Minisitiri Biruta yayoboye Inama ihuza u Rwanda na Botswana

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Hon. Dr. Lemogang Kwape, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Repubulika ya Botswana, bayoboye intumwa z’ibihugu byombi mu nama ya mbere y’akanama gashinzwe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano hagati y’u Rwanda na Botswana, inama imaze iminsi 3 ibera i Kigali.

Muri iyo nama kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022, Minisitiri Biruta yavuzeko Inama nk’iyo igaragaza ubushake bwo kwimakaza umubano hagati y’u Rwanda na Botswana.

Yagize ati “Twizera rwose ko inama nk’iyi ari urubuga rwiza kandi rukomeye rwo gushimangira ubufatanye bw’ibihugu byombi. Iyi nama rero irerekana ubushake n’umurava ibihugu byombi bifite mu gushimangira umubano wacu.”

U Rwanda na Botswana bikomeje gutsura umubano mu nzego zitandukanye zirimo n’umutekano, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 27 Mata, Minisitiri w’Ingabo muri icyo gihugu, Hon Kagiso Thomas Mmusi, yakiriwe na mugenzi we w’u Rwanda, Maj Gen Albert Murasira, ku biro bya Minisiteri y’Ingabo biherereye ku Kimihurura.

Minisitiri Dr Vincent Biruta
Minisitiri Dr Vincent Biruta

Ibiganiro byabo bikaba byibanze ku bufatanye mu by’Ingabo buri hagati y’u Rwanda na Botswana.

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, muri 2019 bagiriye uruzinduko rw’iminsi 2 muri Botswana.

Umukuru w’Igihugu, ubwo yakirwaga na mugenzi we, Dr. Mokgweetsi Eric Masisi, yashimangiye ko ibihugu byombi bizakomeza ubufatanye mu nyungu z’ababituye n’umugabane wa Afrika muri rusange.

Yashimangiye kandi ko u Rwanda ruzakomeza kwita ku birureba ngo umubano hagati yarwo na Botswana usugire usagambe. Yagaragaje ko n’ubwo hari ibimaze kugerwaho n’impande zombi kandi bishimishije, hari n’ibindi ibihugu byombi bifite inyota yo kugeraho mu nyungu zabyo n’iz’umugabane wa Afurika muri rusange.

Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Botswana, Hon. Dr. Lemogang Kwape
Minisitiri Dr Vincent Biruta na mugenzi we wa Botswana, Hon. Dr. Lemogang Kwape
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka