• FAO ikorana neza n’u Rwanda

    Tariki 09/12/2011, Perezida Kagame yakiriye umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi (FAO), Dr Jacques Diouf, wari uje kumusezeraho nyuma yo gusoza imirimo ye.



  • Ingabo 140 zirwanira mu kirere zasoje amahugurwa

    Ejo, abasirikare 140 b’umutwe w’abasirikare b’u Rwanda barwanira mu kirere bagera ku basoje amahugurwa bari bamazemo ukwezi mu ishuri rikuru rya gisirikare i Gako mu karere Bugesera. Ayo mahugurwa yabateguraga kujya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Darfur mu ngabo zihuriweho n’Umuryango w’Abibumbye n’Ubumwe bw’Afurika (…)



  • Perezida Kagame na Tony Blair biyemeje ubufatanye bushya mu kubaka ubushobozi

    Tariki 09/12/2011, Tony Blair wahoze ari minisitiri w’intebe w’u Bwongereza na Perezida Kagame bemeje ishyirwaho ry’uburyo bwo kubaka ubushobozi (innovative strategic capacity building initiative) hagamijwe iterambere mu rwego rwo gufasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye.



  • I Kigali hatangijwe imurikagurisha ryiswe “TVET Expo”

    Ejo, urugaga rw’abikorera (PSF) rufatanyije n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA) batangije imurikagurisha ryiswe TVET EXPO rigamije kwerekana aho u Rwanda rugeze ruteza imbere imyuga na tekinike ndetse no kurushaho kumenyekanisha akamaro kabyo. Rizarangira tariki 12/12/2011.



  • Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bamenya byinshi ku gihugu iyo basuye abaturage

    Mu rugendo rw’iminsi ibiri rwatangiye tariki 08/12/2011, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda bagirira mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, baravuga ko iyo gahunda ibafasha kumenya nyabyo igihugu barimo kuko ari bwo bamenya ubuzima busanzwe bw’abanyarwanda.



  • Muri Jenoside, abagore bakoreye bagenzi babo ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Ubushakashatsi bwakozwe na Astou Fall, umunyeshuri w’Umunyasenegali wiga muri kaminuza ya Auvergne, bwagaragaje ko hari abagore benshi muri Jenoside bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina na bagenzi babo, abandi bicwa na bagenzi babo.



  • Icyirombe cya Nyakabingo ni gihamya ko u Rwanda rufite amabuye y’agaciro

    Umuyobozi w’akarere ka Rulindo, Justus Kangwage, arizera ko ibyo abanyapolitiki b’abanyamahanga babonye mu cyirombe cya Nyakabingo kiri muri aka karere ari icyemeza isi ko u Rwanda narwo rwihagije ku mabuye y’agaciro.



  • Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda barerekwa ibyiza by’u Rwanda mu Majyaruguru n’Uburengerazuba

    Kuva uyu munsi, ku nshuro ya gatatu, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda batangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri yo gutambagizwa ibyiza nyaburanga by’u Rwanda n’intambwe nziza u Rwanda rukomeje gutera mu iterambere.



  • Ibikorwa by’urugomo kuri Ambasade y’u Rwanda i Paris

    Tariki 06/12/2011 ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku isaha y’i Paris, abantu bataramenyekana bateye ambasade y’u Rwanda iri i Paris mu murwa mukuru w’Ubufaransa.



  • U Rwanda rwakiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ihohoterwa ry’abagore n’abakobwa

    Abahagaririye inzego z’umutekano baturutse mu bihugu 15 byo ku mugabane w’Afurika bari mu Rwanda aho bitabiriye inama y’iminsi ibiri ku bijyanye no kurwanya ihohoterrwa rikorerwa abagore n’abakobwa.



  • Ihuriro AMANI ryabonye abayobozi bashya

    Abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira Amahoro mu Karere k’Ibiyaga Bigari (AMANI), Ishami ry’u Rwanda, batoye komite nshya y’abayobozi bagomba kuriyobora mu gihe cy’umwaka.



  • Kabarondo: Batatu bari mu bitaro nyuma y’impanuka ya taxi mini bus

    Uyu munsi mu gitondo ku muhanda uva i Rwinkwavu ugana ku muhanda munini i Kabarondo ugana i Kigali habereye impanuka ya taxi mini bus itewe no gusubira inyuma ubwo yananirwaga gukomeza guterera umuhanda ahitwa Mu materasi. Kugeza ubu nta muntu witabye Imana ariko abagera kuri batatu bahise bajyanwa ku bitaro bya Rwinkwavu (…)



  • Rutsiro: Inkangu yishe umuntu

    Mu mudugudu wa Rukoko, akagari ka Gihira umurenge wa Ruhango akarere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rw’umugabo witwa Kurikiye Amiel witabye Imana kuwa mbere tariki 05/12/2011, ahitanywe n’inkangu.



  • Huye: Ikamyo yagonze umwana mu Gahenerezo

    Tariki ya 7 Ukuboza, mu masaa tatu za mu gitondo, umwana witwa Nowa uri mu kigero cy’imyaka 15 yagonzwe n’ikamyo yo mu bwoko bwa fuso yari ihagaze imbere y’amaduka igiye gupakurura ibirayi.



  • Sam Rugege yasimbuye Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

    Prof. Sam Rugege wari visi perezida w’urukiko rw’ikirenga yasimbuye Aloysia Cyanzayire ku mwanya wa Perezida w’urwo rukiko wari umaze imyaka umunani aruyobora.



  • Abambasaderi 6 bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera gukorera mu Rwanda

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, mu muhango udasanzwe wabereye mu rugwiro tariki 06/12/2011, yakiriye impapuro z’ambasaderi batandatu zibahesha uburenganzira bwo guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.



  • Umuvugizi wa HCR abona ko u Rwanda rufite ubushobozi bwo kurinda abaturage barwo

    Umuvugizi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, Fatoumata Lejeune-Kaba, asanga nta cyabuza impunzi z’Abanyarwanda ziri hirya no hino ku isi gutaha kuko u Rwanda rushoboye kurinda abaturage barwo.



  • Rusizi: Hatahutse impunzi 56 ziva muri Kongo Kinshasa

    Ku mugoroba wa tariki 05/12/2011 mu kigo cyakira abatahutse cya Nyagatare mu karere ka Rusizi hageze impunzi z’abanyarwanda zatahutse zivuye muri Kongo Kinshasa. Muri izo mpunzi harimo abahoze mu ngabo z’umutwe urwanya ubutegetsi mu Rwanda wa FDLR barindwi n’abasivili 49.



  • Umwana yaburiwe irengero none barakeka ko ari amazi yamujyanye

    Mu murenge wa Muko mu Kagali ka Cyamuhinda mu mudugudu wa Ntonyanga mu karere ka Gicumbi habuze umwana w’umwaka umwe n’igice witwa Igiraneza Beline none barakeka ko ari amazi yamujyanye.



  • Perezida Kagame yashyizeho abaminisitiri batatu

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri y’intebe riravuga ko Perezida wa Repubulika ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko, cyane cyane mu ngingo ya 116 y’ itegeko nshinga, yashyizeho abaminisitiri batatu aribo : Dr Vincent Biruta: Minisitiri w’Uburezi; Jean Philibert Nsengimana : Minisitiri w’Urubyiruko na Mitali (…)



  • Kagame azahabwa igihembo ‘Life Achievement Award’

    Perezida w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame, azahabwa igihembo n’igihugu cy’Ubugande nk’umuntu wagize uruhare mu iterambere ry’urubyiruko muri Afurika.



  • DFID yahaye u Rwanda inkunga y’ama pound miliyoni 76

    Ejo, ikigo cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) cyahaye u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 76 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza (amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 71 n’igice). Muri ayo mafaranga, arenga miliyari 54 n’igice azakoreshwa mu burezi naho asigaye akoreshwe mu bikorwa by’ubuhinzi.



  • Kabarondo: Abatuye ku mihanda batewe impungenge n’impanuka z’imodoka

    Abaturage baturiye umuhanda bo mu murenge wa Kabarondo, mu karere ka Kayonza bavuga ko batewe impungenge n’abashoferi batubahiriza amategeko y’umuhanda bikaba byatuma haba impanuka zikangiza ibikorwa bya bo biri hafi y’umuhanda.



  • Uwahoze ari umuyobozi w’akarere ka Gatsibo yafunguwe

    Uwigeze kuba umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Murego Jean Marie Vianney, yakuwe muri gereza kubera ko yitwaye neza mu gihano cye. Murego yari afunze kuva mu mwaka wa 2010.



  • Jeannette Kagame aritabira inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA muri Ethiopia

    Kuva ejo tariki ya 04/12/2011, umufasha wa Perezida w’u Rwanda, Jeannette Kagame, yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya SIDA ndetse n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) yatangiye ejo mu mujyi wa Addis Ababa, muri Ethiopia.



  • Minisitiri Kabarebe mu ruzinduko rw’akazi muri Côte d’Ivoire

    Kuva tariki 04/12/2011, minisitiri w’ingabo w’u Rwanda, Gen. James Kabarebe, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Côte d’Ivoire mu rwego rwo kuganira n’abayobozi b’icyo gihugu kuri gahunda zo gusana icyo gihugu nyuma y’imvururu gisohotsemo.



  • “Gukora nk’ikipe biteza imbere” - Protais Murayire

    Ejo mu karere ka Kirehe hateraniye inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi maze abayitabiriye barebera hamwe ibyagezweho kandi barebera hamwe ingamba zo gushyira mu bikorwa ibitaragezweho mu minsi ya vuba.



  • Nemba : Hasinywe amasezerano ahuza umupaka w’u Rwanda n’u Burundi

    Tariki 03/12/2011, aba komiseri bakuru b’ikigo by’imisoro n’amahoro b’ibihugu byombi basinye amasezerano ahuza umupaka w’u Rwanda n’u Burundi i Nemba mu karere ka Bugesera.



  • Kamonyi: impanuka yakomerekeje bikomeye abari batwaye imodoka

    Iyo mpanuka yabaye kuri uyu munsi ahagana mu ma saa sita n’igice z’amanywa mu Nkoto mu karere ka Kamonyi yakomekeje abantu bikabije ariko nta wapfuye. Impanuka yabaye nyuma y’imvura y’utujojoba hagati y’imodoka ebyiri zo mu bwoko bwa Toyoace.



  • Nyuma y’iminsi itatu yaragwiriwe n’umwobo, umurambo we wavanywemo

    Mu ijoro rya tariki ya mbere rishyira iya kabiri uku kwezi nibwo umurambo w’umugabo witwa Muzigura Damascene wagwiriwe n’umusarani yacukuraga muri College de l’Espoir wa kuwemo maze uhita ujyanwa ku bitaro bya polisi ku Kacyiru.



Izindi nkuru: