Madamu Jeannette Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana abaye ku nshuro ya 68 azwi nka ‘National Prayer Breakfast’.
Daniel Toroitich Arap Moi wabaye Perezida wa Kenya igihe kirekire kurusha abandi yapfuye afite imyaka 95. Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ni we watangaje ko Daniel Arap Moi yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nairobi, aho yari arwariye guhera mu Ukwakira, 2019.
Ibihumbi n’ibihumbi by’abanya-Iran buzuye imihanda y’umurwa mukuru Tehran, aho bitabiriye umuhango wo gushyingura Qasem Soleimani wari umwe mu bayobozi bakuru b’ingabo za Iran wiciwe muri Iraq ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Kuri uyu wa Gatandatu, Itsinda ry’Abanyarwanda 15 baturutse mu kigo cyitwa RICEM, bari mu mahugurwa mu gihugu cy’Ubuhinde mu Mujyi wa Ahmedabad, bifatanyije na bagenzi babo bo muri icyo gihugu mu gikorwa cy’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa 11.
Indege ya sosiyete ya Busy Bee yari ihagurutse mu mujyi wa Goma yerekeza i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru yakoze impanuka mu gitondo cyo kuri iki cyumweru ikimara guhaguruka ku kibuga cyindege cya Goma.
I Nairobi muri Kenya hateraniye inama mpuzamahanga isuzuma ibyagezweho mu myaka 25 bijyanye n’iterambere ry’abaturage (ICPD25), ikaba yibanda ku myororokere, uburinganire n’ibyateza imbere umugore by’umwihariko.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2019, Madame Jeannette Kagame yitabiriye isabukuru y’imyaka 25 y’inama mpuzamahanga ku baturage n’iterambere (ICPD25), ibera i Nairobi muri Kenya.
Kuwa gatandatu tariki ya 09 Ugushyingo 2019, ahagana saa munani z’amanywa, Br. Gen. Juvenal Musabyimana bakundaga kwita Michel Africa wari umuyobozi mukuru w’igisirikare cy’umutwe wa RUD-Urunana yarasiwe mu gace ka Rutshuru muri Repubulika iharanira demukarasi ya Kongo hafi y’umupaka wa Uganda, ahita apfa.
Igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel cy’uyu mwaka wa 2019 cyahawe Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku wa gatandatu tariki 28 Nzeri 2019 zakoze umuganda zifatanyije n’izindi ngabo z’amahanga n’abayobozi n’abaturage bo mu mujyi wa Juba.
Jacques Chirac wabaye Perezida w’u Bufaransa apfuye ku myaka 86. Imyaka ye yanyuma yaranzwe n’ibirego bya ruswa yashinjwaga.
Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kugarura amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo bakoze umuganda rusange muri iki gihugu. Ni umuganda wabaye ku wa gatandatu tariki 31 Kanama 2019 aho bifatanyije n’abaturage bo mu Mujyi wa Juba ndetse n’ingabo z’u Rwanda na zo ziri muri iki gihugu mu butumwa (...)
Boris Jonhson wigeze kuba umuyobozi w’umurwa mukuru w’u Bwongereza, London, ni we umaze gutorerwa kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (CPI) kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Nyakanga 2019 rwahamije ibyaha Bosco Ntaganda wamamaye mu ntambara zo mu mashyamba ya Congo.
Mu gihugu cya Malawi hari abakobwa batanga ubuhamya bw’uburyo bafashijwe n’agakoresho kitwa “Menstrual Cup” kameze nk’agakombe ariko ka Pulasitike kifashishwa mu gihe cy’imihango kagasimbura izindi mpapuro n’udutambaro bari basanzwe bakoresha.
Umurwa mukuru wa Sri Lanka ari wo Colombo wibasiwe n’ibitero by’ubwiyahuzi kuri iki cyumweru tariki 21 Mata 2019, ku ikubitiro abantu 160 bahasiga ubuzima, abandi babarirwa muri 400 barakomereka.
Polisi yo mu Bwongereza iratangaza ko yataye muri yombi, Julian Paul Assange, umunya Australia wamamaye kubera urubuga rwa Internet rwitwa ‘WikiLeaks’ yashinze rugashyira hanze amabanga y’abantu bakomeye cyane cyane abategetsi n’ay’ibihugu birimo n’iby’ibihangange byo hirya no hino ku isi.
Louise Mushikiwabo, umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) kuri uyu wa kane tariki 28 Gashyantare 2019, yasuye Abanyarwanda bitabiriye iserukiramuco rya Sinema muri Burkina Faso.
Madame Jeannette Kagame ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), aho yitabiriye amasengesho ngarukamwaka yo gushimira Imana abaye ku nshuro ya 67 azwi nka National Prayer Breakfast.
Itsinda ry’abayobozi bakuru b’ibihugu muri Afurika, ab’imiryango itandukanye ihuza ibihugu, umuyobozi wa komisiyo y’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, bayobowe na Perezida Kagame barasabwa kwerekeza muri Kongo vuba na bwangu, ngo bavugane n’impande zihanganye hagamijwe gushaka umuti w’ibibazo byo kutumvikana ku byavuye mu matora.
Felix Tshisekedi watowe nka perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashimiye uwo asimbuye Joseph Kabila Kabange, aboneraho gusaba abamushyigikiye kutamufata nk’umwanzi we cyangwa uwo bahanganye, ahubwo bakamufata nk’umufatanyabikorwa muri gahunda y’ihererekana ry’ubutegetsi.
Félix Tshisekedi niwe watsindiye kuyobora Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, nk’uko byatangajwe na (CENI) ariyo komisiyo y’amatora muri iki gihugu mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu rishyira uwa kane tariki 10/01/2019.
Guy-Bertrand Mapangou, Minisitiri w’itumanaho muri Gabon aravuga ko agatsiko agatsiko k’abasirikare bato bigerezaho bagerageje guhirika ubutegetsi batawe muri yombi.
James Musoni yagejeje impapuro zimwemerera kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe kuri Perezida w’icyo gihugu, Emmerson Mnangagwa.
Inama y’abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba “EAC” yari iteganyijwe kuwa 27 Ukuboza 2018 yongeye gusubikwa hadatanzwe impamvu.
Perezida Paul Kagame yemeza ko ingufu zirimo gushyirwa mu kuzahura umubano wa Afurika n’u Burayi ari akazi kakabaye karakozwe kera.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Richard, Sezibera yahamije ko abimukira atari abanyabyaha nubwo hari abafatwa nabi mu bihugu byabakiriye.
Perezida Kagame yavuze ko gushaka kubaka Afurika ku isura ariko imikorere ya kera ntihindurwe ari nko “gushyira divayi nshya mu icupa rishaje.”
Abakuru ba za guverinoma n’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), basabye ko uyu muryango wakongera imbaraga mu gushakira umuti ibibazo bihangayikishije isi.
Mu gitaramo Nyarwanda cya kabiri cyabimburiye Ihuriro ry’abayobozi b’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Madame Louise Mushikiwabo yatunguye abakitabiriye abyina imbyino Nyarwanda, agasusurutsa benshi.