Mu ijoro ryakeye mu Karere ka Ngororero imvura yaguye ari nyinshi iteza inkangu ndetse inasenya amazu, bihitana abantu icyenda, abandi babiri baburirwa irengero.
Nyuma y’aho abayobozi batanu b’ikigo cy’igihugu giteza imbere uburezi REB, bahagaritswe n’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 11 Mata 2018, REB yahawe abayobozi bashya.
Umuyobozi w’umuryango Mo Ibrahim yemeza ko abantu bamwumva nabi iyo anenga abayobozi batandukanye, akemeza ko anenga abayobora nabi gusa.
Sena y’u Rwanda yasabye inzego kugaruza za miliyari zimaze guhombera mu gukoreshwa nabi no kunyereza umutungo wa Leta.
Ingabo z’igihugu ziyemeje gufasha abaturage batuye habi n’abandi bafite ibibazo bijyanye n’isuku nke, muri iki gihe ziri mu gukora ibikorwa bigamije gufasha abaturage.
Perezida Kagame yongeye kwitabira umuhango wo kwerekana filime “The Royal Tour: Rwanda” ivuga ku Rwanda, bwa mbere mu Mujyi wa New York.
Filime ’ Rwanda Royal Tour’ ivuga ku Rwanda izerekanwa bwa mbere kuri Televiziyo y’u Rwanda (TVR) kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Mata 2018.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kuri uyu wa 24 Mata 2018 cyasheshe amasezerano aha Radio Amazing Grace uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’uko Abanyarwanda batagana ibigo by’ubwishingizi, bikaba ari imwe mu mpamvu zahagurukije ibigo by’ubwishingizi kwegera Abanyarwanda.
U Rwanda ni rwo rwatoranyijwe kuzakira inama y’umuryango w’ibihugu bivuga Icyongereza ya Commonwealth izaterana mu 2020.
Ingabo z’igihugu zatangiye gufasha abaturage mu bikorwa bibagirira akamaro, gahunda izamara igihe kigera ku mezi atatu zizenguruka hirya no hino mu gihugu.
Minisitiri w ingabo Gen James Kabarebe wifatanyije n’abatuye Akarere ka Nyabihu mu Murenge wa Muringa gutera Ibirayi, yijeje abaturage gutera imbere bafatanyije n’ubuyobozi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 mata 2018, ibikorwa by’ingabo mu iterambere ry’abaturage, byahoze byitwa Army Week, byatangijwe hirya no hino mu gihugu.
Ibikorwa ngarukamwaka by’Ingabo z’igihugu bigamije gufasha abaturage kwiteza imbere mu buzima bwa buri munsi byitwaga ARMY WEEK, byahinduriwe inyito bizajya byitwa “Ingabo mu iterambere ry’abaturage”.
Perezida Paul Kagame atangaza ko urugendo rw’u Rwanda rugaragaza neza ko nta gihugu gito kidashobora gutera imbere kimwe n’uko nta gihugu kinini kitagira intege nke.
Bamwe mu batuye mu turere dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali bavuga ko hari aho serivisi zigitinda, bagasaba ko byakosoka kuko bituma basiragira bagatakaza umwanya bakoramo ibindi.
Perezida Paul Kagame uri mu Bwongereza aho yitabiriye inama y’umuryango wa Commonwealth, yagiranye ibiganiro n’igikomangoma Henry bakunze kwita Harry.
Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu 53 bazitabira ihuriro ry’ibihugu bigize umuryango wa Commonwealth, riteganyijwe i Londres mu Bwongereza muri iki cyumweru.
Bamwe mu bafatanyabikorwa b’iterambere ry’Akarere ka Rusizi JADF Isonga, bavuga ko batagira uruhare mu igenamigambi ry’ibikorerwa mu karere kabo.
Minisitiri Amb. Gatete yatangiye kubona ibimenyetso bya mbere by’imikoreshereze mibi y’amafaranga muri MININFRA.
Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Mata 2018, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Pascal Nyamulinda wari umuyobozi w’Umujyi wa Kigali yamaze kwegura ku buyobozi bw’umujyi, ariko kugeza ubu nta makuru aratangazwa ku mpamvu yatumye yegura.
Perezida Paul Kagame yemeza ko amateka y’u Rwanda atemerera abayobozi gukora batarasa ku ntego, kuko ibyo bakora bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) urasaba ko hakwiye kubaho imitegurire yihariye y’abakoze Jenoside basoza ibihano, mbere y’uko basubizwa mu miryango.
Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa gushyira imbaraga mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyirwa imbaraga cyane cyane mu bikorwa by’isanamutima, kuko bigaragara ko uruhare rwabo rukiri rukeya.
Iyi nkuru ije ikurikira iyo duherutse kubagezaho muri iki cyumweru, aho umuyobozi w’Akarere ka Musanze Habyarimana Jean Damascene yatamaje bamwe mu bayobozi mu ruhame.
Aborozi b’ingurube bavuga ko hari abamamyi bakunze kwitambika hagati y’abaguzi b’ingurube na ba nyirazo bigatuma bagurisha kuri make bikabateza igihombo.
Abayobozi b’inzego z’ibanze bakoze amakosa anyuranye, bihanangirijwe mu ruhame ndetse basabwa kwisubiraho bitaba ibyo bagasezera akazi kagahabwa abandi.
Urubyiruko ruhurira mu matsinda yo gukiza no komora ibikomere akorana n’umuryango Never Again Rwanda (NAR) rwemeza ko abafasha gukira ihungabana rikomoka kuri Jenoside.