Ubwo Abanyarwanda 91 bari barahungiye muri Congo bageraga mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare mu karere ka Rusizi kuri uyu 19/12/2013, batangaje ko bishimiye kongera kwibona mu gihugu cyabo ndetse bakaba bagiye kuharangiriza umwaka wa 2013.
Nyuma yo kubona ko ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagorwa no kubona ingwate maze bikabavutsa uburenganzira bwo kubona inguzanyo umuryango GVEP International wahuguye abayobozi b’imirenge SACCOs yo mu karere ka Nyanza basabwa kutagira uruhare mu kubaheza.
Umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere, Prof. Shyaka Anastase, aravuga ko ahari ubushake ndetse n’ubufatanye iterambere rishoboka, ndetse rikaba ryageza igihugu n’abagituye ku kwigira nyakuri.
Mu kiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda” cyabereye mu ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Uburasirazuba (IPRC/East) kuri uyu wa 18/12/2013 ,vice president wa komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine, yavuze ko iyo gahunda igiye kujya yigishwa mu mashuri.
Abaturage batuye mu murenge wa Nyanjye mu karere ka Ngororero ntibavuga rumwe ku mafaranga bacibwa iyo bagiye kugeza ibibazo byerekeranye n’imanza n’amakimbirane ku bayobozi b’imidugudu kimwe no ku nzoga y’abagabo icibwa uwatsinzwe cyangwa uwahamwe n’amakosa.
Ubuyobozi bw’abikorera mu karere ka Rubavu bwahisemo gushyira ibikorwa by’imurikagurisha (expo) hafi y’amazi kugira ngo abazaryitabira bashobore no kureba ubwiza bw’akarere nk’amazi y’ikiyaga cya Kivu.
Inzego zishinzwe umutekano mu mujyi wa Goma mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Congo zikomeje kwitwaza inyeshyamba za M23 zigahohotera Abanyarwanda bajyayo mu bikorwa bitandukanye.
Kurwanya icyakongera gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi no kureba ikibahuza kandi kibafitiye inyungu, nibyo byasabwe abanyeshuli ba kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyagatare kuri uyu wa 09 Ukuboza 2013.
Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege Rwandair yungutse umuyobozi w’indege wa mbere w’Umunyarwanda uzajya atwara indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 737.
Urubyiruko 450 rwo muri paruwasi ya Crête Congo Nil ruturuka mu mirenge itanu yo mu karere ka Rutsiro rwihaye intego yo kujya kubera intangarugero urundi rubyiruko bagenzi babo kugira ngo babashishikarize gukunda Imana no kwitabira gahunda za leta zigamije iterambere.
Intore zatorezwaga mu karere ka Ngoma mu cyiciro cya mbere cyo gutoza urubyiruko rurangije amashuri yisumbuye muri uyu mwaka wa 2013 izi ntore zasabwe kuba intangarugero mu byo zizakora byose kandi zigaharanira kubaka ubumwe mu Banyarwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko Umunyarwanda atari ubyitirirwa, byaba bishingiye ku kuvuka cyangwa igice abarizwamo ahubwo ko ari uharanira ineza y’abandi Banyarwanda, “akihesha agaciro”, akirinda kwiyoberanya no kuvuga abantu kurusha kuvuga ibintu.
Nyuma y’uko yumvise neza gahunda ya ‘Ndi umunyarwanda’ umukobwa witwa Nyirabenda Jeanne wo mu karere ka Gisagara yafashe icyemezo cyo gusaba imbabazi mugenzi we BampireJeanne kuko ngo yamwangaga cyane yarananiwe kumwakira abitewe no kuba umubyeyi w’uyu Bampire yarishe abo mu muryango wa Nyabenda muri Jenoside yakorewe (…)
Nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, ku mugoroba wo kuri uyu mbere tariki 16/12/2013 perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagaragarije Abanyarwanda uko igihugu gihagaze kuri ubu mu ijambo yavugiye mu ngoro y’inteko Ishinga Amategeko.
Abayoboke b’idini ya Methodiste Libre ryo mu Rwanda biriwe mu birori ku cyumweru tariki ya 15/12/2013 ubwo muri iryo dini batangaga inshingano z’ubupasiteri ku bantu batanu mu mihango yabereye ahitwa Kibogora mu karere ka Nyamasheke.
Ubwo Intore zo mu karere ka Nyamagabe zasozaga icyiciro cya mbere mbere cy’urugerero cyigizwe no gutozwa wabaye kuwa gatandatu tariki ya 14/12/2013, zasabwe kuzarangwa n’ibikorwa bifite intego mu cyiciro cy’urugerero cyizakurikiraho kuko ari bwo zizatanga umusaruro Abanyarwanda bazitegerejeho.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame wari usanzwe ari perezida w’ishyaka rya FPR-Inkotanyi yaraye yongeye kugirirwa icyizere cyo kuyobora uwo muryango mu myaka ine iri imbere nk’uko byavuye mu matora yabaye ku cyumweru tariki 15/12/2013, aho yatowe n’abantu 1948 muri 1957 batoye; akaba yatsinze Sheikh Abdul Karim Harelimana (…)
Umuraza Landrada, komiseri muri komisiyo y’igihugu y’itorero arasaba intore zigiye ku rugerero kutazihanganira na rimwe umuntu wese washaka guhungabanya Ubunyarwanda. Ibi yabivugiye mu muhango wo gusoza icyiciro cya mbere cy’urugerero rw’intore zikabakaba 700 zatorezwaga mu ishuri rya APEGA Gahengeri mu karere ka Rwamagana (…)
Umuryango w’abakomoka kuwitwa Busindu barasaba akarere ka Ngororero kubasubiza cyangwa bakabishyura agaciro k’ahubatswe umurenge wa Muhororo muri ako karere, nyuma y’uko uyu muryango utangiye gusubiza ahenshi muho bari bambuwe ubwo bahungaga mu 1959.
Intumwa za rubanda 23 n’izindi mpugucye mu muryango w’ubukungu w’ibiyaga bigari (CEPGL) kuva taliki ya 12/12/2013 bari mu Rwanda mu kuganira imikorere y’uyu muryango n’ibibazo uhura nabyo mu gushyira mu bikorwa inshingano ufite.
Abayobozi batandukanye bo ku rwego rw’igihugu n’abakirisitu banyuranye bahuriye kuri Paruwasi Regina Pacis yo mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo mu gitambo cya missa cyo gusabira Nyakiwgendera Nelson Mandela, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13/12/203.
Depo y’amarangi y’ishyirahamwe ry’abantu babiri ryitwa SOGECORWA na zimwe mu nyubako ziyegereye, imbere y’ahahoze hitwa kuri ETO-Muhima mu mujyi wa Kigali, hazindutse hibasirwa n’inkongi y’umuriro, ahanga saa moya za mu gitondo kuri uyu wa gatandatu tariki 14/12/2013.
Umufasha wa perezida Kagame yifatanyije n’abana b’imfubyi ziba mu kigo cya Noel Nyundo mu mihango yo kwitegura gusoza umwaka wa 2013, ashyikiriza abandi 22 inzu zo kubamo, naho abarenga 50 bashyikirizwa imiryango izabarera kandi asangira nabo ifunguro yabageneye mu bihe byo gusoza umwaka.
Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe amajyambere UNDP ryahaye u Rwanda igihembo cy’amadolari y’Amerika ibihumbi 75, kubera Video yarushije izindi muri Afurika mu kugira umwimerere yiswe Youth Connekt hangout, yakozwe na minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga MYICT. Ministry of Youth and ICT.
Umuyobozi wungirije w’Itorero ry’Igihugu, Brig. Gen. Bayingana Aimable aravuga ko u Rwanda rukeneye Abanyarwanda bazima mu mitekerereze no ku mubiri kugira ngo babashe kumenya gukora igikiwiye kandi bagikore neza kuko ariyo nzira y’iterambere u Rwanda rukwiye kunyura ngo rutandukane n’amateka mabi yose yaruranze mu bihe (…)
Umushinjacyaha mukuru wa leta mu Rwanda, Richard Muhumuza, aratangaza ko mu gikorwa cyo kugaruza imitungo ya leta yanyerejwe mu buryo budasobanutse ngo hamaze kugaruzwa miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda gusa mu gihe habarurwa ko asaga miliyoni 160 ariyo yanyerejwe n’abantu banyuranye, benshi muri bo bakaba abakozi ba leta. (…)
Ubwo Makoden Negatu uhagarariye Banki Nyafurika itsura Amajyambere BAD, Banque Africaine de Development, mu Rwanda yasuraga akarere ka Rulindo kuwa gatatu tariki ya 11/12/ 2013 yemeje ko iyo banki yiteguye gutanga amafaranga akenewe ngo hubakwe umuhanda uzahuza uturere twa Rulindo mu majyaruguru na Nyagatare mu burasirazuba.
Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire bw’umugabo n’umugore bita GMO, Gender Monitoring Office, ku bufatanye n’ibiro bishinzwe kugira inama abaturage mu by’amategeko mu karere ka Karongi MAJ, Maison d’Accès à la Justice bumvise kandi bakemura bimwe mu bibazo abaturage babagejejeho kuwa, batanga (…)
Itsinda ry’abiga mu ishuri rya gisirikare rya Kenya bari mu rugendoshuri mu Rwanda baravuga ko ishuri rikuru rya gisirikare ry’u Rwanda rikorera i Nyakinama mu karere ka Musanze riri mu nzira nziza izarigira ishuri ry’icyitegererezo mu karere u Rwanda ruherereyemo kose.
Umuturage wo mu mudugudu wa Kinkoronko mu kagari ka Gikaya ko mu murenge wa Nyamirama muri Kayonza afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, akekwaho kuba yarateye igiti cy’urumogi iwe mu gikari.