Ngendahayo utuye mu Murenge wa Bwisijye abasha kwinjiza ibihumbi 30 ku munsi abikuye mu migati akora mu bijumba.
Ansonsiyata Mukarugabiro wo mu karere ka Nyamagabe, atangaza ko yicuza kuba yarashatse kwivugana umugabo we kubera amakimbirane yo mu muryango.
Ubuyobozi bw’Ishuri Rikuru ry’Ingabo z’Igihugu (RDF/ SCSC) buratangaza ko imikorere myiza iranga Ingabo z’u Rwanda ziyikomora ku mahugurwa n’amasomo zibona.
Bruco Motion ntizakora igitaramo cyo kumurika videwo y’ukwezi kwa Kanama mu rwego rwo gusobanura neza iki gikorwa kuri televiziyo.
Urwego rwunganira mu by’umutekano, Dasso, mu Karere ka Nyamasheke rworoje umukene runamwubakira ikiraro mu mpera z’iki cyumweru.
Itorero rya Evangerical Restoration Church, Paruwasi ya Kimisagara ryateguye igiterane cy’umuryango cy’iminsi 7 kitezweho kubanisha neza imiryango.
Ikusanyirizo ry’amata rya Nyamabuye ryubatswe mu mwaka wa 2009 ntirikora nezakubera ikibazo cy’abarikoresha bakora n’indi mirimo.
Alpha Oumar Konare wabaye Perezida w’igihugu cya Mali, aragirana ibiganiro na Perezida Kagame kuri uyu wa mbere tariki 24 Kanama 2015, ku birebana n’amasezerano y’amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo
Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa gahunda yo guhindura bimwe mu bice by’imihanda igize Kigali iy’abanyamaguru gusa.
Abasore babiri barwariye mu kigo nderabuzima cya Byimana, nyuma yo kunywa inzoga bakarwana n’abandi bantu batanu bakabatemagura mu ijoro rya 23 Kanama 2015.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) itangaza ko urubyiruko rwo mu Rwanda rufite amahirwe yose akenewe ruyabyaje umusaruro ngo rwagera ku iterambere.
Abaturage bo mu Karere ka Musanze barasaba ko uruganda rwa SOTIRU bakeshaga amaramuko rukaza gufunga ko rwakongera gukora.
Bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiriko tariki 22 Kanama bamwe mu rubyiruko bamuritse ibyo bagezeho bashishikariza abandi kwihangira imirimo.
Inka umuryango “CARSA “ uha abakoze Jenoside n’abayikorewe ngo ibafasha gushimangira inzira y’ubwiyunge kuko ubufatanye mu kuyitaho butuma habaho gusabana.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2015, bizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiriko, bamwe mu rubyiruko mu Karere ka Kamonyi bavuze ko gusuzugura imwe mu mirimo basanga bidindiza iterambere.
Ku Munsi Mpuzamahanga wahariwe Urubyiruko uba tariki 22 Kanama, mu Karere ka Kirere urubyiruko rwasabwe kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi zisenya igihugu.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahagurukiye gukemura ibibazo by’Imiryango 56 yangirijwe imitungo mu gutunganya Umudugudu w’Icyitegererezo wa Nyundo mu Murenge wa Rugendabari.
Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe, yanzuye ko izashyigikira gahunda Perezida Kagame yatangije yo kuvuganira uburinganire hagati y’ubukobwa n’umuhungu yiswe HeforShe.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ibihugu bivuga ko abayobozi babi ndetse n’abatagira icyerekezo bose baba ku mugabane wa Afurika, ari ibintu bikwiye guhagarara.
Gahunda y’amatsinda y’ibiganiro by’abaturage bigamije guteza imbere imiyoborere myiza, izakosora amakosa yajyaga akorwa na bamwe mu bayobozi bityo bikihutisha iterambere.
Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rwimiyaga burizeza abacururiza mu isoko ryaho ko bugiye guca akajagari katerwaga n’abaza kuhacururiza bavuye ahandi.
Bamwe mu baturage batuye mu mirenge ikora ku mugezi wa Giciye banejejwe no kuba usigaye ubyara amashanyarazi, ubundi warabatwariraga abantu n’imirima.
Akarere ka Nyamagabe kashimiwe ingamba kafashe zo guhuza inzego z’itandukanye, mu gushyira hamwe kugira ngo ihame ry’uburinganire ritezwe imbere.
Nubwo abaturage bo mu Krere ka Kirehe bipimisha SIDA ari benshi, bamwe mu bo twasanze mu Kigo Nderabuzima cya Kirehe tariki 16 Kanama 2015 ntibazi uburyo yandura.
Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Mahama zatangiye gutoroka inkambi ya Mahama zijya gusabiriza mu baturage zivuga ko inzara yazirembeje.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 20 Kanama 2015, Minisitiri w’Intebe wa Etiyopiya yageze mu Rwanda aje gutangiza Fondation Meles Zenawi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi n’iy’Ingabo zasuye umushinga w’ubworozi bw’inka mu Bugesera ku wa 20 Kanama 2015 zemeza ko uzatuma nta nyama zongera gutumizwa hanze.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwasabye ibigo by’imari bigakorera gutahiriza umugozi umwe mu nama yabahuje kuri uyu wa 18 Kanama 2015.
Mu ijoro ryo kuwa 17 Kanama, Musabyimana Yvette wo mu murenge wa Rwimiyaga yataye umwana mu musarane abaturage bamukuramo atarapfa.
Umupfakazi w’abana 6 utuye mu Murenge wa Mwurire, Akarere ka Rwamagana, arashinja ubuyobozi kumwambura inka yahawe muri “Girinka”, bukayigabira undi.