Mu bakora urugendo nyobokamana i Kibeho, hari abapfukama bagakoza umutwe ku butaka cyangwa bakabusoma bakihagera, bakanahagenda nta nkweto, kuko baba bavuga ko ari Ahatagatifu.
Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), yatangaje ko abantu bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro rya tariki 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023 ari 131, bikomeretsa abantu 94 umwe aburirwa irengero.
Aborozi b’amatungo magufi mu Karere ka Gatsibo barishimira ko batakivunika bajya gushaka ibiryo by’amatungo kuko babonye uruganda rubitunganya hafi yabo kandi ku giciro gito ugereranyije n’icyo baguriragaho.
Abaturage basanzwe batunzwe no guhingira amafaranga abatunga barataka ibura ry’akazi kuko n’akabonetse ngo bahembwa macye cyane atabasha guhahira urugo. Ubusanzwe mu Karere ka Nyagatare gukora mu murima w’ibigori, amasaka cyangwa ibishyimbo ntihabarwa umubyizi ahubwo babara umubare w’ibyate (intambwe) yakoze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, Hategikimana Fred, avuga ko ibagiro rya kijyambere rya Nyagatare ririmo kubakwa niryuzura, nta modoka zizongera gupakira amatungo ahubwo zizajya zipakira inyama zayo.
Abayobozi mu nzego z’ibanze bavuga ko bihaye ingamba zo kurandura ihohoterwa mu miryango n’irikorerwa abana, bahereye ku Isibo kuko ingo zifitanye amakimbirane ariho zibarizwa.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abaturage 13 bapfuye bishwe n’ibiza byabaye mu ijoro ryo ku itariki ya 2 rishyira tariki 3 Gicurasi 2023.
Abanyarwandakazi 58 baba mu bihugu byo hirya no hino ku Isi (Diaspora) bitabiriye Itorero ry’Igihugu, bavuga ko n’ubwo baje bitwa Intore, bafite icyizere cyo gusohoka ari Abatoza, aho biteguye kujya kwerekana mu mahanga aho baba, n’ishusho y’aho u Rwanda rugeze mu kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente wasuye abaturage bo mu Karere ka Nyabihu bangirijwe n’ibiza, yasabye abatuye mu manegeka kwihutira kwimuka, birinda ko hagira uwongera gutwarwa n’inkangu.
Umuyobozi w’Ikirenga w’Igihugu cya Qatar (Emir), Amir Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani yoherereje Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubutumwa bwo kumufata mu mugongo nyuma y’ibiza byahitanye abarenga 130 mu ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruruguru n’Amajyepfo.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko kugera ku bagwiriwe n’ikirombe bikomeje gutinda, ahanini bitewe n’imvura irimo kugwa muri iyi minsi.
Abanyamuryango ba Koperative Muganga SACCO barasaba kugabanyirizwa inyungu, ku nguzanyo zitandukanye bahabwa kugira ngo bibafashe kurushaho kwiteza imbere, kubera ko basanga zikiri hejuru.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ari kumwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu na Minisitiri w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko François, umugaba w’Ingabo z’u Rwanda hamwe n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda, bifatanyije n’abaturage b’Akarere ka Rubavu mu gushyingura abapfuye 13 (…)
Nyuma y’uko igihugu cy’u Rwanda cyibasiwe n’ibiza by’imvura yaraye igwa mu ijoro rishyira itariki 03 Gicurasi 2023, abantu 127 bakahatakariza ubuzima, Intara y’uburengerazuba n’iy’Amajyaruguru, nizo zibasiwe cyane n’ibyo biza.
Kompanyi y’u Rwanda y’ubwikorezi bwo mu kirere RwandAir na Qatar Airways yo muri Qatar batangije ubufatanye mu bijyanye n’ubwikorezi bw’imizigo mu kirere, hagamijwe gukomeza kuzamura ubucuruzi ku Mugabane wa Afurika n’ahandi ku Isi izo Kompanyi zombi zikorera.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yavuze ko inzu zirenga 7,000 nta wemerewe kongera kuzituramo, nyuma y’uko zishegeshwe hakabamo n’izashenywe n’ibiza mu Ntara z’Iburengerazuba n’Amajyaruguru, hirindwa ko zabagwira.
Abaminisitiri batandukanye basuye abaturage bo mu Karere ka Rubavu bangirijwe n’ibiza, babizeza ubutabazi bwihuse n’umutekano.
Mu butumwa Perezida wa Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe (AU), Moussa Faki Mahamat yanyujije kuri Twitter, yihanganishije Abanyarwanda baburiye ababo mu biza byibasiye Intara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo.
Urubyiruko rw’Abayisilamu rwitabira amarushanwa yo gusoma no gufata mu mutwe Igitabo gitagatifu cya Korowani, ruratangaza ko abamaze gucengerwa n’inyigisho zikubiye muri iki gitabo, badashobora kwishora mu bikorwa by’iterabwoba.
Perezida Paul Kagame, yakiriye muri Village Urugwiro Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Umutekano wa Repubulika ya Czech, Vít Rakušan, n’itsinda ayoboye, bagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.
Ibiza byatewe n’imvura mu Karere ka Rubavu, byangije uruganda rwa Pfunda rutunganya icyayi, ruhagarika ibikorwa.
Impunzi zo mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba, zirasaba ko serivisi z’ubuvuzi zihatangirwa zarushaho kunozwa, kugira ngo bashobore kuvurwa neza.
Nyuma y’uko amakuru aturutse i Vaticani y’itorwa rya Pariri Bartazar Ntivuguruzwa, ahabwa inshingano zo kuba Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kabgayi kuri uyu wa 2 Gicurasi 2023, yavuze uko yakiriye ubwo butumwa bwa Papa Francis.
Imvura yaguye mu ijoro ryakeye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2023 kugeza mu gitondo, imaze guhitana ubuzima bw’abaturage barenga 109 mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru (imibare ya mu gitondo ahagana saa tatu).
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri, tariki 2 Gicurasi 2023, yakiriye muri Village Urugwiro, intumwa ziturutse mu ishuri Mpuzamahanga ry’Ubucuruzi, INSEAD.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Habitegeko François, yatangaje ko ibiza byahitanye imiryango myinshi mu Ntara ayoboye, ndetse imibare imaze kumenyekana y’abahitanywe nabyo ikaba igera ku bantu 55.
Uko ubukungu bw’igihugu buzagenda buzamuka imishahara y’abakozi ba Leta ishobora kuzagenda yiyongera nk’uko byavuzwe na Mwambari Faustin, Umuyobozi mukuru w’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA), mu munsi mpuzamahanga w’umurimo wizihizwa tariki ya 1 Gicurasi.
Perezida w’Umutwe w’Abadepite Mukabarisa Donatille yagiranye ibiganiro n’Abadepite bo muri Zambia bari mu ruzinduko mu Rwanda biyemeze gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Nyuma y’uko amwe mu makaritsiye agize umujyi wa Musanze no mu nkengero zawo, hakomeje kuvugwa ubujura bwambura abaturage, ahacukurwa inzu no kwamburira abantu mu mihanda, ubu haravugwa n’ubujura bw’imyaka mu mirima cyane cyane ibirayi.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari two mu Karere ka Huye, bizihije umunsi w’Umurimo biyemeza kurushaho gukora umurimo unoze, kandi ngo bazabigeraho kuko bashyikirijwe moto zizabafasha mu ngendo begera abaturage.