Papa Francis yasabye abatuye Isi kwita ku bageze mu zabukuru

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru yasabye abatuye Isi kuzirikana akamaro n’umusanzu w’abageze mu zabukuru batanze mu kubuka umuryango, asaba ko bakwitabwaho mu busaza bwabo mu buryo bw’imibereho no mu buryo bwa Roho, bigishwa ivanjiri ya Yezu.

Abageze mu zabukuru bagomba kwitabwaho byihariye
Abageze mu zabukuru bagomba kwitabwaho byihariye

Tariki ya 24 Nyakanga buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’abasheshe akanguhe, uyu munsi ubutumwa Papa Francis yatanze akaba yifashishije Zaburi ya 92, 15 igira iti “No mu busaza bwe aba acyera imbuto, aba acyuzuyemo ubuzima n’ubutohagire”.

Papa Francis avuga ko abakuze bakunze guhura n’ingorane nyinshi zo kurwaragurika kubera intege nke baba bafite, mu gihe cy’intambara nibo bakunze kugerwaho n’ingaruka zayo kubera kubera kutabasha guhunga n’ibindi.

Ati “Abageze mu zabukuru bakwiye kwitabwaho mu buryo bwose, haba ku buryo bw’umubiri bahabwa ibyo kwambara n’ibyo kurya ndetse no mu buryo bwa Roho, kuko baba bakeneye kwegera Imana. Abihayimana basabwa kubegera bakabaha amasakaramentu yose, banabafasha kwitabira imihango mitagatifu ya Liturugiya”.

Papa Francis avuga ko abageze mu zabukuru batangira gufatwa nk’abatagifite akamaro, ariko bakwiye gufatwa nk’abantu bagiriye akamaro sosiyete ndetse bakwigiraho byinshi nk’abantu bababanjirije.

Ati “Ba Sogokuru na ba Nyogokuru tubafata nk’abantu mwatubereye urumuri rw’Isi kandi mwatwigishije kuba muri ino si uko bikwiye. Dukomeze dufatanye mu isengesho mukomeze kutubera urumuri muri byose, kandi ubuzima bwanyu ntibukabe mu bwigunge”.

Abicishije ku rubuga rwa Twitter, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal Kambanda, yifurije Abasheshe akanguhe umunsi mwiza.

Ati “Umunsi mwiza w’Abasheshe akanguhe, ba sogokuru na ba nyogokuru. No mu bukambwe bwabo bakomeza kwera imbuto, Zab 92,15 ubupfura n’ubumuntu”.

Kiriziya Gatolika nayo yizihiza uyu munsi w’Abasheshe Akanguhe ndetse ikagira uruhare mu kubitaho, binyuze mu bikorwa by’urukundo byo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abageze mu zabukuru bagomba kwitabwaho kandi bakabera abakiri bato ishuri ry’ubuzima, bakabigiraho kwihangana no guhagarara kigabo mu nzira y’urugendo rwo kubaho.

Abasheshe akanguhe baba bakeneye imbaraga zibunganira mu mibereho yabo ya buri munsi, ndetse bakitabwaho kugira ngo bazasoze urugendo neza rw’ubuzima bwabo hano ku Isi.

Mu mategeko y’Imana irya 4 risaba abana kubaha ababyeyi babo, niyo mpamvu abageze mu zabukuru abana babo ntibabiteho ari icyaha.

Leta y’u Rwanda nayo yashyizeho Gahunda yo kwita kubageze muzabukuru, mu rwego rwo guherekeza neza abageze mu zabukuru, Leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda yo kwita ku batishoboye ibagenera inkunga y’ingoboka binyuze muri VUP.

Umuryango uri mu kiciro cy’abatishoboye ndetse utarimo umuntu ufite imya 18 kugera kuri 64 ushoboye gukora indi mirimo, bahabwa amafaranga y’ingoboka angana n’ibihumbi 10.

Muri gahunda ya Guverinoma yo guhindura imibereho y’abaturage, hashyizwe imbaraga mu kurwanya ibibazo by’ingutu byugarije imibereho y’abaturage, birimo no kugabanya ubukene bukabije mu miryango.

Icyiciro cy’abageze mu zabukuru nacyo nticyasigaye kuko kiri mu bibasirwa n’ubukene, bitewe n’uko nta mbaraga zo gukora bafite.

Bimwe mu bikorwa Leta y’u Rwanda ifasha abageze mu zabukuru harimo gahunda zibaherekeza zo guhabwa inkunga y’ingoboka, ubwisungane mu kwivuza ndetse na gahunda ya Gira Inka ku bagifite agatege ko korora.

Abageze mu zabukuru ni ishuri ku bato
Abageze mu zabukuru ni ishuri ku bato

Mukankuranga Marie Therese, umukecuru w’imyaka 76 utuye mu murenge wa Rwabicuma, mu kagari ka Mubuga, umudugu wa Nyamiseke mu Karere ka Nyanza, yishimiye ko abakuze nabo babazirikanye bakabaharira umunsi wabo.

Ati “Ubwo se abo bashyizeho uwo munsi mukuru ntibazi impamvu? Ni uko nyine babona ko turi ingirakamaro mu byo dukora byose, ndetse ko abakiri bato ari twe twabafashije gukura no kugira icyo bageraho”.

Mukankuranga avuga ko iyo umubyeyi ageze mu zabukuru aba ameze nk’umwana ko na we aba agomba kurerwa, akitabwaho, akambikwa, akagaburirwa ndetse akanavuzwa.

Uyu munsi mpuzamahanga wo kuzirikana abageze mu zabukuru, washyiriweho abasaza n’abakecru mu rwego rwo kubitaho kugira ngo bagire amasaziro meza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mfite ibibazo byinshi kuli Paapa.Urugero,bigisha ko Petero ariwe Paapa wa mbere.Ariko wasoma bible,ugasanga ntaho byanditse.Bible ivuga ko Petero yari afite umugore.Ikindi kandi,bible ivuga ko ahantu honyine Petero yagiye hanze ya Israel ari i Babylon gusa.Nta na hamwe ivuga ko Petero yabaye I Roma cyangwa yapfiriye I Roma nkuko Gatulika ivuga.Kuba Yezu yarabwiye Petero ngo “Uri urutare kandi kuli urwo rutare niho nzubaka Kiriziya yanjye”,ntibivuga ko yamugize Paapa wa mbere.Urutare ntibisobanura Paapa.Ubupaapa bwazanywe n’idini Gatolika mu Kinyejana cya 4.Kuba Paapa agira abantu abatagatifu,nabyo abantu babyibazaho.Bible ivuga ko Imana yonyine ariyo Nyirubutagatifu.Tujye dusuzuma icyo bible ivuga,aho gupfa kwemera ibyo amadini yigisha byose,bidahuye nuko bible ivuga.Imana ibifata nk’icyaha gikomeye.

muhoza yanditse ku itariki ya: 25-07-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka