Burkina Faso: Abantu 28 baguye mu gitero cy’ibyihebe

Muri Burkina Faso abantu 28 barimo abasirikare 10 n’abasivili 18, bishwe n’igitero cy’ibyihebe, bigakekwa ko ari umutwe wa Al-Qaeda wabikoze, ubarizwa muri Afurika y’i Burengerazuba.

Ibi bitero byagabwe mu bice bituriye uruzi rwa Niger mu gace kitwa Cascades, ku mpaka ugabanya Burkina Faso na Côte d’Ivoire.

Aba baturage n’abasirikare ba Burkina Faso basanzweho ibikomere by’amasasu bigaragara ko bishwe barashwe.

Ku wa Kane w’Icyumweru gishize hari abandi bantu 10 biciwe mu mujyi wa Dassa mu Burengerazuba bwo hagati muri Burkina Faso, mu bilometero 140 uturutse mu Murwa mukuru, Ouagadougou.

Kuva Blaise Compaoré wayoboraga Burkina Faso yakurwa k’ubutegetsi iki gihugu ntikiragira amahoro arambye ndetse gihoramo imvururu n’urugomo bihitana ubuzima bw’abantu.

Umutwe w’ibyihebe umaze iminsi ukora ubwicanyi hirya no hino mu bihugu by’abaturanyi b’iki gihugu cya Burkina Faso birimo igihugu cya Niger na Mali.

Uyu mutwe wa Al-Qaeda urangwa n’ibikorwa by’ubwicanyi birimo gushimuta abagore bakabakorera ihohotera rishingiye ku gitsina, gusahura ndetse no kwangiza ibikorwa remezo by’aho bageze.

Burkina Faso nayo ubu iri mu bihugu byibasiwe n’intambara ingaruka zikagera ku buzima bw’abaturage kuko usanga abenshi barahindutse impunzi ndetse n’imitungo n’ibikorwa remezo bikangirika, amashuri n’imibereho myiza bigahagarara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka