Imiryango itari iya Leta ikorera mu Rwanda, yamuritse ibyo yagezeho nk’uruhare rwayo mu iterambere ry’Igihugu. Yabigaragarije mu imurikabikorwa ryabaye tariki 12 Gicurasi 2023, mu gikorwa cyateguwe n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP) ku bufatanye n’Ihuriro (…)
Perezida Paul Kagame, Kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Gicurasi 2023 yakiriye Lord Popat, Intumwa y’u Bwongereza mu by’ubucuruzi, hamwe n’itsinda bari kumwe mu ruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kureba amahirwe ahari mu ishoramari.
Mu isambu ya Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Gashonga, Akagari ka Karemereye, Umudugudu wa Mibilizi, hakomeje kuboneka imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994.
Abatuye mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye bavuga ko ntako ubuyobozi butagize ngo bushakishe abagwiriwe n’ikirombe baturiye, bakanifuza impozamarira ku babuze ababo
Feza Nteziyaremye ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Rubavu wagizweho ingaruka n’ibiza agasigarana gusa umwana w’amezi atandatu n’ibyumweru bibiri. Ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga abagizweho ingaruka n’ibiza bo mu Karere ka Rubavu ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Nteziyaremye yavuze ko nyuma y’ibiza yifuzaga (…)
Perezida Paul Kagame wari ukubutse mu ruzinduko yagiriye mu Karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, yageze mu mujyi rwagati wa Musanze, ava mu modoka, asuhuza imbaga y’abaturage bari bamutegererezanyije urugwiro rwinshi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero buratangaza ko kubera ikibazo cyo kuzura kwa Nyabarongo igafunga umuhanda Muhanga – Ngororero - Mukamira, hari guteganywa kwimura igice cyawo kirengerwa n’amazi ahagana mu gishanga cya Nyabarongo mu Murenge wa Gatumba, kikanyuzwa ku musozi ugahingukira mu isantere ya Gatumba.
Abaturage bo mu Karere ka Ruhango barasaba abajyanama babahagarariye mu rwego rw’Akarere, gukomeza kubakurikiranira iby’impinduka ku misoro y’inzego z’ibanze n’ibiciro by’ibiribwa ku isoko kuko hari ibitubahirizwa.
Ubwo yari mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, Perezida Paul Kagame yijeje abagizweho ingaruka n’ibiza ubufasha bushoboka, ndetse abashobora gusubira mu byabo bakabisubiramo mu gihe cya vuba.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2023, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu by’umwihariko abaheruka kugirwaho ingaruka n’ibiza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Mubarakh Muganga, yitabiriye inama Nyafurika ngarukamwaka ihuza abagaba b’Ingabo zirwanira ku butaka, African Land Forces Summit.
Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yatangaje ko inyugu fatizo igurizaho amabanki y’Ubucuruzi yagumye kuri 7% muri iki gihembwe cya kabiri cya 2023, kuko ngo ibona ko ibiciro bizakomeza kugabanuka muri uyu mwaka ndetse no mu wutaha.
Uramutse usuye Diyoseze Gatolika ya Nyundo hamwe n’Iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Pie X, mu Ntara y’Iburengerazuba, waterwa agahinda n’ibyo umugezi wa Sebeya wahakoze ariko ukanashimira Imana kuba ntawe byambuye ubuzima muri ibyo bigo! Umugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu mu biza biherutse wakoze ibya mfura mbi ku duce (…)
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, avuga ko mu rwego rwo guharanira kugumana umwanya wa mbere babonye mu kwesa imihigo y’umwaka ushize, ubu bageze ku kigero cya 90% yeswa kandi izaba yageze ku 100% mu kwezi n’igice gusigaye.
Kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, u Rwanda n’Igihugu cya Malta byasinyanye amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Umugabo witwa Habarurema wari umaze iminsi ibiri yaragwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro, yagikuwemo akiri muzima.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gicurasi 2023, ni bwo habaye umuhango wo kunamira no guha icyubahiro abari mu nzego z’ubuzima bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yakiriye Edgar Sandoval, Umuyobozi Mukuru wa World Vision muri Amerika, nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bibinyujije ku rubuga rwa Twitter.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), cyatangaje ko mu minsi 10 yo hagati muri uku kwezi (kuva tariki 11-20 Gicurasi 2023), imvura izagabanuka ugereranyije n’ubushize kandi ikazagwa iminsi mike.
Mu Karere ka Gasabo hatangijwe gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka hagamijwe kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry’ibishushanyo mbonezamiturire.
Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, Perezida Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Djibouti n’itsinda ayoboye.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel K. Gasana, avuga ko batangiye gukusanya inkunga yo kugoboka abagizweho ingaruka n’ibiza mu rwego rwo kubagoboka ariko no kubereka ko bari kumwe mu kaga bahuye nako.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwishimiye kuza ku mwanya wa mbere mu Gihugu, mu kwitabira kwishyura ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé) muri 2022/2023, ndetse no kuzigamira izabukuru muri gahunda ya EjoHeza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki 10 Gicurasi, akarere ka Gakenke kasuwe na Perezida wa World Vision muri Afurika, mu ruzinduko rw’akazi arimo kugirira mu Rwanda. Ni uruzinduko bwana Edgar Sandoval Sr. yagiriye muri aka karere aho anasura ibikorwa biterwamo inkunga n’uyu muryango ahagarariye, birimo ECD ya Nemba.
Abaturage biganjemo abafite imirima mu hazwi nko ku ‘Kora’ mu Murenge wa Bigogwe, Akarere ka Nyabihu, bahangayikishijwe n’ikibazo cy’imyanda yiganjemo amashashi, amacupa ya purasitiki n’ibimene by’amacupa bijugunywa mu mirima yabo, bikabangamira ubuhinzi.
Ubwo bari mu gikorwa cy’amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Korowani Ntagatifu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude yashimye umusanzu w’amadini n’amatorero mu mibereho y’Abanyarawanda ndetse anabibutsa ko n’Igihugu kibaha ubwisanzure busesuye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).
Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu Ingabire Assoumpta, yasuye hamwe mu hacumbikiwe abaturage bagizweho ingaruka n’ibiza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, DR Vincent Biruta ayoboye inama yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.
Abatuye mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Juru, barasaba gusanirwa isoko kubera ko igihe imvura iguye, ibicuruzwa byabo byangirika bikabateza igihombo.