General James Kabarebe yabwiye abarimu bigisha amateka bari mu itorero i Nyanza ko intama y’umweru yagaragaye ku mafoto hamwe n’Inkotanyi yazikundaga ikanazikurikira, ko itari umupfumu wazo.
Urwegwo Ngenzuramikorere (RURA), rurizeza abinubira gukererwa ku kazi mu Mujyi wa Kigali bitewe n’imodoka zitinda kubageraho, ko iki kibazo kizaba cyabaye amateka bitarenze ukwezi kwa Kamena muri uyu mwaka.
Kompanyi y’u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere (Rwandair) yanyomoje amakuru yavugaga ko imwe mu ndege zayo yahiye imwe muri moteri zayo i Tel Aviv muri Israel.
Abagore n’urubyiruko 42 barangije ibihano bo muri gereza ya Musanze n’iya Nyagatare bahawe ibikoresho by’imyuga bigizwe n’imashini zidoda, izikoreshwa mu bubaji, gusudira, izitunganya imisatsi n’ibindi byifashishwa mu myuga itandukanye.
Ahagana saa sita n’iminota 15 mu ijoro rishyira ku wa kane tariki 09 Mutarama 2020 nibwo Abanyarwanda icyenda bari bamaze igihe bafungiye mu gihugu cya Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko basesekaye ku butaka bw’u Rwanda, banyujijwe ku mupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda.
U Rwanda rwongeye gusaba Leta ya Uganda kurekura Abanyarwanda bose bafungiyeyo bazira ubusa, no guhagarika ibikorwa byo gutera inkunga imitwe yitwaje intwaro igamije guteza umutekano muke mu Rwanda.
Urubyiruko rutari mu mashuri mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge ruratangaza ko Clubs z’Ubumwe n’Ubwiyunge ruhuriramo zirufasha kungurana ibitekerezo ku mateka yaranze u Rwanda no gufatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’ibibazo ruhura na byo.
Ubuyobozi bw’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda, buravuga ko imirimo yo kubaka ingoro y’amateka y’urugamba rwo kwibohora iri kubakwa ku Mulindi, biteganyijwe ko izaba yarangiye muri Kamena uyu mwaka wa 2020.
Abatuye mu Mujyi wa Musanze no mu nkengero zawo bavuga ko batewe impungenge n’abana b’inzererezi bagaragara ku mihanda cyane cyane mu masaha ya nijoro basabiriza abahisi n’abagenzi.
U Rwanda rwazamuye igihano kuri buri muntu uzafatirwa mu guhererekanya amafaranga ajyanwa gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba, icyo gihano kiva ku gifungo kiri hagati y’imyaka 7-10 kijya hejuru y’imyaka 20.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, yanenze abayobozi birirwa bakwepa itangazamakuru, avuga ko kudatanga amakuru ku muyobozi biri mu bidindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage, bikadindiza n’imikorere yabo.
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu yo mu Karere ka Musanze n’abakozi b’akarere babiri bamaze gusezera ku mirimo yabo, bavuga ko basezeye ku mpamvu zabo bwite.
Nk’uko bisanzwe, Perezida wa Repubulika ageza ijambo ku Banyarwanda risoza umwaka, rinatangira uwundi. Mu ijambo yavuze risoza umwaka wa 2019 rinatangira uwa 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko Abanyarwanda binjiye mu mwaka wa 2020 nyuma yo kurangiza neza umwaka wa 2019, akomoza kuri bimwe mu (…)
Perezida wa Repubulika Paul Kagame aratangaza ko ibikorwa bitagezweho mu cyerekezo 2020 bizongerwa ku cyerekezo gishya cya 2050.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko niba umuntu yemeye kuba umuyobozi w’urwego runaka, agomba kwemera no kubazwa ibyo ashinzwe, kuko ajyaho azi ko hari abo agiye gukorera bityo ko agomba kugira ibyo asobanura mu gihe abibajijwe.
Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, riravuga ko Mukantabana Seraphine wari Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (Rwanda Demobilisation and Reintegration Commission), ahagaritswe ku mirimo ye guhera ku itariki ya 29 Ukuboza 2019.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe bwasabye abaturage bakoreshejwe na Rwiyemezamirimo witwa Nteziryayo Eric, bakoze ku nyubako ako karere gakoreramo kuza ku biro by’akarere ku wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 saa tatu za mugitondo.
Bimaze kuba akamenyero mu Rwanda ko mu mpera z’icyumweru cya nyuma cy’ukwezi hakorwa umuganda rusange witabirwa n’abantu bo mu ngeri zitandukanye.
Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press) usaba inzego, cyane cyane iza Leta, gushyira mu bikorwa Itegeko ryerekeye kubona amakuru, zikajya zitabira gutangaza amakuru zitarinze kuyasabwa.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) buratangaza ko hatagize igihinduka, mu masaha y’umugoroba kuri uyu wa gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 amazi yongera gutangwa nk’uko bisanzwe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yatangaje ko umuganda rusange usoza ukwezi k’Ukuboza 2019 uzaba ku wa gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2019, no ku cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2019 ku Badivantisiti b’umunsi wa karindwi ukabera ku rwego rw’Umudugudu.
Abakirisitu ba Paruwasi Gatolika ya Bumara iherereye mu Murenge wa Rwaza mu Karere ka Musanze, bari mu byishimo aho binjiye mu minsi mikuru ya Noheli biyujurije imyubako nshya yabatwaye miliyoni zikabakaba 320 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe Amazi n’Isukura (WASAC LTD) bwatangaje ko kubera imvura nyinshi imaze iminsi igwa, n’iyaguye ku wa gatatu tariki 25 Ukuboza 2019, byatumye amazi y’umugezi wa YANZE na NYABARONGO yandura cyane.
Hari abapasiteri bavuga ko bibabaje kubona umunsi wa Noheli abantu bitwaza ko bakiriye Umukiza Yezu bagatsemba amatungo, ndetse akaba ari nabwo ngo bakora ibyaha byinshi.
Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda) kiratangaza ko kuri uyu wa kane tariki 26 Ukuboza 2019 hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa sita z’amanywa hateganyijwe imvura iri buhere mu Ntara y’i Burasirazuba yerekeza mu Mujyi wa Kigali no mu turere twa Gicumbi, Rulindo na Kamonyi.
Mu karere ka Huye, Association “Inseko y’umwana” yahaye Noheri abana bakuwe mu muhanda barererwa mu bigo Intiganda na Nyampinga by’i Huye, tariki 23 Ukuboza 2019.
Umwe mu bayobozi b’ibagiro rya Nyabugogo, Gerard Mugire, avuga ku munsi wabanjirije Noheli habazwe inka zirenga 300, kuri Noheli nyirizina ngo haraza kubagwa izitarenga 130.
Igihe cy’iminsi mikuru isoza n’itangira umwaka, ni igihe benshi mu bayizihiza bategura neza, bagategura uburyo bazahaha ibintu binyuranye byo kwizihiza iyi minsi mikuru. Akenshi hagurwa cyane ibyo kurya, ariko hakibandwa cyane ku bifatwa nk’imbonekarimwe kuri bamwe, ariko hagurwa n’ibindi byo kurya, imyambaro, impano n’ibindi.
Abana bo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge basangiye Noheli n’umuryango NDERA NKURE MUBYEYI, barahamya ko ari umunsi w’amateka kuri bo nyuma y’uko ababyeyi bo muri uyu muryango bidagaduye na bo mu mikino y’abana.
Kuva kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2019 imodoka ziva i Kigali zerekeza mu ntara zitandukanye zatangiye kubura, ku buryo bamwe mu bagenzi badafite icyizere cyo kuzasangira Noheli n’imiryango yabo.