Mu gihe hasigaye amasaha makeya, ngo ibyavuye mu matora ya Perezida yo muri Kenya yabaye mu cyumweru gishize bitangazwe, amatsiko akomeje kwiyongera mu baturage b’icyo gihugu.
Uruganda Johnson & Johnson (J&J) kuva mu mwaka utaha ruzahagarika gucuruza iyi puderi y’abana ikorwa ahanini mu kinyabutabire cya talcum. Iyi puderi iracyakoreshwa na benshi mu bihugu by’isi, kandi imiryango myinshi yarayikoresheje mu kwita ku bana bakiri bato.
Iyo myigaragambyo yatangiye mu mutuzo, igamije kugaragaza ikibazo cy’ubuzima buhenze cyane aho muri Sierra Leone, ariko ku ya 10 Kanama 2022, ihinduka imyigaragambyo ikomeye ikaba imaze guhitana ubuzima bw’abapolisi 6 n’abasivili 6 i Freetown, mu Murwa mukuru w’icyo gihugu.
Abasirikare 42 ba Mali nibo bamaze gupfa bazize igitero cy’ubwiyahuzi bagabweho, nk’uko byatangajwe n’Igisirikare cy’icyo gihugu, ku wa Gatatu tariki 10 Kanama 2022.
Amakuru aturuka muri Kenya, agaragaza ko kugeza uyu munsi tariki ya 10 Kanama 2022, mu ma saa saba zo ku manywa ku isaha y’aho muri Kenya, ku majwi yari amaze kubarurwa muri rusange, William Ruto yari ari mbere ya mugenzi we bahanganye cyane mu matora, ari we Raila Odinga.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2022, muri Kenya bazindukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika, uyatsinda akazasimbura Perezida Uhuru Kenyatta, urangije manda zose yemererwa n’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022, kubera inkongi y’umuriro ikomeye yafashe ikigega cya peteroli nyuma yo gukubitwa n’inkuba, Perezida wa Cuba Miguel Diaz-Canel, yatangaje ko yasabye “ubufasha n’inama z’ibihugu by’inshuti bifite ubunararibonye mu bijyanye na Peteroli", inkongi yahitanye umuntu umwe, 121 barakomereka, abandi (…)
Abakozi ba Leta mu bice bitandukanye by’Igihugu cya Iraq, bahawe umunsi w’ikiruhuko, kubera ko igipimo cy’ubushyuhe cyazamutse kikarenga dogere 50 (0C), nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu ndetse na mpuzamahanga.
Kuva muri Mata uyu mwaka hatangira ibikorwa bihuriweho, byo kurwanya ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, hamaze gutabarwa abaturage barenga 600 bari barafashwe nk’imbohe, bakuwe mu ishyamba rya Catupa, mu majyaruguru y’akarere ka Macomia.
Uwo wari umuyobozi wa Al-Qaïda, Ayman Al-Zawahiri, yafatwaga nk’aho ari we wateguye igetero cyo ku itariki 11 Nzeri 2001, cyahitanye ubuzima bw’abantu hafi 3000 muri Amerika.
Ku wa mbere tariki 1 Kanama 2022, nibwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko indorerezi z’amatora 50 zoherejwe muri Kenya, zikaba zigiye gukurikirana imyiteguro ndetse n’uko amatora y’Umukuru w’Ugihugu azagenda, ateganyijwe ku ku ya 9 Kanama 2022.
Ibinyampeke biva muri Ukraine byatangiye koherezwa mu bindi bihugu Ubwato bwa mbere butwaye ibinyampeke bwahagurutse muri Ukraine ku cyambu cya Odessa mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki 1 Kanama, nk’uko biteganywa n’amasezerano mpuzamahanga yasinyiwe iStanbul hagati y’iki gihugu n’u Burusiya.
Mu gihe hasigaye iminsi umunani (8) ngo habe amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya, kuko ateganyijwe ku itariki 9 Kanama 2022, intambara yo guterana amagambo hagati ya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto yakomeje kuzamuka, nk’uko byagarutsweho n’ibinyamakuru bitandukanye.
Abantu babiri bapfuye bazize amasasu yarashwe n’Ingabo za UN zizwi nka MONUSCO, ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikaba byarabaye ku ya 31 Nyakanga 2022, ubwo izo ngabo zarasaga ku mupaka w’icyo gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, umaze iminsi muri Zimbabwe mu ruzinduko rw’akazi, yasuye igicumbi cy’Intwari z’icyo gihugu ndetse yunamira izihashyinguwe.
Abanyarwanda batuye muri Ghana, ku ya 29 Nyakanga 2022, bizihije umunsi wo kwibohora wabaye ku nshuroo ya 28, bagaragaza iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Urubuga rwa ‘Facebook’ rurimo rurashyirwaho igitutu cyo gukuraho mvugo z’urwango ndetse n’amakuru atari ukuri rushyiraho, bitabaye ibyo muri Kenya rukaba rwafungwa.
Isaha bivugwa ko yari iy’umukuru w’aba Nazi, Adolf Hitler, yagurishijwe muri cyamunara muri Amerika ku giciro cya miliyoni $1.1 y’Amadolari ya Amerika (angana na miliyari 1 na miliyoni 131 y’Amafaranga y’u Rwanda).
Minisiteri ishinzwe ubukerarugendo n’ubuzima bw’inyamaswa z’igasozi muri Kenya, itangaza ko kugeza ubu, ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere gikomeye cyane ku buzima bw’inzovu, kurusha icya ba rushimusi bazihiga bakazica.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 29 Nyakanga 2022, Umunyamabanga mukuru w’Inama nkuru y’umutekano ya Ukraine, Oleksiy Danilov, yabwiye Ikinyamakuru ‘The Daily Beast’ ko u Burusiya bwarashe ibisasu ahacumbikiwe imfungwa z’intambara z’Abanya-Ukraine, mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso ku iyicarubozo n’ubwicanyi zikorerwa.
Abantu bagera 8 nibo bamaze gupfa bazize imyuzure yatewe n’imvura idasanzwe, yaguye guhera ejo ku wa Kane tariki 28 Nyakanga 2022, mu Burasirazuba bwa Leta ya Kentucky muri Amerika nk’uko byatangajwe na Guverineri waho, wavuze ko afite impungenge ko iyo mibare ishobora no gukomeza kuzamuka.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis, mu ruzinduko yagiriye muri Canada ku wa mbere w’iki cyumweru, yasabiye imbabazi ibikorwa by’ubunyamaswa benshi mu bakirisitu bakoreraga abana bigaga bacumbikiwe ku mashuri y’abasangwabutaka.
Abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), bafite impungenge ko ibitero byo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye (UN), zishinzwe kugarura amahoro mu burasirazuba bw’icyo gihugu (MONUSCO), bishobora guteza indi midugararo mu gihugu no mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Abantu bane (4) bapfuye mu gihe abandi 60 bo bakomeretse bitewe n’umutingito w’Isi wari ufite igipimo cya 7.0 wibasiye Amajyaruguru ya Philippines, kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’umutekano imbere mu Gihugu.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nyakanga 2022, imodoka y’ishuri ryitwa ‘King David’ riherereye mu gace ka Mtwara muri Tanzania, yakoze impanuka ihitana abanyeshuri 8, umushoferi wari uyitwaye wari uzwi ku izina rya Hassan w’imyaka hagati ya 54-60 ndetse n’undi muntu ukurikirana abana mu modoka, nk’uko byanditswe n’ibinyamakuru (…)
Abantu 30 bahitanywe n’impanuka muri Kenya, ubwo bisi barimo yataga umuhanda igeze ku kiraro ikagwa mu mugezi uri muri metero 40 uvuye ku kiraro.
Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, kuri iki Cyumweru yasabye abatuye Isi kuzirikana akamaro n’umusanzu w’abageze mu zabukuru batanze mu kubuka umuryango, asaba ko bakwitabwaho mu busaza bwabo mu buryo bw’imibereho no mu buryo bwa Roho, bigishwa ivanjiri ya Yezu.
Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanije n’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu, Abadipolomate n’inshuti z’u Rwanda, bizihije isabukuru y’imyaka 28 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ku gicamunsi cyo ku wa 23 Nyakanga 2022, Abanyarwanda batuye n’abakorera muri Santrafurika n’inshuti zabo bizihije umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 28, hazirikanwa ubwo Ingabo zari iza FPR-Inkotanyi zihagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku wa Gatanu tariki 22 Nyakanga 2022, u Burusiya na Ukraine byasinyanye amasezerano yo gutuma ingano zigera kuri Toni Miliyoni 25 zaheze ku byambu muri Ukraine zishobora gusohoka.