Kaminuza ya Gikirisitu yo muri Texas (Texas Christian University - TCU) yahaye Godeliève Mukasarasi Impamyabumenyi y’Ikirenga y’Icyubahiro, imushimira umusanzu we mu bikorwa byo kongera kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abatuye n’abaturiye ahitwa muri Duwane mu Karere ka Gisagara, babarizwa mu Tugari twa Duwane na Bweya mu Mirenge ya Kibilizi na Ndora, bavuga ko bari basanzwe bumva badatekanye kubera abajura batoboraga inzu, ariko ko barushijeho guhangayika aho biciye umuturanyi wabo, bagasaba gutabarwa.
Abaturage bo mu Mirenge ya Rugarika na Runda, baravuga ko bahangayikishijwe n’iyangirika ry’ikiraro kibahuza, ku buryo nta modoka ikibasha kucyambuka, ubu imigenderanire ikaba yarahagaze, guhahirana bikaba bigoye cyane, ariko igihangayikishije cyane kikaba abana bato bambuka icyo kiraro bajya banava ku mashuri, kuko hari (…)
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro, Moussa Faki Mahamat, Umuyobozi wa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe (AUC).
Abashinzwe umutekano mu bihugu bitandukanye bya Afurika, barimo kurebera hamwe ibibangamira umutekano, hanarebwa uburyo bafatanyiriza hamwe kugira ngo inzitizi zigihari zikurwaho.
Ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda muri Canada n’Urwego Rushinzwe Iterambere mu Rwanda (RDB), hatangijwe bwa mbere imurikabikorwa binyuze muri Visit Rwanda.
Urubyiruko 50 rwo mu Mirenge ya Cyanika na Kagogo mu Karere ka Burera, rwishoraga mu bikorwa byo kwambukiranya imipaka mu buryo butemewe, rutunda magendu n’ibiyobyabwenge, rugiye kubakirwa ubushobozi binyuze mu kwigishwa imyuga, izatuma babasha kwihangira imirimo ibafitiye akamaro, bityo babashe no kwitandukanya n’ibyo (…)
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, barasaba guhabwa amazi n’amashanyarazi bihagije, kuko kutabigira ngo bituma bakomeza kudindira mu iterambere.
Ku wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, abakozi bo mu kigo cy’Igihugu gishinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), bo mu ishami rishinzwe kurengera abaguzi basuye ibigo by’amashuri bya Groupe Scolaire Nyagatare, Groupe Scolaire Matimba, Groupe Scolaire Rwimiyaga na Groupe Scolaire (…)
Umuhanda wa Base-Kirambo-Butaro/Butaro-Kidaho mu Karere ka Burera, hari hashize imyaka isaga icumi (10) abaturage babwirwa ko uzashyirwamo kaburimbo, ndetse rimwe na rimwe hagashyirwamo imashini zikora imihanda, ariko zikawusiga wangiritse kurusha uko wari umeze, ubu imirimo yasubukuwe.
Minisitiri w’Urubyiruko Dr. Utumatwishima Abdallah, aherutse kwifatanya n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rubavu mu gusukura ahangijwe n’ibiza, abashimira ubwitabire n’ubwitange bagaragaza mu kugoboka abibasiwe n’ibyo bibazo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gukorana bya hafi na Zimbabwe mu nzego zitandukanye, mu guteza imbere ubukungu bw’ibihugu byombi.
Urubyiruko rwaturutse mu bihugu 32 byo ku mugabane wa Afurika ruteraniye i Kigali mu marushanwa y’isomo ry’imibare yiswe Pan African Mathematics Olympiad.
Kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Dr. Lassina Zerbo hamwe n’Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi y’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ingufu za Atomike na Dr. Fidel Ndahayo Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, maze baganira ku kamaro k’ingufu za nikeleyeri ku hazaza ha Afurika.
Mu isantere ya Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, haravugwa urupfu rw’umusore w’imyaka 18 witwa Tuyambaze, wagonzwe n’imodoka agapfa, ubwo yirukaga agerageza gutorokana telefoni yari amaze kwambura umuntu ayimushikuje.
DASSO nk’Urwego rw’umutekano rwunganira Akarere, muri Sitati nshya y’urwo rwego nk’uko ishyirwaho na Minisitiri w’Intebe, hari bimwe byahindutse mu rwego rwo gufasha urwo rwego kurushaho kunoza imikorere.
Mu mugezi wa Mukungwa, mu Kagari ka Kabirizi, Umurenge wa Gacaca, habotetse umurambo w’umugabo utahise umenyekana umwirondoro we.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagaragaje ko niyo wahura n’ibicantege bingana bite, udakwiriye kwemera ko bigutsikamira ugahera hasi, avuga ko ibyo abihera ku kuba hari abatangazwa n’aho u Rwanda rugeze, nyamara batarabitekerezaga.
U Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (HCR), byasinye amasezerano yo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu bihugu byombi, no gushyira mu bikorwa ibyemejwe mu masezerano ya 2010.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi uwitwa Habimana Jean Felix ukekwaho kwica abantu babiri.
Perezida Kagame yashimiye abayobozi n’inshuti bihanganishije u Rwanda nyuma y’aho ibiza biteje imyuzure n’inkangu. Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi yaguye hagati ya tariki 2-5 Gicurasi 2023, iteza imyuzure n’inkangu byatwaye ubuzima bw’abaturage bagera ku 135.
Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, avuga ko gukemura ikibazo cy’ubushomeri bisaba ubufatanye hagati y’inzego zitandukanye, by’umwihariko iza Leta n’iz’abikorera, kugira ngo uburezi n’ubumenyi butangwa buhuzwe n’ubukenewe ku isoko ry’umurimo muri iki gihe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imihanda ya Kaburimbo ireshya na kilometero 12, yubatswe ku nkunga ya Banki y’Isi, ishobora kuba yuzuye bitarenze Gicurasi 2023, kuko icyiciro cyayo cya nyuma kireshya na kilometero esheshatu, kigeze kuri 75% gikorwa.
Aba DASSO babiri, umushoferi utwara imodoka y’Akarere ka Rutsiro n’abandi bakozi 2 b’Akarere, batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho kwiba imfashanyo yagenewe imiryango yibasiwe n’ibiza.
Urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), rwakusanyije inkunga y’asaga miliyoni 50Frw, agenewe gufasha abashegeshwe n’ibiza, byagiririye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Umugore w’imyaka 22 wo mu Kagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi Akarere ka Musanze, yanyweye tiyoda ashaka kwiyahura atabarwa itaramuhitana, ajywanwa kwa muganga, nyuma aza gutaha yorohewe.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), irashimira abakomeje gutabara abahuye n’ibiza, aho ikomeje kwakira inkunga zinyuranye umunsi ku wundi, harimo n’imifuka 1,280 ya Sima yakiriye ku Cyumweru tari 14 Gicurasi 2023.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi Isi yizihije umunsi wahariwe umubyeyi w’umugore. Madamu Jeannette Kagame yashimiye ubwitange n’umutima w’abo babyeyi.
Mu gihe hasigaye umwaka umwe gusa ngo harebwe ibyagezweho muri gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere (NST1), ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza buvuga ko mu bikiri kure yo kugerwaho harimo gukura abaturage mu bukene, bityo bugasaba abafatanyabikorwa kubafasha muri uru rugamba.
Uwizeye Jean de Dieu wari warabaswe n’inyigisho z’ingengabitekerezo ya Jenoside aratangaza ko yanze buruse ya Leta yari yahawe, ngo kubera ko atari yizeye kubona akazi keza kuri Leta y’Inkotanyi, ahubwo akumva ko aramutse yize akaminuza zazamwica.