Ni igitaramo ngarukamwaka cyiswe Christmas Carols Concert gitegurwa na Chorale de Kigali, icy’uyu mwaka kikaba cyabaye mu ijoro ryo kuwa 22 Ukuboza 2019 muri Kigali Conference &Exhibition Village (Camp Kigali).
Abanyamuryango ba Koperative y’abamotari ba Karangazi KRMC barasaba ubuyobozi kubafasha RIM ikabaha igihe kiringaniye cyo kwishyura umwenda bayifitiye batagizemo uruhare mu kuwaka.
Kompanyi mpuzamahanga yitwa Unimoni ikorera no mu Rwanda, isanzwe mu mpera z’umwaka yifatanya n’abana bo mu miryango itishoboye, ikifatanya na bo mu kwizihiza Noheli n’Ubunani, ibagenera ifunguro n’ibikoresho by’ishuri, ndetse bagahura bakidagadura.
Mugisha Gabriel hamwe na Mugisha Emmanuel batoraguwe ku gasozi ari impinja zikivuka, umwe nyina akaba yari yamutaye mu rutoki rw’i Nyamirama muri 2011, undi nyina yaramubyaye amuta ku cyuzi cyitwa Gikaya (muri Kayonza) muri 2013.
Urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Musanze, baravuga ko bari kubakira ku ikoranabuhanga kugira ngo bace intege abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside n’imigambi yo gupfobya cyangwa guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubuyobozi bwa Centre Culturel Vision Jeunesse Nouvelle n’urubyiruko ruhatorezwa impano zitandukanye, bibutse Uwiduhaye Yannick uheruka kwitaba Imana.
Umuryango wita ku buzima bw’imyororokere (HDI) ku mugoroba wo ku itariki ya 20 Ukuboza 2019 watanze ibihembo ku banyamakuru batandukanye bahize abandi mu gukora inkuru zivuga ku buzima bw’imyororokere.
Chairman w’Umuryango RPF-Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame arasaba abanyamuryango kwirinda ubwoba mu gihe barwana n’amakosa.
Ku munsi wa kabiri w’Inama y’Igihugu ngarukamwaka y’Umushyikirano wabaye ku nshuro ya 17, hibanzwe ku ruhare rw’umuryango utekanye mu kwigira kw’Abanyarwanda.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko n’ubwo ataragura, ariko iyo arebye akagereranya uko imyaka ishira, asanga ibyiza bikomeza kurushaho kugaragara uko imyaka itambuka.
Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko Inama y’Ubutegetsi yayo yagize Kampeta Sayinzoga Pichette, Umuyobozi Mukuru wa BRD, asimbuye Eric Rutabana wari uyoboye iyi Banki kuva muri 2017.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edourd Ngirente yatangaje ko imyanzuro y’Inama ya 16 y’Umushyikirano, yashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 81%, bivuze ko nibura ibyakozwe bifite amanota ari hagati ya 75% na 100%.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yanenze abayobozi kuva mu nzego z’ibanze kuzamura, bemerera abaturage kubaka ahantu hatemewe, igihe cyo kuhabakura cyagera bigateza ibibazo.
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), George Rwigamba, avuga ko kwigisha abagororwa imyuga bituma bunguka ubumenyi buzabafasha mu gihe bazaba batashye mu miryango yabo, bikanabarinda kongera gusubira mu byaha.
Pichette Kampeta Sayinzoga wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye inganda (NIRDA), yagiriwe icyizere cyo kuyobora Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD).
Niyomugaba Pierre wo mu Karere ka Nyamagabe ni we wegukanye igihembo cy’umushinga w’urubyiruko wahize iyindi muri uyu mwaka, nyuma yo guhatana kuva ku rwego rw’akarere, akaba yegukanye miliyoni icyenda na mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko ibikorwa byo kwimura abaturage batuye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, biri gukorwa ku nyungu z’Abanyarwanda, hagamijwe kurengera ubuzima bwabo.
Ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Akarere ka Huye katangije ku mugaragaro ikigo gihuza abashaka n’abatanga akazi (Huye Employment Service Center).
Mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba haravugwa inkuru y’abakozi barindwi bari ku rwego rwa ‘Directeur’ banditse basezera ku kazi.
Amakimbirane mu miryango ni kimwe mu bibazo byugarije umuryango nyarwanda. Ibi bituma inzego zinyuranye, zaba iza Leta n’iz’imiryango ya sosiyete sivile zihaguruka, ngo zirebe uko byarangizwa. Hagenda hashyirwaho ingamba na politiki zinyuranye zafasha abaturage gusohoka muri ibyo bibazo, hagamijwe ko umuturage akora kandi (…)
Soeur Immaculée Uwamariya washinze umuryango ‘Famille Espérance’(FAES) asanga abantu bakwiye kubaka ingo bakurikije uko Imana ibyifuza kuruta kubaka ingo bakurikije uko bo babyifuza.
Abana bahagarariye abandi mu turere twose tw’igihugu basazwe n’ibyishimo ubwo bakirwaga na Madame Jeannette Kagame, nk’uko asanzwe abikora buri gihe mu mpera z’umwaka.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase, arasaba abayobozi bo mu Turere twa Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe gukora imishinga ifasha abo bayobora kwikura mu bukene no mu bushomeri.
Madame Jeannette Kagame avuga ko ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko ari ikibazo gikomeye, bityo arusaba kubyirinda kuko birutesha icyerekezo.
Bamwe mu rubyiruko rw’Abanyarwanda ruba mu mahanga, ruremeza ko kuba rwitabiriye itorero ry’igihugu ari inzira yo kurufasha gusobanukirwa neza ibibazo rwibaza ku mateka y’u Rwanda.
Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman, yamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, avuga ko rigira ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.
Mu museso wa tariki ya 09 kanama 2017, imihanda yose yerekeza mu Karere ka Bugesera yari yuzuye urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.
Imwe mu miryango itari iya Leta ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasanze nta wakubaka iterambere ry’abaturage adashingiye ku burenganzira bwabo, yiyemeza kuzajya ibyitaho.
Mu Mudugudu wa Ruyenzi, Akagali ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya ho mu Karere ka Nyarugenge, ahaherereye ikigo ‘Black metal’, hafatiwe toni zisaga eshanu z’insinga z’amashanyarazi n’ibindi bikoresho by’amashanyarazi, bivugwa ko byaguzwe mu buryo butemewe n’amategeko.
Abaganga n’abakozi b’ibitaro bya Kabaya biri mu karere ka Ngororero mu Ntara y’Iburengerazuba barasaba kwishyurwa amafaranga y’agahimbazamusyi bamaze amezi icyenda badahabwa.