Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 25 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Gicumbi, abasaba kugabanya gukunda imanza, no guharika gukubita abagore.
Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko i Musanze hari abayobozi 31 banditse basezera ku kazi kuri uyu wa mbere tariki 24 Gashyantare 2020 biturutse ku myitwarire mu kazi n’uburyo buzuza inshingano zabo.
Madame Jeannette Kagame avuga ko umuryango AVEGA-Agahozo w’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye Abanyarwanda ishuri ry’ubudaheranwa kubera uko abanyamuryango bawo bikuye mu bibazo bikomeye, ubu bakaba babayeho nk’abandi.
Abakorera mu Gakiriro ka Nyagatare barasaba abanyamuryango ba ‘Nyagatare Imvestment Cooperative’ kubakiza ivumbi ndetse n’imivu y’amazi bibangiriza ibikoresho byabo.
Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze kuwa gatanu tariki 21 Gashyantare 2020, basoje ibikorwa bari bamazemo icyumweru birimo gutunganya imihanda, kubakira abatishoboye, kubumba amatafari no gusana urukuta rwa Pariki y’Igihugu y’ibirunga hirindwa ko inyamaswa zonera abafite imirima ihegereye.
Abaturage batuye i Sovu mu Karere ka Huye mu butaka bahawe na Leta mu mwaka wa 1963, binubira gukomeza gushorwa mu manza nyamara Perezida Kagame yaravuze ko bene ibi bibazo bidakwiye gukemurwa n’inkiko.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ni bwo umuhanzi Kizito Mihigo uherutse gupfa bivugwa ko yiyahuye ubwo yari afungiye kuri Polisi ya Remera mu Mujyi wa Kigali, ashyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Abaturage batandukanye bashima gahunda yo kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage (descentralisation), bakavuga ko yabaruhuye ingendo zo kujya gushakira ibyemezo n’izindi serivisi ku rwego rw’igihugu.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byashyize ahagaragara Imyanzuro y’Umwiherero wa 17 w’Abayobozi wabaye kuva ku itariki ya 16 kugeza ku ya 19 Gashyantare 2020.
Ba rwiyemezamirimo 14 bahawe isoko na kompanyi ya CCID rya miliyari imwe na miliyoni 400 z’Amafaraga y’u Rwanda, ryo gutegura ibiti by’imbuto ziribwa miliyoni zirindwi, none amasezerano yarangiye nta n’igiceri bahawe mu gihe imbuto zasaziye mu buhombekero.
Itsinda ry’abasirikari b’Abaholandi ku wa kane tariki 20 Gashyantare 2020 bagiriye uruzinduko mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy) kiri i Nyakinama mu Karere ka Musanze, bagaragarizwa uruhare rw’iki kigo mu gutanga amahugurwa agenerwa abasirikari, abapolisi n’abasivili boherezwa kubungabunga amahoro mu (…)
Ubuyobozi bw’abatwara abagenzi kuri moto mu Rwanda (FERWACOTAMO) butangaza ko bwateguye amasomo yo kwigisha indimi ku batwara moto, gahunda igiye gutangirira mu Mujyi wa Kigali.
Abana b’Abanyarwanda babiri muri batatu bari bahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga yo gusoma Korowani mu mutwe yaberaga mu gihugu cya Kenya, begukanye imyanya ya mbere, bitungura abanyamahanga kuko batari bamenyereye u Rwanda nk’igihugu cyateye imbere mu myemerereya Kislamu.
Umuyobozi w’Ibitaro bya Nyagatare, Maj. Dr. Munyemana Ernest, avuga ko mu bantu bakirwa bahohotewe harimo n’abagabo bakubitwa bakanirukanwa mu ngo n’abagore babo.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane yatangaje ko Leta y’u Rwanda yakiriye neza irekurwa ry’Abanyarwanda 13 bari bafungiye muri Uganda ku buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse n’iyoherezwa mu Rwanda ry’abandi Banyarwanda babiri bakekwaho kuba mu bagabye igitero mu Kinigi mu kwezi k’Ukwakira umwaka ushize wa 2019.
Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Masahiro Imai, yishimiye ko ubufatanye bw’igihugu cye n’ikigo cya Mutobo bwagize uruhare mu guha ubumenyi abatahuka bitandukanyije n’imitwe yitwara gisirikari iri mu mashyamba ya Kongo Kinshasa.
Ahagana mu ma saa cyenda n’iminota cumi n’umwe (03h11min) mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Gashyantare 2020, nibwo abanyarwanda 15 bari bafungiye mu Gihugu cya Uganda mu buryo butemewe n’amategeko, bashyikirijwe u Rwanda, banyujijwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda uherereye i Kagitumba mu Ntara y’Iburasirazuba
Umwiherero ni umwanya abayobozi b’igihugu mu nzego zitandukanye bafata, bakiherera bagatekereza kuri ejo heza hazaza h’igihugu, bakajya Inama zizatuma bafatanya ntawe usigaye inyuma bakageza iterambere rirambye ku baturage bayobora. .
Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, yatangaje ko igiye gutumiza Abaminisitiri bane muri Guverinoma bagatanga ibisobanuro ku bintu bitandukanye. Mu byo bagomba gusobanura harimo kuba hari gahunda za Leta zigamije iterambere ry’abaturage badashyira mu bikorwa hirya no hino mu gihugu.
Abasirikare 23 b’u Buholandi bakorera ku mugabane wa Afurika, bahuriye mu nama ibera mu Rwanda kuva tariki 17-21 Gashyantare 2020, bajya no kunamira bagenzi babo b’Ababiligi biciwe i Kigali mu 1994.
Ingabire Rehema umwe mu bakobwa 20 bahatanira ikamba rya Miss Rwanda 2020, afite umushinga wihariye ujyanye no gushyiraho isoko ryihariye ry’abarimu, kugira ngo babashe kubaho neza bijyanye n’umushahara bahembwa.
Mu ijambo ryo gutangiza umwiherero wa 17 w’Abayobozi, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame yagarutse ku makosa yatumye Evode Uwizeyimana na Dr. Isaac Munyakazi bari Abanyamabanga ba Leta begura kimwe na Dr. Diane Gashumba wari Minisitiri w’Ubuzima.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bageze i Gabiro mu Karere ka Gatsibo mu Ntara y’Iburasirazuba, mu mwiherero ubaye ku nshuro ya 17.
Mu gihe hasigaye amezi abarirwa muri ane ngo u Rwanda rwakire inama mpuzamahanga ikomeye kurusha izindi zose rwakiriye, imyiteguro irarimbanyije by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yandikiye abayobozi b’uturere 16 abasaba ibisobanuro ku makosa uturere bayobora twakoreye abahinga ibishanga.
Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, bitangaje ko kuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2020, Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard yakiriye ukwegura kwa Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba.
Abategura ibitaramo, amahoteli, utubari ndetse n’abandi batanga serivisi zitandukanye, bateguye ibirori abandi bagabanya ibiciro kuri uyu munsi wa Saint Valentin wizihizwa n’abakundana. Ni mu rwego rwo gufasha abakundana gutanga impano no gushimisha abakunzi babo.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA) bwahagaritse komite nyobozi na ngenzuzi z’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere ka Rubavu, ubwo habaga inama yo kubereka raporo y’igenzura RCA yakoze.
Ingabire Marie Immaculée, uyobora Umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda), yahindukiye ku ijambo amaze umwaka umwe avuze, ubwo yandikaga ko atabona akamaro k’irushanwa rya Miss Rwanda, ariko akaba yagaragaye mu b’imbere barimo batanga amasomo mu mwiherero w’aba bakobwa anumvikana ataka (…)
Impanuka yabereye ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 13 Gashyantare 2020, yahitanye abantu barindwi barimo na Ngendahayo Edouard wari umugabo wa Senateri Mureshyankwano Marie Rose.