Somalia: Abantu 9 bo mu muryango umwe baguye mu gitero cy’ibyihebe

Mu ntara ya Hiraan muri Somalia, abantu 9 bahitanywe na bombe yari yatezwe mu modoka n’abari mu mutwe wa Al-Shabab, wegamiye kuri Al-Qaeda i Mogadisho.

Polisi yo muri iki gihugu yatangarije Reuters ko hari abandi bantu 26 bishwe n’abari muri uyu mutwe wa Al-Shabab, nyuma y’iyi bombe yari imaze guhitana abo bantu 9.

Umuyobozi w’umujyi wa Mahas Mumin Mohamed Halane avuga ko Al-Shabab yashakaga kumuhitana hamwe n’undi muyobozi utatangajwe amazina ye.

Mumin Mohamed Halane yavuze ko nyuma y’iyi bombe haje guturika indi ku nshuro ya kabiri, ikomeretsa abantu bataramenyekana umubare.

Ati “Izo bombe zari zikomeye cyane ku buryo ababibonye bavuga ko n’abantu bari kure y’aho byaturikiye bakomeretse cyane biturutse ku bisate byazo byabaguyeho”.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud mu mwaka ushize wa 2022 mu kwezi kwa Kanama, yasabye Ingabo za Somalia gushora intambara kuri uyu mutwe w’inyeshyamba za Al-Shabab nyuma y’uko zigabye igitero muri Hoteli i Mogadisho, cyapfiriyemo abantu 20 ndetse n’ikindi gitero cyapfiriyemo abagera ku 100, izi nyeshyamba zagabye mu nzira ikunda kunyuramo abantu benshi i Mogadishu.

Kuva uyu mutwe wa Al-Shabab wakumva aya makuru ko Perezida Mohamud yahamagariye ingabo kuwurwanya ikanawambura tumwe mu duce wigaruriye, wakomeje ibikorwa byo kugaba ibitero ku bantu kugira ngo yihimure kuri Leta ya Somalia.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka