• Icyambu cy’ubucuruzi cya Mocímboa da Praia cyongeye gufungurwa

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2022, Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, yongeye gufungura ku mugaragaro icyambu cy’ubucuruzi cya Mocimboa da Praia nyuma y’imyaka irenga ibiri gifunzwe.



  • Saulos Chilima

    Malawi: Visi Perezida akurikiranyweho ruswa

    Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri Malawi (The Anti-Corruption Bureau - ACB) rwatangaje ko hagati y’Ukwezi kwa Werurwe n’Ukwakira 2021, Saulos Klaus Chilima, yakiriye Amadolari agera ku bihumbi magana abiri na mirongo inani ($280.000) n’ibindi bintu bitavuzwe amazina yahawe n’umunyemari witwa Zuneth Sattar ukomoka muri (…)



  • 14 mu bari bagiye gushyingura bishwe n

    Cameroun: Abantu 14 bishwe n’inkangu

    Ni impanuka yabereye mu Murwa mukuru wa Cameroon, Yaounde, aho inkangu yaridutse, igahitana abantu 14 nk’uko byatangajwe na Guverineri wo muri ako gace , ubu ngo ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byari bigikomeza.



  • Mbere yo gufata icyemezo yabanje gukoresha amatora

    Konti zari zarahagaritswe kuri twitter zigiye gukomorerwa

    Umuyobozi mushya w’urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, Elon Musk yatangaje ko konti zimwe na zimwe zari zarahagaritswe zikabuzwa gukoresha urwo rubuga by’agateganyo zigiye gukoremorwa zikongera gukoresha urwo rubuga guhera mu cyumweru gitaha.



  • Canada igiye kwakira abimukira miliyoni 1,5 kugeza mu 2025

    Igihugu cya Canada kigiye kugerageza kwakira abimukira mu kuziba icyuho mu bukungu bwacyo cyasizwe n’abari kujya mu zabukuru bavutse mu gihe kizwi nka ‘baby boom’ (1946 – 1964), n’ubwo abaturage bacyo badashyigikiye uwo mugambi wo kuzana abantu benshi bavuye mu mahanga.



  • Abantu bahunze umutingito

    Indonesia – Abantu 162 bishwe n’umutingito

    Mu gihugu cya Indonesia habaye umutingo ukomeye uhirika amazu nayo agwa ku bantu, maze abagera ku 162 bahasiga ubuzima, mu gihe abandi 700 bakomeretse nk’uko bitangazwa n’ikigo gishinzwe ibiza muri iki gihugu.



  • ibice bimwe byafunzwe

    Beijing Guma mu rugo irakomanga

    Ubuyobozi bw’Umujyi wa Beijing bwategetse ko za parikingi, inzu z’ubucuruzi ndetse n’inzu ndangamurage bifungwa guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Ugushyingo 2022 kubera ubwiyongere bwa Covid-19.



  • Ishuli ryabereyemo impanuka

    Australia: Abanyeshuri 11 bakoremetse mu gihe bari mu igerageza rya Siyansi

    Mu gihugu cya Australia, abanyeshuli 11 bakomeretse ubwo bari mu igerageza rya siyansi. Amakuru dukesha BBC aravuga ko abanyeshuri babiri muri abo 11 bakomeretse, ari bo bahiye bikabije, bahita bajyanwa kwa muganga, naho abandi icyenda (9) bo byavugwaga ko bahiye byoroheje.



  • Twitter yafunze ibiro byayo by’agateganyo

    Twitter yafunze ibiro ikoreramo ndetse n’abakozi bamburwa uburenganzira bwo kwinjira mu nyubako zayo kugeza ku itariki 21 Ugushyingo 2022, ni ukuvuga ku wa Mbere w’icyumweru gitaha.



  • Louise Mushikiwabo

    Mushikiwabo agiye kongera kwiyamamariza kuyobora OIF

    Louise Mushikiwabo yongeye kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (OIF), mu matora ateganyijwe kubera mu gihugu cya Tunisia.



  • Serbia yahagaritse ingendo ku Barundi bajyayo badafite ‘visa’

    Nyuma y’uko ishinjwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU), ko ari icyanzu cy’abimukira binjira muri uwo muryango, Serbia yafashe icyemezo cyo gusaba visa Abarundi n’abanya-Tunisia binjira muri icyo gihugu, bitandukanye n’ibyari bisanzwe.



  • RDC: Uhuru Kenyatta yasabye impande zihanganye guhagarika imirwano

    Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya yasuye uduce turimo kuberamo intambara, twa Goma na Rutshuru muri Kivu y’Amajyaguruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, asaba abarwanyi guhagarika intambara.



  • Umuvugabutumwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 8,658

    Adnan Oktar uzwi mu ivugabutumwa kuri Televiziyo muri Turukiya, yakatiwe gufungwa imyaka 8.658 kubera guhamwa n’ibyaha bitandukanye, birimo gusambanya abana.



  • Donald Trump

    Trump yatangaje ko agiye kwiyamamariza kongera kuyobora Amerika

    Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika, yatangaje ko azongera kwiyamamariza uwo mwanya muri manda itaha, muri 2024.



  • Perezida wa Indonesia Joko Widodo.

    Perezida wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine

    Perezida Joko Widodo wa Indonesia yahamagariye abitabiriye inama ya G20 guhagarika intambara yo muri Ukraine, kuko we ngo abona hari ibyago by’uko hashobora kwaduka intambara nshya y’ubutita. Ibyo yabigarutseho ubwo yatangiza inama y’ibihugu bifite ubukungu buteye imbere G20.



  • Kenya: Umugabo yishe nyina amuziza ibiryo

    Amakuru yatanzwe n’abaturanyi b’uwo muryango, avuga ko uwo mugabo w’imyaka 34 wishe nyina, yari azwiho gukunda kunywa ibiyobyabwenge.



  • Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bakoze umuganda wo gutera ibiti

    Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 14 Ugushyingo 2022, abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), bazindukiye mu gikorwa cyo gutera ibiti mu kigo babamo, ndetse no ku mihanda yo mu nkengero zacyo.



  • Perezida Kagame na Minisitiri w

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani

    Perezida wa Repubulika Paul Kagame witabiriye Inama ya G20 muri Indonesia, yahuye na Minisitiri w’Intebe w’u Buyapani Fumio Kishida baganira uko ibihugu byombi byakomeza gushimangira umubano n’ubufatanye.



  • Kabuga yashinjwe gukwirakwiza imbunda za Kalashnikov zo kurimbura Abatutsi

    Uwahoze ari mu mitwe yitwara gisirikare yemereye urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye, ko Félicien Kabuga ukekwaho ibyaha bya Jenoside, yaguze imbunda za Kalashnikov (AK47) kugira ngo zikoreshwe mu kurimbura Abatutsi muri Jenoside mu 1994, yahitanye abarenga miliyoni mu mezi atatu.



  • Tanzania: Impanuka yahitanye 6 barimo umugabo n’umugore we

    Iyo mpanuka yabereye mu Ntara ya Manyara, aho imodoka itwara abarwayi cyangwa imbangukiragutabara, yagonganye n’indi modoka abantu batandatu bahita bahasiga ubuzima.



  • Perezida Kagame mu batangije gahunda yo kongera imiti n’inkingo bikorerwa muri Afurika

    Amakuru yatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’igihugu ku wa Kabiri tariki ya 8 Ugushyingo 2022, avuga ko Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutangiza gahunda mpuzamahanga y’ubufatanye mu by’ubuzima, igamije kongera imiti ikorerwa ku mugabane wa Afurika.



  • Tanzania: Abantu 19 baguye mu mpanuka y’indege

    Byamaze kumenyekana ko abantu 19 aribo baguye mu mpanuka y’indege ya Precision Air yo muri Tanzania, yaguye mu kiyaga cya Victoria mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki 6 Ugushyingo 2022.



  • Indege yo muri Tanzania yaguye mu Kiyaga cya Victoria

    Indege y’Ikigo gitwara abagenzi cyo muri Tanzania ’Precision Air’, yaguye mu Kiyaga cya Victoria ubwo yarimo yitegura kugwa ku kibuga cy’indege cya Bukoba ivuye i Dar-Es Salam.



  • Sudani y’Epfo: 2/3 by’abaturage bashobora kwibasirwa n’inzara mu 2023 - UN

    Abaturage bagera kuri Miliyoni 7.8 bo muri Sudani y’Epfo, ni ukuvuga bibiri bya gatatu byabo (2/3), bashobora kuzahura n’ikibazo cy’inzara ikomeye cyane, hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 2023, bitewe n’imyuzure, amapfa ndetse n’intambara nk’uko byatangajwe n’Umuryango w’Abibumbye (UN).



  • Alpha Condé

    Alpha Condé wayoboye Guinea agiye kujyanwa mu nkiko

    Alpha Condé wahoze ari Perezida wa Guinea n’abandi bayobozi 180 bakoranye mbere y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwe, basabiwe gukorwaho iperereza ku byaha bya ruswa.



  • Dida

    Inzovu yari ikuze kurusha izindi muri Afurika yarapfuye

    Inzovu yitwaga Dida yabaga muri Pariki ya Tsavo muri Kenya, bivugwa ko ari yo yari ikuze kurusha izindi zose muri Afurika, yarapfuye ifite imyaka 65 nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyo pariki.



  • Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba za Tigray bemeranyijwe guhagarika intambara

    Nyuma y’intambara imaze imyaka ibiri, Guverinoma ya Ethiopia n’inyeshyamba zo mu gace ka Tigray, binyuze mu biganiro byabereye muri Afurika y’Epfo bihuje impande zombi, biyobowe na Afurika Yunze Ubumwe, bemeranyijwe guhagarika intambara.



  • Benjamin Netanyahu

    Israel: Benjamin Netanyahu ashobora kugaruka ku butegetsi

    Nk’uko bigaragazwa n’ibyavuye mu matora y’Abadepite yabaye ku wa Kabiri tariki 1 Ugushyingo 2022, n’ubwo bitaratangazwa byose, ishyaka rya Likoud rya Netanyahu ngo riri ku isonga.



  • Abakuru b’ibihugu bya EAC bagiye kuganira ku kibazo cya RDC

    Ibiro bya Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye unayobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) muri uyu mwaka, bivuga ko hagiye guterana inama y’ikitaraganya y’Abakuru b’Ingabo z’uyu muryango kubera ikibazo cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), igakurikirwa n’iy’Abakuru b’Ibihugu.



  • Somalia: Abagera ku 100 bishwe n’ibisasu, 300 barakomereka

    Nibura abagera ku 100 bapfuye mu gihe abagera kuri 300 bakomeretse, nyuma y’ibisasu bibiri byaturikirijwe mu Murwa mukuru wa Somalia, Mogadishu, nk’uko byatangajwe na Perezida w’icyo gihugu, Hassan Sheikh Mohamud.



Izindi nkuru: