Abana bavuga ko hari ababyeyi baganiriza abana babo babacyaha bakabakankamira basa n’ababaha amabwiriza yuko bagomba kwitwara aho kubaganiriza nk’inshuti no kubumva.
Abagenzi n’abakorera muri Gare ya Kacyiru ntibazongera kujya gutira ubwiherero mu ngo z’abaturage kuko muri iyo Gare hagiye kuzura ubwiherero bugezweho.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubushinwa, Wang Yi azasura u Rwanda ku itariki ya 12 Mutarama 2018, mu rwego rwo gutsura umubano muri politiki hagati y’ibihugu byombi.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yatangaje ko ibiganiro yagiranye na Perezida w’iki gihugu, Muhammadu Buhari, yavuze ko ibiganiro bagiranye bigamije impinduka kuri Afurika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda akaba n’umugaba w’ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF) Paul Kagame yashyize Brig. Gen. Jean Damascene Sekamana w’imyaka 60 y’amavuko mu kiruhuko cy’izabukuru.
Madamu Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (Transparency International Rwanda) ahamya ko abana bagororerwa muri Gereza ya Nyagatare babaho mu buzima bwiza.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 06 Mutarama 2018, hirya no hino mu gihugu, hatangijwe Itorero, Inkomezabigwi, itorero rihuriramo abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye. I Kigali mu Karere ka Gasabo riri kubera mu ishuri ry’abakobwa ryitwa FAWE GIRLS SCHOOL.
Justin Niyigaba ntiyabasha kugenda nta mbago. Nyamara we yivugira ko atifata nk’ufite ubumuga kuko ku bw’insimburangingo atakigenza amaboko n’amaguru.
Perezida Paul Kagame yatorewe kuba Umunyafurika w’Umwaka wa 2018, atsinze abandi bantu batanu bakomeye muri Afurika bakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Afurika.
Mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’imodoka (emboteillage) mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hagiye kujya hifashishwa amatara ayobora imodoka (Traffic lights/feu de circulation routière) akoresha ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa, bagirana ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bya dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.
Mpayimana Philippe uherutse gutsindwa amatora ya Perezida yagaragaje ko yiteguye kwiyamamaza mu matora y’Abadepite ateganyijwe muri uyu mwaka wa 2018.
Ishami ry’ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB) rikorera i Remera mu nyubako ya CSS Zigama, riravugwaho guha serivise mbi abarigana.
Byiringiro Yves umumotari wo mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko, yatsindiye moto ikorerwa mu Rwanda yitwa Inziza 125 ifite agaciro ka 1,290,000 Frw, atangaza ko ahise ava burundu mu cyiciro cy’abamotari bakorera abandi.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) ivuga ko iri kuganira n’inzego zitandukanye kugira harebwe uburyo imiturire idakomeza kubangamira ubutaka bwo guhinga.
Abanyamakuru batunguwe n’imvugo y’Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic, ubuza abaturage kubwira itangazamakuru ibibazo bafite.
Mu Rwanda ntibimenyerewe kubona umubwirizabutumwa ari kwigisha bikagera aho ahimbarwa cyane akabyinira imbere y’abayoboke be.
Ap Paul Gitwaza ahamya ko ari impano y’Imana ku gihugu cy’u Rwanda, ku karere, muri Afurika ndetse no ku isi muri Rusange.
Gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhera viza ku Kibuga cy’indege cy’i Kanombe, abantu baturutse mu bihugu byose ku isi bagenderera u Rwanda yahise ishyirwa mu bikorwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mutarama 2018.
Perezida Kagame yashimye ubushake n’ubwitange bwaranze Abanyarwanda mu mwaka 2017, bwatumye abashaka gusenya igihugu batabona aho bamenera.
Hirya no hino Abanyarwanda bari kwizihiza Ubunani mu buryo butandukanye aho bamwe biyemeje gutangira umwaka mushya wa 2018 bari mu nsengero abandi bo bari mu birori.
Mu munsi mukuru wo gusoza umwaka Perezida Kagame yakiriramo Abayobozi muri Guverinoma, mu nzego za Gisirikare na Polisi, inzego zitegamiye kuri Leta ndetse n’abahagarariye abikorera, abifurije umwaka mushya muhire abasaba gutarama kugeza bucyeye.
Umwaka wa 2017 urangiye hari abantu batandukanye bafite ibinezaneza kubera ibintu byiza byababayeho kuburyo badashobora kubyibagirwa mu buzima bwabo.
Polisi ya Uganda yarekuye Abanyarwanda batanu ibageza ku mupaka wa Gatuna, uhuza iki gihugu n’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyagatare buvuga ko 90% by’abakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina baba ari abana bari munsi y’imyaka 18.
Akarere ka Kirehe karavuga ko kagiye gushora hafi miliyari ebyiri mu gusana umuhanda w’ibirometero 35 wa Cyagasenyi-Gasarabwayi-Nganda utari nyabagendwa.
Senateri Richard Sezibera agaya abantu batiyubakira ubwiherero bagategereza kubikorerwa n’abaturutse ahandi.
Abana bari kumwe n’ababyeyi babo bafungiye muri Gereza ya Musanze bakorewe ibirori bya Noheli banemererwa amata ahoraho azabafasha kurwanya imirire mibi.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe igororamuco ‘National rehabilitation Servise’ kiratangaza ko umwana wavuye muri icyo kigo giherereye Iwawa uzongera gusubira mu muhanda azajya akurikiranwa mu nkiko.
Maniraguha Drocella wabyaye abana batatu b’impanga kuri Noheli, agiye kugenerwa inkunga n’Akarere ka Rulindo.