Abaturage bo mu Kabuga mu murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, baratabaza nyuma yo gusenyerwa na sosiyete ikora umuhanda,China Road.
Impuzamiryango Pro-Femmes Twese Hamwe, iharanira uburinganire n’amahoro, yiyemeje kuri uyu wa 13 Ukwakira 2015, gufasha kwimakaza amahoro, igendeye ku mwanzuro wa LONI 1325.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gakenke burasaba abaturage kongera kwita ku isuku kuko byongeye kugaragara ko ikiri nkeya mu baturage.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buravuga ko ikibazo cy’amazi abatuye mu Murenge wa Gahini bafite gishobora gukemuka mu gihe cya vuba.
Bamwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera baravuga ko bahangayikishijwe n’amacumbi yubakiwe abarimu agatwara akayabo none bakaba batayabamo.
Abaturiye ruhurura iri ku Muhima n’abahagenda binubira umwanda ibatera kubera abitwikira ijoro bakamenamo ibishingwe bigatuma hahora umunuko.
Abikorera bo mu Rwanda basanga babangamirwa mu mikorere yabo kubera amatagegeko agenga ubucuruzi mu bihugu by’Africa y’Uburasirazuba(EAC) atarahuzwa.
Abaturage 81 bo mu murenge wa Nkombo mu karere ka Rusizi baravuga ko bamaze imyaka itanu barambuwe miliyoni enye n’uwabakoreshaga.
Ibarura rya 4 ry’imibereho y’Abanyarwanda riragaragaza ko abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu Karere ka Nyanza babarirwa muri 38 %.
Kuri uyu wa 12 Ukwakira 2015, mu Murenge wa Rwimiyaga batashye ivuriro rito rya Gakagati basaba abaturage kurigana ngo bagabanye impfu z’abana n’ababyeyi.
Umushinga w’Itegeko Nshinga watowe n’Inteko kuri uyu wa 12 Ukwakira 2015, ugenera Perezida wa Repubulika manda z’imyaka irindwi zitagira umubare.
Ibihumbi by’Abanyarwanda bategerezanyije amatsiko ibiva mu biganiro Inteko ishinga amategeko yatangiye gusuzuma ishingiro ry’umushinga w’itegeko rivugurura itegeko inshinga.
Umwana witwa Nyiraneza Therese w’imyaka itatu yaguye mu muvu, umurambo we ukaba wabonetse muri iki gitondo cyo ku wa mbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bwafashe imyanzuro yo gukaza isuku kugira ngo Umujyi wa Muhanga urusheho gusa neza.
Inama Nkuru y’urubyiruko(NYC) igiye kubyaza umusaruro urushijeho abiga muri kaminuza n’amashuri makuru, nk’uko yabimenyesheje ababahagarariye ku ya 09 Ukwakira 2015.
Mu karere ka Rulindo habaye igikorwa cyo gukingira bwa nyuma abakozi bakorera ku karere indwara y’umwijima wa Hepatite B
Hari bamwe mu bagabo bumva ko umugoroba w’ababyeyi ureba abagore gusa bityo ugasanga ntibawitabiriye kandi ukemukiramo ibibazo birebwa n’ibitsina byombi.
Abahinga buhira imyaka mu gishanga cya Kagitumba, barasaba ubuyobozi gusubizaho abazamu barinda ibyuma byuhira kuko abajura biba utwuma tunyuramo amazi.
Mu muhango wo guhemba abaguzi bitabiriye kwaka inyemezabuguzi z’akamashini ka EBM, byagaragaye ko abagore ari bake cyane babyitabiriye.
Abahinzi b’ahitwa mu Kigezi mu Karere ka Karongi barishimira imbuto nshya bahawe, n’ubwo byabagoye kumva impamvu y’itemwa ry’urutoki rwari rurwaye.
Abanyeshuri bane bakubiswe n’umuyobozi wabo, bakajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kibingo, byabaye ngombwa ko bimurirwa mu bitaro bya Kabgayi.
Mu Karere ka Huye, kuri uyu wa 9 Ukwakira 2015, hatangirijwe gahunda yo kwifashisha amakarita y’utugari mu kugaragaza icyo ubutaka bwagenewe gukorerwaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gakenke buhangayikishijwe n’ikibazo cy’abana basaga 1230 batandikishijwe n’ababyeyi babo mu gitabo cy’irangamimerere, kuko ari imbogamizi kw’iterambere ry’akarere.
Urwego rwunganira mu by’umutekano mu karere ka Rutsiro (DASSO) rwasabwe kurushaho kunoza, nyuma yo kwambikwa amapeti.
Abahinga mu Rukore ho mu kagari ka Kahi ko mu murenge wa Gahini i Kayonza ngo barammbiwe urugomo bakorerwa n’abashumba.
Urubyiruko rwibumbiye mu ihuriro ry’ imiryango y’urubyiruko itegamiye kuri Leta, ruratangaza ko rwiyemeje gusigasira iterambere ryagezweho na bakuru babo mu Rwanda.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, asaba abangavu kwirinda “uduhendabana” tw’ababashuka, ahubwo bakamenya gufata icyemezo n’icyerekezo cy’ubuzima bwiza bakiri bato.
Leta y’u Rwanda yagiranye amasezerano y’inkunga ya Miliyoni 15 z’amadolari n’Ikigega gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga mu bihugu bicukura peteroli (OFID) yo gukora umuhanda wa Nyagatare-Rukomo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera burateganya guha imiryango ikennye iby’ibanze bizayifasha kuva mu cyiciro cy’abakene ku buryo bwihuse.
Abagenzi bategera imodoka muri gare nshya murenge wa Rukomo babangamiwe no kutagira ubwiherero rusange.