabane wa Afurika ari uruti rw’umugongo rw’iterambere rirambye, kandi ari byo bizafasha gukemura ibibazo (…)
Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Ingabo muri Tanzania, Innocent Bashungwa, bigamije kongera umubano w’ibihugu byombi no mu mikoranire y’ibya gisirikare.
Saa yine zirenga mu masaha y’ijoro, ku wa Kabiri tariki ya 17 Mutarama 2023, Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza, bwatangaje ko ikibumbano cy’inka cyari cyateje ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga cyakuweho.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe Ubukungu, Nzirabatinya Modeste, avuga ko bafite icyifuzo n’intumbero ko uyu mwaka wa 2023 warangirana n’ikibazo cy’abangavu baterwa inda, kikaba amateka.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO itwara ibitaka aho Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Rwabuye-Mbazi, yagonze umwana w’imyaka itatu ahita yitaba Imana.
Bamwe mu baturage baguze ubutaka bwari bugenewe ubworozi bakabukoreraho ubuhinzi, bari mu gihirahiro kuko n’ubwo babukoresha batabufitiye ibyangombwa, kandi banabwiwe ko badashobora kubihabwa mu gihe batabukoreyeho icyo bwagenewe.
Abaturiye uruganda rutunganya umuceri rwa Gikonko mu Karere ka Gisagara, bavuga ko babona ntaho bataniye n’abataruturiye, kuko na bo bawurya uturutse kure unabahenze kimwe n’abandi.
Abanyamadini n’Amatorero mu Rwanda basanga igihe kigeze ngo basanishe inyigisho zitangirwa mu nsengero n’amateka y’u Rwanda, kugira ngo barusheho kubaka umubiri na roho by’Abanyarwanda.
Inzu y’ubucuruzi iherereye mu mujyi rwagati wa Musanze, ahazwi nko kwa Kanuma, ahateganye n’inzu y’igorofa izwi nko kwa Gasore, yafashwe n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo ku wa Kabiri tariki 17 Mutarama 2023, ibicuruzwa byarimo hafi ya byose birahatikirira.
Abatuye i Gikonko mu Karere ka Gisagara, bifuza ko n’iwabo hagera imodoka zitwara abagenzi kugira ngo bajye boroherwa n’ingendo, kuko kugeza ubu zibahenda cyane.
Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu Gihugu (MININTER), iratangaza ko Igororero rya Muhanga ryatangiye kugabanyirizwa ubucucike, kugira ngo abagororwa babashe kwisanzura no kuba mu buzima bwiza.
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Mutarama 2023, u Rwanda na Comores byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ku Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Comores, yakirwa na Mugenzi we Dhoihir Dhoulkamal.
I Gasanze mu Murenge wa Nduba mu Karere ka Gasabo ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Mutarama 2023, habereye impanuka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka nto ya RAV4 ndetse na moto, umuntu umwe ahita apfa abandi 14 barakomereka.
Perezida Paul Kagame yibukije muri rusange ko abantu bareshya kandi ari bato mu isanzure, bikwiye no gutuma baca bugufi no kwakira ko bareshya.
Abaturage biganjemo abo mu Murenge wa Musanze, ngo batewe impungenge n’abajura badukanye amayeri yo kwiba bitwaje imbwa z’impigi, bagasaba inzego bireba guhagurukira iki kibazo.
Ku wa gatanu tariki 13 Mutarama 2023, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umwarimu wigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ishami rya Nyagatare, witwa Kamali Yves w’imyaka 43 y’amavuko, akurikiranyweho icyaha cyo guta cyangwa gutererana abana.
Ababyeyi bafite amikoro bo mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gahanga, batangiye kurwanya igwingira n’imirire mibi mu ban abo mu miryango itishoboye.
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango yafashe uwitwa Hategekimana Théogene w’imyaka 35 y’amavuko, ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa y’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100 ngo amufashirize abantu babiri gutsinda ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nabo bahise bafatwa.
Ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023 nibwo abasirikare 127 b’Ingabo za RDF bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’amasomo ya Muzika, barangije kwiga mu ishuri rya Gisirikare rya Band Basic Music Courses.
Perezida Paul Kagame yahuye n’Abadepite baherutse gutorerwa guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) ndetse n’abasoje manda yabo, igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 13 Mutarama 2023.
Ingabo 48 zo mu rwego rwa Ofisiye zituruka mu bihugu 11 byo muri Afurika, ziga mu ishuri rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (Rwanda Defence Force Command and Staff College) riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, zamuritse imico y’ibihugu byabo.
Mu gihe imirimo yo kubaka ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Bugesera irimbanyije, biteganyijwe ko abagenzi barenga Miliyoni 7 ku mwaka, aribo bazajya bakinyuraho igihe kizaba gitangiye gukoreshwa, ayo mahirwe Abanyabugesera bagahamya ko atanga akazi gatandukanye bityo ubushomeri bukagabanuka.
Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Iran, rwasabye Guverinoma y’icyo gihugu gukuraho ibijyanye na visa ku bantu bifuza kukijyamo, baturuka mu bihugu 50 byo hirya no hino ku Isi harimo n’u Rwanda.