Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’inama nkuru y’itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo, yemeza ko abagore bakora itangazamakuru bashoboye, ariko bakwiye gukanguka, bakerekana ko bashoboye nka basaza babo bakora umwuga umwe.
Madame Jeanette Kagame wari muri Amerika, aho yitabiriye isengesho ry’abayobozi muri iki gihugu, yavuze ko Abanyarwanda bishimye kuruta uko bigeze kwishima mu bihe byashize.
Uwamahoro Bonaventure atorewe kuyobora akarere ka Nyamagabe, atsinze M.Louise Nduwayezu ku majwi 324 kuri 13
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018, mu Karere ka Nyarugenge, mu Murenge wa Nyamirambo, Akagali ka Kivugiza, hatangiye ibikorwa byo kubaka ibitaro by’aka karere.
Madame Jeannette Kagame yahamagariye abatuye isi kwimakaza urukundo, ubwo yigishaga mu isengesho ry’abayobozi bakuru ba Leta zunze Ubumwe za Amerika, i Washington.
Madamu Jeannette Kagame ari mu ruzinduko i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku butumire bw’icyo gihugu, aho ari bwitabire ibirori n’amasengesho yo gusabira igihugu mu muhango uzwi nka “National Breakfast Prayer”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burashinja bamwe mu babyeyi guhishira abahohotera abana bakiri bato bakabatera inda.
Umuryango Pro-Femmes Twese hamwe ndetse n’indi miryango iharanira iterambere ry’umugore, yamaganiye kure imvugo ipfobya ikanatuka umugore yakoreshejwe n’Umupasiteri witwa Niyibikora Nicolas.
Imiryango itari iya Leta (NGOs) irimo gutegura imurikabikorwa mu rwego rwo kugaragariza rubanda ibyo bakora ndetse n’uruhare rw’iyo miryango mu iterambere ry’igihugu.
Abazatuzwa mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ruhuha ho mu Murenge wa Mamba, bavuga ko viziyo 2020 bagiye kuyigeramo muri 2018, kubera ubwiza butatse uwo mudugudu bazaturamo.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Reims mu Bufaransa wahaye umudari w’ishimwe Umufaransa Alain Gauthier, kubera ibikorwa byo gukurikirana abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihishe mu Bufaransa.
Umugoroba umwe muri 2008 ubwo Ruzindana Egide w’imyaka 30, yari avuye ku kazi ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Yahuye n’abana bo mu muhanda bazwi nka “Mayibobo” bicaye hafi ya Hoteli Novotel Umubano banywa ibiyobyabwenge bya “Kore” kugira ngo barwanye inzara.
Imwe mu miryango ya Sosiyete sivile ngo ntikunda ko amafaranga ikoresha agaragara kandi aba yaragenewe abaturage nubwo atava mu ngengo y’imari ya Leta.
Gatabazi JMV Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru arasaba abatuye umurenge wa Shingiro mu karere ka Musanze kwirinda amakimbirane yo soko y’ubukene, avuga ko umuryango udashobora kuvukamo intwari uhora mu makimbirane.
Abenshi mu bafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo abasirikare bakuru n’abari abayobozi bakomeye. Iyo biregura bavuga ko batari bafite ubushobozi buhagije bwo kurinda interahamwe kwica Abatutsi.
Col Albert Rugambwa uyobora ingabo zikorera mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, yasabye urubyiruko kwitegura kumenera igihugu amaraso, ngo kuko amaraso ariyo kiguzi cya nyacyo cyacyo.
Abanyarwanda bose babyukiye mu gikorwa cyo kwibuka intwari zitangiye igihugu, igikorwa na Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze ashyira indabo ku gicumbi cy’Intwari.
Mu 1959 ubwo impinduramatwara yakorwaga na Parimehutu yacaga ibintu, umwe mu rubyiruko rwari ruriho icyo gihe yahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be b’urubyiruko, babaga muri Parimehutu.
Hari amakuru yemeza ko Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron ashobora kuza mu Rwanda mu kwezi kwa Kane uyu mwaka.
Harabura amasaha make ngo u Rwanda rwizihize umunsi w’Intwari, ariko Abanyarwanda baba muri Leta ya Indiyana no muri Michigan bamaze kuwizihiza.
Perezida Kagame asanga abantu badakwiye gufata Afurika mu isura ya ruswa kuko ari ikibazo kiri ku isi yose, ariko akongeraho ko hakenewe ubushake n’ingamba zo kuyica muri Afurika.
Mu masaa yine z’ijoro yo kuri uyu wa 28 Mutarama, ahakorerwa amasabune muri Gereza ya Huye hafashwe n’inkongi, Polisi itabara bwangu harazimywa.
Hari Abanyafurika n’abayobozi bakomeye ku isi batangiye kugaragaza uburyo biteze byinshi kuri Perezida Paul Kagame uzatangira kuyobora Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU) ku mugaragaro kuwa Mbere.
Abagore bo mu Karere ka Nyamasheke barimo gutaka kubera abagore bafite amafaranga babatwarira abagabo, bigasenya ingo n’imiryango.
Padiri Mudahinyuka Charles wari umwe mu bahanzi bakomeye wamamaye mu ndirimbo yakunzwe cyane “U Rwanda rw’ejo” kuri uyu wa gatanu yitabye Imana azize uburwayi.
Perezida Paul Kagame yatangaje ko Amerika yafashije u Rwanda mu rugendo rw’iterambere rwatangiye, anizeza ko iyo mikoranire izakomeza ku mpande zombi.
Benshi mu rubyiruko barangije za kaminuza bavuga ko batanyurwa n’imitangire y’akazi kuko ngo hari ababaka ruswa batayitanga n’akazi ntibakabone bikabaheza mu bushomeri.
Perezida Paul Kagame, uri mu nama yiga ku bukungu bw’isi i Davos mu Busuwisi, yagiranye ikiganiro kigufi na Perezida w’Amerika Donald Trump.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Munyantwari Alphonse avuga ko mu cyumweru cyahariwe ubufasha bw’amategeko abagabo bazigishwa kudakubita abagore bitwaje ubusinzi.
Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruravuga ko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta itagifatwa nk’abagiraneza, ko ahubwo isigaye ifatanya na Leta mu guteza imbere igihugu mu nguni zose z’imibereho bityo igafatwa nk’abafatanyabikorwa.