• Naftal Bennet wasimbuye Netanyahu

    Naftal Bennet yasimbuye Netanyahu ku butegetsi yari amazeho imyaka 12

    Nyuma y’imyaka 12 yari ishize ayoboye igihugu cya Israel, Benjamini Netanyahu, yasimbuwe na Naftal Bennet, Minisitiri w’Intebe mushya ugiye kuyobora icyo gihugu mu gihe cy’imyaka ibiri.



  • Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa RDC

    Perezida Tshisekedi yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro iri muri RDC

    Perezida Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yarahiriye guhashya imitwe yitwaza intwaro igahungabanya umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajayaruguru na Ituri, akazahindura ubuyobozi bwa Gisirikare iyo mitwe itakiriho.



  • Perezida Edgar Lungu wa Zambia

    Perezida Edgar Lungu yituye hasi ari mu birori

    Ibitangazamakuru byandikirwa muri Zambia bitangaza ko Perezida Edgar Lungu yituye hasi nyuma yo kugira isereri bitunguranye, ubwo yari mu birori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo wizihizwa ku itariki ya 13 Kamena buri mwaka, ikaba ari inshuro ya kabiri bibaye kuri Perezida wa Zambiya nk’uko byamugendekeye muri 2015.



  • Uwakubise urushyi Macron yakatiwe amezi 18 y’igifungo

    Umuturage uherutse gukubita urushyi Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ari mu ruzinduko rw’akazi mu Majyepfo y’icyo gihugu ku wa Kabiri tariki 04 Kamena 2021, yakatiwe amezi 18 y’igifungo, ane akaba ari yo azamara muri gereza.



  • Umuturage yakubise Perezida Macron urushyi

    Ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kamena 2021, hagaragaye amashusho (videwo) y’aho Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yarimo asuhuza abaturage umwe agahita amukubita urushyi.



  • TB Joshua

    TB Joshua wamamaye mu kwigisha ijambo ry’Imana yapfuye

    Umwe mu bigisha ijambo ry’Imana wamamaye cyane cyane ku mugabane wa Afurika n’ahandi ku isi, TB Joshua, yitabye Imana afite imyaka 57 y’amavuko.



  • Umuryango ECOWAS wakuye Mali mu bihugu biwugize

    Abakuru b’ibihugu 15 bigize umuryango w’ubukungu bw’ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS), bakoze inama idasanzwe yateraniye i Accra muri Ghana kugira ngo bemeranye ku mwanzuro wafatirwa Mali kubera igisirikare cyayo gikoze ‘coup d’etat’ inshuro ebyiri mu mezi icyenda gusa, bityo bafatira baba bakuye icyo (...)



  • Nigeria: Abanyeshuri bagera kuri 200 bashimuswe

    Imitwe yitwaje intwaro igenda itwara abanyeshuri ku mashuri yisumbuye na za Kaminuza, kugira ngo nyuma isabe amafaranga nk’ingurane bityo ibarekure, igenda yiyongera muri Nigeria, ku buryo ubu ngo nko guhera mu kwezi k’Ukuboza 2020, abanyeshuri bagera kuri 700 bamaze gutwarwa n’iyo mitwe.



  • Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden

    Biden yategetse ko raporo ku nkomoko ya covid-19 iboneka bitarenze iminsi 90

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden arashaka, akomeje gushyira igitutu ku Bushinwa kugira ngo haboneke ibisubizo ku bibazo bijyanye n’inkomoko ya Covid-19.



  • Canada: Ahahoze ishuri ry’abasangwabutaka habonetse imibiri 215 y’abana

    Muri Canada bavumbuye imva rusange irimo imibiri 215 y’abana bigaga banatuye ku ishuri ryigishaga abasangwabutaka gusirimuka.



  • Col Assimi Goïta, Perezida w

    Mali: Urukiko rwemeje Col Assimi Goïta nka Perezida w’inzibacyuho

    Ku ya 28 Gicurasi 2021 ni bwo urukiko rwo muri Mali rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga rwemeje Assimi Goïta, nka Perezida w’inzibacyuho, ibyo bikaba bibaye nyuma y’iminsi mikeya habaye ‘Coup d’État’ ya kabiri yakuyeho ubutegetsi bwa gisivili bufatwa n’abasirikare.



  • Tanzania: Umugabo akurikiranyweho kwica umwana we amuziza kurira cyane

    Umugabo witwa Manyama Mujora, utuye ahitwa Musoma mu Ntara ya Maramuri Tanzania, ubu ari mu maboko ya polisi, akaba akurikiranyweho kwica umwana we w’amezi atandatu, amuhora ko ngo arira cyane.



  • Jacob Zuma

    Jacob Zuma yahakanye ibyaha byose aregwa

    Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa birimo ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, uburiganya buganisha ku nyungu ze bwite, ubucuruzi butemewe n’amategeko bijyana n’ubucuruzi bw’intwaro yagiyemo mu 1999 ari Visi Perezida wa Afurika y’Epfo.



  • I Goma bafite impungenge z

    Hari impungenge z’uko Nyiragongo yakongera kuruka

    Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Constatin Ndima, yatangaje ko hashingiwe ku bimenyetso bitandukanye mu bice by’umujyi wa Goma n’imiterere y’ikirunga cya Nyiragongo n’imitingito ikomeje muri ibyo bice, ikirunga gishobora kongera kuruka.



  • Col Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali

    Mali: Ubutegetsi bwasubiye mu maboko y’Igisirikare

    Col Assimi Goïta ubu ni we uri ku butegetsi muri Mali, akaba yatangaje ko Perezida Bah Ndaw na Minisitri w’intebe Moctar Ouane, bavanywe ku butegetsi kuko bari bananiwe kuzuza inshingano zabo, ahubwo ngo barimo gusenya igihugu mu gihe cy’inzibacyuho bari bayoboye.



  • UN irasaba ko Perezida wa Mali wafashwe n

    Umuryango w’Abibumbye wasabye ko Perezida wa Mali arekurwa

    Abari mu butumwa bwa Loni muri Mali basabye ko Perezida Bah Ndaw w’icyo gihugu na Minisitiri w’intebe, Moctar Ouane, barekurwa byihuse, nyuma y’uko amakuru atangajwe ko bafashwe n’abasirikare ba Mali.



  • Guterres asaba ibihugu kwitwara nk’ibiri mu ntambara birwana na Covid-19

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, ahamagarira ibihugu kugira imyitwarire nk’iyo mu gihe cyo mu ntambara, mu rugamba rwo kurwanya icyorezo cya Covid-19, ubu kimaze guhitana abantu bagera kuri Miliyoni 3.4 hirya no hino ku isi.



  • Boris Johnson na Carrie Symonds baritegura gukora ubukwe

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson azakora ubukwe mu mpeshyi y’umwaka utaha

    Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza yatangiye gutumira abantu mu bukwe bwe buzaba mu mpeshyi itaha.



  • Goma: Amashuri yabaye afunze hirindwa ingaruka z’iruka rya Nyiragongo

    Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba, yashyizeho amabwiriza mashya mu kwirinda ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo, harimo n’uko amashuri yabaye afunze, kikaba cyaratangiye kuruka ku itari tariki 22 Gicurasi 2021.



  • BBC yasabye imbabazi nyuma y’imyaka 25 kubera ikiganiro yakoranye na Princess Diana

    Tariki 20 Ugushyingo 1995, mu kiganiro na BBC, nibwo Igikomangomakazi Diana (Princess Diana) yavuze ko Igikomangoma Charles (Prince Charles), afitanye umubano (mu buryo bw’ubushoreke) na Camilla Parker Bowles. Nyuma y’imyaka 25 ishize, BBC yasabye imbabazi nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko umunyamakuru wa BBC witwa (...)



  • Iyo ntambara imaze guhitana benshi inangiza byinshi

    Israel na Hamas baragana ku guhagarika intambara

    Guhagarika intambara hagati ya Israel n’umutwe w’Abarwanyi b’Abanya-Palestine wa ‘Hamas’ bishobora gutangira mu masaha make ari imbere, nk’uko bitangazwa n’abagize uruhare mu biganiro, ndetse n’igitutu gituruka i Washington no mu bindi bihugu by’amahanga basaba ko iyo ntambara imaze guhitana ubuzima bw’abasivili benshi (...)



  • Perezida Paul Kagame na Perezida Felix Tshisekedi baganira

    Perezida Kagame avuga iki ku bibazo bya Ituri na Kivu y’Amajyaruguru muri RDC?

    Mu gihe Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa mu ntangiriro z’iki cyumweru mu nama yiga ku bukungu bwa Afurika, yateguwe na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yagize n’umwanya wo kuganira n’itangazamakuru ririmo France 24 na Radio France International (RFI), bamubaza ibibazo byerekeye u Rwanda, ariko banamubaza (...)



  • Umugenzi ku kibuga cy

    U Burayi bugiye gufungurira imipaka abamaze gufata inkingo za Covid-19

    Ibihugu bigize Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi byemeje gufungura imipaka y’uyu muryango ku bantu bamaze gukingirwa burundu icyorezo cya Coronavirus.



  • Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inzu mberabyombi yamwitiriwe mu Bufaransa

    Amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda aravuga ko ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2021, i Strasbourg mu Bufaransa, Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro inzu mberabyombi “Auditorium President Paul Kagame” y’Ikigo cyitwa IRCAD France cy’ubushakashatsi mu kurwanya Kanseri yibasira (...)



  • Etiyopiya yimuye amatora y’Abadepite ku nshuro ya gatatu

    Komisiyo ishinzwe amatora muri Ethiopia yagiranye inama n’amwe mu mashyaka ya Politike akorera muri icyo gihugu, itangaza ko amatora yari ateganyijwe ku itariki 5 Kamena 2021 yigijwe inyuma.



  • Sandro Shyaka

    Sandro Shyaka wari washimutiwe muri DR Congo yarekuwe

    Sandro Shyaka ubarirwa mu bakire ba mbere mu Karere ka Rubavu na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ararekurwa nyuma y’aho bivugiwe ko yaba yari yashimuswe na FDLR.



  • Umuganda wibanze ku isuku

    Abapolisi b’u Rwanda bifatanyije n’aba Sudani y’Epfo mu muganda

    Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo (UNMISS), ku wa Gatanu tariki ya 14 Gicurasi 0221 bifatanyije n’abapolisi ba Sudani y’Epfo mu gikorwa cyo gusukura ubusitani bw’ahari sitasiyo ya Polisi y’ahitwa Yei mu Mujyi wa Juba, umurwa mukuru wa Sudani y’Epfo.



  • Bizagenda bite ku batazemera amategeko mashya ya WhatsApp?

    WhatsApp yavuze ko ku wa Gatandatu tariki 15 gicurasi 2021 uzaba ari wo musi wa nyuma ku ma miliyoni n’amamiliyoni y’abayikoresha, wo kuba bemeye amategeko mashya yo gukoresha urwo rubuga yanenzwe cyane ku zindi mbuga nkoranyambaga mu ntangiririo z’uyu mwaka.



  • Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w

    Covid-19 ikwirakwira vuba nk’inkongi, ibihugu bikora inkingo bikube kabiri - Antonio Guterres

    Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yasabye ko inganda zikora inkingo za Covid-19, ko zakuba kabiri ubushobozi bwazo mu kongera ingano y’ibyo bakora ndetse asaba ko n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere byabona inkingo uko bikwiriye.



  • Minisitiri Guillaume Mandjolo yatawe muri yombi

    RDC: Uwari Minisitiri w’Ubutwererane yatawe muri yombi

    Guillaume Mandjolo wari Minisitiri w’ubutwererane mpuzamahanga, kuva ku itariki 10 Gicurasi 2021 yahagaritswe na Polisi ya Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo (RDC), akurikiranyweho ibihumbi 100 by’Amadolari ya Amerika yaburiwe irengero muri Minisiteri yari ayoboye.



Izindi nkuru: