Abaturage 3,473 bo mu turere twa Nyagatare, Kayonza, Ngoma na Kirehe bagizweho ingaruka na Covid-19, nibo bamaze guhabwa inkunga na Croix Rouge y’u Rwanda, kugira ngo babashe gukora imishinga mito yabateza imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera buravuga ko n’ubwo bimaze kugaragara ko ari izingiro ry’ubumenyi n’ubukerarugendo, ariko hakiri ibigomba kwitabwaho bikibangamira umutekano.
Abitabiriye umuganda rusange mu mpera z’icyumweru gishize ku rwego rw’akarere ka Nyagatare bawukoreye mu Murenge wa Rukomo, basiza ikibanza kizubakwamo ibiro by’Akagari ka Gashenyi. Mu bitabiriye uyu muganda harimo Urubyiruko rw’Inkomezabigwi ruri ku rugerero, abaturage b’Umurenge wa Rukomo ndetse n’Abadepite.
Itsinda ry’abashoramari 30 baturutse mu Bubiligi bari mu Rwanda, mu rwego rwo kureba amahirwe ahari y’ishoramari, gushyiraho ubufatanye mu Rwanda ndetse no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, avuga ko imikoranire ikiri hasi hagati y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere (JADF) ndetse n’Uturere, bidindiza igenamigambi ry’izo nzego, n’ibibazo by’ingutu byugarije abaturage ntibibonerwe igisubizo kirambye.
Kidamage Jean Pierre ukora ubuhinzi bw’amasaro na Sezame mu Karere ka Nyagatare, yitabiriye YouthConnekt Rwanda-DRC, atsindira igihembo cya mbere mu Rwanda, ahembwa ibihumbi 10 by’Amadolari ya Amerika, ngo akazamufasha kwagura umushinga we.
Umuganda wo ku itariki 26 Werurwe 2022, abatuye mu Murenge wa Rwamiko mu Karere ka Gicumbi bishimiye ko bakoze umuhanda wari wararenzwe n’ibigunda, bikadindiza imigenderanire n’imihahiranire hagati y’imirenge, nyuma y’uko Covid-19 ihagaritse gahunda y’umuganda mu gihugu.
Umuyobozi w’Umuryango nyarwanda w’Abantu bafite Ubumuga bwo kutumva no kutavuga, Samuel Munana, ashima intambwe u Rwanda rumaze gutera muri gahunda idaheza abantu bafite ubumuga. Icyakora agaragaza ko abantu bazi ururimi rw’amarenga ari bake, ku buryo abafite ubumuga bibagora kubona serivisi zimwe na zimwe kuko aho bajya (…)
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, yakoranye umuganda n’abaturage bo mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, baboneraho n’umwanya wo kumugezaho ibibazo bitakemuwe n’inzego z’ibanze.
Abaturage bo mu Mirenge itandukanye y’Akarere ka Musanze, bifatanyije n’ubuyobozi mu nzego zinyuranye, mu gikorwa cy’umuganda, wabaye ku wa Gatandatu tariki 26 Werurwe 2022.
Abasigajwe inyuma n’amateka batujwe mu Mudugudu w’Uwanyakanyeri ho mu Kagari ka Mujuga mu Murenge wa Kitabi mu Karere ka Nyamagabe, barishimira inzu batujwemo kuko ngo ari nziza, icyakora ngo zatangiye gusenyuka nyamara nta gihe kirekire zimaze zubatswe.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) itangaza ko muri Politiki nshya igenga umwuga w’itangazamakuru hazagenwa uburyo ryahabwa ubushobozi bwaba ubuturutse muri Leta cyangwa mu bafatanyabikorwa. Ibi ngo bizarifasha kurushaho kugira uruhare mu gutanga umusanzu waryo mu kubaka Igihugu, kuko rizaba ribonye ubushobozi (…)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi yavuze ko umuganda rusange wo kuri uyu wa 26 Werurwe 2022 ugamije ahanini kurwanya isuri, ariko ko aho bishoboka abaturage bakingirwa Covid-19.
Ubushake, imbaraga, ubushobozi, ukudacogora byaranze ba Ofisiye bato 39 bamaze amezi atanu bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Gisirikare riherereye i Musanze, ngo ni ibigaragaza icyizere mu cyerekezo cy’Ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, kwitabira n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco, nk’akarere gafite amateka yihariye y’umuco Nyarawanda.
Urujeni Mertine amaze gutorerwa kuba Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, ushinzwe Ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, akaba yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa serivisi ishinzwe kwegereza ubutabera abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST).
Abakora mu rwego rw’ubuzima baravuga ko mu gihe imishahara wabo yanyuzwa muri Muganga Sacco, byabafasha kurushaho kwiteza imbere kuko byatuma abanyamuryango barushaho kugirirwa icyizere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu buvuga ko umushinga wa American Corner, uhuriweho na Ambasade ya Amerika na Kaminuza ya UTB, wafashije abakora mu bukerarugendo n’uburezi kunoza akazi kabo, binyuze mu kwiga indimi.
Abagore bo mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe bibumbiye mu matsinda yo kubitsa no kugurizanya, bavuga ko yabafashije kuva mu bukene bukabije.
Umuryango mpuzamahanga w’Abagiraneza bibumbiye mu matsinda hirya no hino ku Isi, Rotary Club, wavuze ko wifuza ko abafite akazi bose mu Rwanda bawinjiramo kugira ngo bahabwe inshingano zo kwita ku bakeneye ubufasha hirya no hino mu gihugu.
Ambasaderi w’u Bubiligi mu Rwanda Bert Versmessen na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille, ku wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Musanze, gufungura ku mugaragaro Agakiriro ka Musanze, kuzuye gatwaye Miliyari 1 na Miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Werurwe 2022, Polisi ikorera mu Karere ka Rutsiro yateguye igikorwa cyo gusobanurira abanyeshuri bahagarariye abandi bo muri Bumba TVET School, ibijyanye n’uburyo umunyamaguru akoresha umuhanda, ndetse n’uko akwiye kwitwara kugira ngo ataba intandaro y’impanuka.
Bamwe mu bakobwa biga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko hari ababaca intege bababwira ko batazabona akazi, ariko ikirushijeho bakabwirwa ko batazabona abagabo, nyamara atari byo.
Mu gihe hirya no hino mu gihugu, hakigaragara inyubako zitagira uburyo bufasha abazigana bafite ubumuga bw’ingingo, hari abo bidindiza mu iterambere ryabo kubera ko baba badashobora kugera ku bayobozi aho bakorera, ngo babature ibibazo bafite imbonankubone.
Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Huye, Rango Investment Group (RIG), yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kubaka isoko rya Rango, kuri uyu wa 24 Werurwe 2022.
Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahaye umukoro w’ibibazo abakorera mu Ntara y’Iburengerazuba bagomba kwitaho.
Ku wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, Maj Gen William Zana, Umuyobozi mukuru mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ukuriye ibikorwa bihuriweho n’Ingabo mu ihembe rya Afurika, yasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera baturiye uruganda rutunganya amazi rwa Kanzenze, baravuga ko bishimira ko kuva rwatangira gukora babonye amazi meza.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, yageze mu Mujyi wa Aqaba aho yakiriwe n’Umwami wa Jordanie, Abdullah II, ni mbere y’inama yiga kuri Afurika y’Iburasirazuba, iteganyijwe kuri uyu wa Kane.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko mu mpera z’uyu mwaka w’ingengo y’imari 2021-2022, bazatangira gushyira kaburimbo ku bilometero 4,9 mu mihanda yo mu mujyi wa Huye.